Digiqole ad

Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% ikosora ibyo twayisabye -Min Musafiri

 Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% ikosora ibyo twayisabye -Min Musafiri

*Nubwo yakosoye 80% ntirakomorerwa amashami yose.

Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri P. Malimba yatangaje ko Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% ikosora ibyo yasabwe gukosora kugira ngo ikomorerwe amasomo yose yafunzwe, gusa ngo izakomorerwa ari uko yabikosoye ku gipimo cya 100%.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Papias M. Malimba avuga ko Kaminuza ya Gitwe igeze kure ikemura ibyo yari yasabwe gukosora.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias M. Malimba avuga ko Kaminuza ya Gitwe igeze kure ikemura ibyo yari yasabwe gukosora.

Muri rusange iki kiganiro cyari kigamije kureba ibyagezweho mu rwego rw’uburezi mu Rwanda muri 2010-2017, gusa umunyamakuru yaje no kumubaza kubya Kaminuza zafunzwe harimo n’iya Gitwe.

Dr. Musafiri P. Malimba yavuze ko iyi kaminuza iri munzira nziza igeze kure ikosora ibyo yasabwe gukosora byari byatumye ifungirwa amasomo.

Yagize ati “Bageze kuri 80% y’ibyo basabwe, ibisigaye rero nibyo bike cyane kandi urugero rw’abo tumaze gukomorera ni urugero rwiza kuko icyari kigamijwe ntabwo ari ukubafungira. Icyari kigamijwe ni ukuvuga ngo mube muhagaritse noneho imbaraga muzishyire mu gushyiraho ibipimo nibura by’ibanze.

Amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe yigisha iby’ubuvuzi yahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi nyuma y’uko hakozwe igenzura bagasanga atujuje ibisabwa kugira ngo atange uburezi bufite ireme.

Minisitiri Dr Musafiri yahaye ikizere abanyeshuri n’ababyeyi bari bafite abana bigaga muri ayo mashami yahagaritswe muri Kaminuza ya Gitwe ko bazashyira bagasubirayo kuko atazafungwa burundu.

Aha yagize ati “Ibyo twabasabye bamaze gukora 80% urumva rero 20% isigaye niyo nkeya cyane kandi hariho ubushake bugaragara bashyiramo kugira ngo n’ibisigaye babyuzuze kugira ngo ishuri ryongere rikomorerwe ryigishe.

 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 30 Gicurasi 2017 ry’Inama Nkuru ya za Kaminuza (HEC), rivuga ko Kaminuza ya Gitwe yujuje za Laboratwari z’intangarugero mu bikoresho, yashatse abarimu b’inzobere mu by’ubuganga n’isomero ryayo ryujuje ibisabwa, ariko imiyoborere yayo itanoze.

Kaminuza ya Gitwe hashize amezi ane isezereye abanyeshuri bigaga iby'ubuvuzi.
Kaminuza ya Gitwe hashize amezi ane isezereye abanyeshuri bigaga iby’ubuvuzi.

Prof. Nyagahene Antoine, umaze imyaka 45 yigisha ndetse akaba ari n’Umwarimu w’amateka mu ishami  ry’uburezi muri Kaminuza ya Gitwe asanga ubundi kuba Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% yari ikwiye gufungurwa ibisigaye bikazakorwa abana biga.

Yagize ati “Nk’umwarimu ushyira muby’amanota y’abanyeshuri, iyo umunyeshuri agize 80% aba ari mu banyeshuri beza cyane, ndetse wenda kwegera icyo twita Excellence, afatirwa umwanzuro wo kujya mu mwaka wisumbuyeho.”

Yongeraho ati “Kubyo Minisitiri avuga, nishimiye ko yahaye agaciro ibyo Kaminuza ya Gitwe igezeho, ariko nkurikije guhangayika kw’abanyeshuri n’ababyeyi babo nsanga 20% isigaye itabuza ko ishuri rifungurirwa, ibisigaye byuzuza igipimo cya 100% bigakorwa abanyeshuri bari kwiga”.

Minisiteri y’Uburezi kuwa 05 Nyakanga 2017 yafunguye amashami yose ya INES Ruhengeri, ifungura n’agashami kamwe k’ubuforomo muri atatu yari yarahagaritswe muri Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri bako gashami ubu bari gukomeza amasomo.

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • URUBANZA RW’URUCA ABANA.

    Mbega MINEDUC ubuse kuba yemera ko UG igeze kuri 80% kuki itayifungura, uretse bimwe byo gushaka kubitendekaho gusa! Malimba na Muvunyi buriya barashaka agafaranga nyine. kuri iki gihe abantu baba bashaka ko wibwiriza niyo wujuje ibisabwa baritinza gake gake bagirango uzabashake.

    Wamunyamakuru we kuki utamumbarije uti, ese Kaminuza y’u Rwanda ni 100%, bareke kurenganya abana b’u Rwanda bikomereze amasomo.

    Uburezi bwarazambye koko..

  • Ibibazo biri muri MINEDUC ntabwo bizashira kugeza igihe Mzee Kijyana azayihagurukira. uzi abana bacu bigaga muri Secondary schools bari kuzakora ikizami cya Leta mumwaka wa 6 birukanywe ku mashuri ubu bakaba bicaye iwabo kubera imikorere mibi ya MINEDUC, Abarimu inzara irabica, Abarimu ba Kaminuza badahembwa kubera MINEDUC, abanyeshuri birirwa iwabo kubera MINEDUC, Abakozi ba HEC Batotezwa na MUVUNYI hanyuma bagasezera ku mirimo yabo. MINEDUC igomba kwigira kuri MINADEF.

  • Ese ko bavuga Gitwe yonyine izindi zafunzwe zo zigeze he zikosora ibyo bazisabye?

  • Mukorere bavandimwe duhuriye hano.
    Kaminuza ya Gitwe rero kimwe na INES Ruhengeri mukwiye amashyi kuko mwakoze uko mushoboye mukosora ibyo mwasabwe ngo mube mwakongera gukomeza kwigisha bifite ireme abanyeshuri bari baratashye! BLAVOOOOO!!! Ariko rero nawe U.G. mukomeze rwose 20% ntizabananira pe!
    Ndagirango nanjye ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru ivugwa kuri kaminuza ya Gitwe; biranejeje ko bakoze iyo bwabaga bagakosora ibyo basabwe kugeza kuri uru rugero rwa 80% ni byiza cyane rwose ariko rero ni bakomeze bakosore na 20% zisigaye ntizizabananira.
    Ariko rero nagira icyo nibariza nyakubahwa Minister w’uburezi, iyo umunyeshuri atsinze 80% akorerwa iki? Arasibizwa? Cyangwa arimurwa? Nzi neza ko aba yatsinze rwose bidasubirwaho baramwimura akajya mu mwaka wisumbuye ho ku mwaka yigaga! Ubwo mbaye mbeshye mwanyomoza pe! Nonese Minister dufatiye ku rugero kuri kaminuza nkuru y’u Rwanda yaba yujuje 100% zibi musaba kaminuza zigenga? Nonese bibaye itabyujuje aho aya mabwiriza yaba arebana na kaminuza zigenga zonyine? Kuko ntaho turabona muvuga ko mwagenzuye kaminuza y’u Rwanda! Ntabwo rero twafatira urugero ku zindi zo mubindi bihugu kandi dufite iyo twemera ko yatuboneye izuba!
    Jyewe kumwe na Professor NYAGAHENE byaba byiza muretse abanyeshuri b’izi faculties zindi zisigaye arizo Nursing A0, MLT Laboratory kimwe na Medecine babaye bagarutse bakiga ntabwo ishuri ryaterera iyo ridakosoye izi 20% zisigaye kuko naryo rirazi uko ryabagoye mu gushyira mu bikorwa inama nziza mwagahaye kugeza ubwo bageze kuri 80%? Sibyo se? none se Umubyeyi wiriye akimara agatanga utwe twose ngo umwana we azagira icyo amenya kizamubere umurunga w’iminsi y’ubuzima bwe none akaba agitegereje kandi ishuri ryarageze kuri 80% mwamufashije koko umwana we akaba yagaruka ariko mugakurikirana ko bakomeza kuzuza 20% zisigaye!
    Ninde utashimishwa ko kuba ku rwego rwiza aho amahanga yajya aza I Rwanda kwigira ku ireme ryacu nkuko baza kuhigira ibindi byinshi tubahiga ho? Twaba twizeye no kubona imirimo ku isi yose rwose.
    TWESE DUKENEYE EDUCATION IFITE IREME NYARYO AHO GUHORA TWITWA ABIZE I RWANDA BADAFATIKA.
    MURAKOZE AMAHORO I RWANDA.

  • Yewe mwa bantu mwe! Burya koko ururimi ntaho ruhurira n’umuntu, Malimba uvuga ngo basanze iri shuri rigeze kuri 80%!, niwe? Siwe? Uzi uburyo hano muri Ministere aba yaturibase cyane atwumvisha uburyo amashuri yazambye! None se kuki atayafungura niba ari 80% koko? Ibyo Uwase yavuze nibyo. Bibwirize.

    Inzego z’igihugu cyacu zikwiye gukanura cyane amaso yazo akerekeza hano muri MINEDUC, bitaba ibyo aba bagabo bakirira za miliyoni bayakuye mumashuri.

    SOBANURA, kugira 80%, wajya no muri Amerika da! Malimba burya nta mibare azi koko. Gishira mu gaciro k’ijanisha kuri we ni 0%.

  • University of Gitwe nimwihangane Imana irabona akababaro kanyu kandi izabahoza. Ababahigira ntacyo bazabatwara nimuhumure.

  • Mu byemezo Minisitiri w’Uburezi afata yari akwiye no gufata icyemezo cyo guhuza ibigo bibiri REB na WDA bikavamo ikigo kimwe. Nta mpamvu yo kugira ibyo bigo bibiri bitandukanye kuko bibangamiye imikorere n’imikoranire mu Burezi, ndetse bikanasesaguza imari ya Leta ipfa ubusa bitari ngombwa.

  • Noneho n’igitangaza, barashaka ko iyo kaminuza igira 100%, eh ko bikaze! Malimba azambwire nimara kugeza aho nijyanireyo umwana kuko izaba ari iya mbere ku isi. Jyewe mbaye nkisinyiye ifungurirwe kuko 80% ni ikirundo.

  • Yoooo, kwiyenza.com

  • Nyamara Uyu mutegetsi avuze ukuri! Nukuvuga ngo urwango twari dufitiye iyi kaminuza ya Gitwe rugeze kuri 80% rushira, 20% ruzashira vuba cyane.

  • Hahahaha Bamaze gutanga miliyonni 80 mu ijana babaciye z’ amatora bakazibura. Ubuse ntazindi kaminuza ziri inyuma ya gitwe batafungiye?? Ni ukonyine zamenye guhita zitanga akantu.

    • Ibi bisaba NGO ube ubitiye gihamya mbere yo kubyandika, niba ntayo just leave it in your heart.

  • Wowe Rudakubana, wibeshya ahubwo ubanza ufite uburwayi bwo kwitiranya ibintu bidahuye kbsa, amatora ninde wakubwiye ko akeneye cash zitangwa muburyo wavuze? Ahubwo ziriya 20% zisigaye nuko Malimba nabo bafatanije bashaka gushyiramo abantu babo. Numvise ko bafite abantu bashaka gushyiramo.

    Wikwitiranya amatora n’ubugambanyi bwa Malimba na bagenzi be, uraje nawe uvuge ko Perezida wacu ariwe ubyihishe inyuma! Nkuko minister ajya abivuga, amuteza abantu gusa.

  • none ubwo abanyeshuri bari baratangiye kwiga ahandi bizagenda ute ?

    • ubu twatangiye isomo, turi kurisekura.

  • Gitwe turabizi icyo muzize, kuba mwarihandagaje byarananiye andi mashuri mukaba mwarafunguye medicine, en plus muri prive, ibi rero hari benshi biri kurya mu bitekerezo byabo, mukaba mugomba kubizira nyine. mu rwanda hari za kaminuza nyinshi zikize, zikomeye, zifite ba kibamba, ariko zitabasha kwibeshya ngo zifungure medicine, kuba mwarafunguriwe kariya gashami rero nukubahugenza, bashaka kuberaka ko bafunguye. none se ntabwo namwe mubyumva, minister ati 80%, none se ko mudakomorerwa?
    Medicine yanyu yababereye umusaraba kuko benshi bibaza ibanga mukoresha ngo mwigishe abaganga kandi numvise ko na UR medicine yabo isigaye ku izina gusa, ngo yarangiye kera kandi imaze imyaka mirongo yigisha ubuganga. none se murumva mudashyirishamo minister, kuba ishuri rya leta murirusha? badahaagritse hakiri kare mwazaba mufite ishuri rikomeye cyane. sinumva ngo mujya muri Amerika mukazana abazungu babigishiriza? mwaragoye pole sana.

  • Gitwe izize Medicine turabizi. mu Rwanda hari amashuri menshi yigenga atarabashije kwirohaho amakara yo kwigisha ubuganga, ariko abanyagitwe berekanye ko babishoboye mugihe Kaminuza y’u Rwanda medicine yaho isigaye ku izina. barashaka kwerekana ko Gitwe itagomba kuzamura urutugu kandi ishoboye. Mwihangane banyagitwe murwarize ku giforomo.

    • Andre, Ongrehao ko hariya I Gitwe abanyamerika ari igicumbi cyabo, batanga agatubutse da!

  • Mwaramutse
    Mistere yu burezi yarikwiye kwisubiraho igahindura imikorere
    ntawanze igenzura nuburezi bufite ireme
    ariko gufunga kaminuza uko wishakiye nigihe wishakiye ni imikorere mibi ikabije
    hajye habaho gufata imyanzuro habanje kwitegereza ingaruka kumpande zose
    murebe ibihombo bateje impande zose (amashuli, abana, ababyeyi, igihugu, .. etc)
    ireme rirebwe hose yewe no muri secondary, primary na kaminuza za leta
    imishahara nitangirwe igihe (kaminuza za leta)
    muri UR (Kist) abanyeshuli basigaye biga muri group class ntizikibaho
    group ya abanyenshuli barenga 180 (ibi nta reme ryabamo Please)
    abarimu bafite level zidahagije (kandi kuzindi kaminuza babizihora)
    nihabeho gushaka ireme kandi munzira zitarimo guhubuka kandi bikorwe mu mashuli yosee
    yo kunzego zose ntakubagama no kwigiriza nkana kuzigenga
    Minister twabasabaga ko mwakwisubiraho

    Murakoze

  • Harabura 20% ya Cyama ubundi mugakora wana…ntimukigire nkabatazi business.

Comments are closed.

en_USEnglish