Digiqole ad

Hatangiye gutegurwa Indorerezi 400 z’Abanyarwanda zizakurikirana amatora

 Hatangiye gutegurwa Indorerezi 400 z’Abanyarwanda zizakurikirana amatora

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa ‘Transparency International-Rwanda’ ari mubahuguwe.

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangiye guhugura ibyiciro bitandukanye by’Indorerezi zizakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza by’Abakandida n’Amatora ya Perezida wa Repubulika, ku ikubitoro hahuguwe indorerezi za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu n’iz’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta zigera ku 100.

Indorerezi zigera hafi kuri 60 zitabiriye amatora.
Indorerezi zigera hafi kuri 60 zitabiriye amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yabwiye Umuseke ko muri aba 100 bahuguwe ku ikubitoro harimo 60 b’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta, na 40 ba Komisiyo.

Gusa, ngo intego ni uguhugura indorerezi 400 mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira kuko biri mubyo bazakurikirana. Abazahugurwa bandi 300 barimo abanyamakuru 100 bahugurwa kuri uyu wa gatatu, abanyamadini 100 n’indorerezi z’imitwe ya Politike 100 zizakurkiraho.

Sekanyange Jea Leonard, umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta yabwiye Umuseke ko indorerezi zabo 60 zahuguwe zirimo 30 zizaba zihagarariye Uturere, n’izizaba zikurikira amatora ku rwego rw’igihugu.

Muri aya mahugurwa ngo buri muryango uri mu ihuriro wagiye wohereza abantu batatu nabo bazagenda bahugure abandi.

Sekanyange yavuze ko babahuguye ku bijyanye n’uburyo amatora akorwa, ibijyanye n’uburenganzira bw’abantu igihe cy’amatora, ibijyanye n’inzira z’amatora ndetse no gukora Raporo nk’indorerezi.

Ati “Nk’Imiryango nyarwanda itari iya Leta twiyemeje ko tuzarorera amatora ni umwanya mwiza wo kugira ngo abantu bacu tuzohereza bahugurwe, hanyuma nabo bazajye kuduhugurira abazaduhagararira mu Mirenge ndetse no ku biro by’itora.”

Yongeraho ati “Harimo abagiyemo ubwa mbere, bagiye kuzakora igikorwa cyo kurorera amatora bwa mbere, bari bakeneye ubumenyi kugira ngo bamenye ubundi bagomba kwitwara gute nk’indorerezi, ni iki basabwa, ese bazi inzira yo gutegura amatora.”

Sekanyange Jea Leonard, umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango nyarwanda itari iya Leta.
Sekanyange Jea Leonard, umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa ‘Transparency International-Rwanda’ wahuguwe, yatubwiye ko aya mahugurwa abafasha kumenya aho bafite integenke.

Ati “Turamenya aho dukora amakosa, twari tumenyereye kugenda tugakurikirana amatora, tugakora Raporo, hanyuma tukaba aritwebwe duha abandi inama “recommendations” tubabwira ngo ubutaha byazagenda gutya.”

Ingabire avuga ko kuri iyi nshuro, umupira usa n’uwagarutse mu kibuga cyabo, ubu ngo bagomba kumenya ko bagomba kwirinda mu buryo ubwo aribwo bwose kwivanga mu mirimo ya Komisiyo y’amatora.

Ati “Tugomba kwirinda kwivanga mu migendekere nyir’izina y’amatora kugira ngo tutagira icyo duhungabanya cyangwa icyo twangiza.

Ariko tugomba no kumenya ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora iba yaduhaye ubwo burenganzira bwo kujya kuba indorerezi mu matora natwe tuyigomba Raporo kandi izo raporo zigatangirwa igihe, kuko hari bamwe baheruka bajya kuba indorerezi ukazategereza raporo zabo ukazibura, ibyo bintu bibiri biri mubyo twaganiriye kandi tugomba kubikurikiza.”

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa 'Transparency International-Rwanda' ari mubahuguwe.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa ‘Transparency International-Rwanda’ ari mubahuguwe.

Ku birebana n’imbogamizi rimwe na rimwe Indorerezo z’amatora zihura nazo, Ingabire yavuze ko ubusanzwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iha indorerezi ikari (Badge) n’urwandiko rugaragaza neza neza aba azajya kuba indorerezi, ibi rero ngo iyo utabyitwaje akenshi ntibakwemerera.

Ati “Ibibazo rimwe na rimwe usanga natwe tubyitera, umuntu akaba yaranditse ngo arashaka kuzajya kuba indorerezi tuvuge mu Karere ka Muhanga wajya kubona ukamubona muri Kicukiro, icyo gihe rero kubera ko werekana rwa rwandiko bakwandikiye na ya badge wambaye iyo basanze uri aho utagomba kuba icyo gihe koko ntabwo bakwemerera, iyo wibagiye ibyangombwa nabyo bijya bibaho nabwo ntabwo bakwemerera.”

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 03 na 04 Kanama 2017 ku banyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Njyewe nsanga byaba byiza muraya matora buri muntu bagiye bamuha icyemezo cyuko yatoye n’uwo yatoye bityo byaba ngombwa abaturage bakerekana uwo buri wese yatoye.Byagabanya itekinika tumenyereye muri kino gihugu.

  • Uri Basebya koko!!!

  • Ubwo se ko itora ari ibanga wavuga uwo watoye ukaba wubahirije itegeko cyangwa ntiwari ubizi? Ubwo se iyo ngengo y’imari y’abantu batanga ibyo byemezo yava hehe?

  • Ariko ubwo kuba indorerezi bikeneye amahugurwa? Si ugukanura se hari ikindi? Ukanirinda kugira icyo uvuga? Ahubwo se nka Ingabire ko ari mu bakada bakomeye ba RPF, yajya mu ndorerezi z’amatora gukoramo iki?

  • Iyo umuntu bamwise indorerezi, jye mba numva namugereranya na ya nkingi yo mu nzu ya kinyarwanda bita Mbonabihita.

Comments are closed.

en_USEnglish