Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 107.17
Kuri uyu wa 10 Nyakanga, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wakomeje kuzamua, wageze ku mafaranga 107.17 Frw.
Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.17 Frw, mu gihe kuwa gatanu w’icyumweru gishize wari ku mafaranga 107.08 Frw, bivuze ko mu minsi itatu gusa uzamutseho amafaranga y’u Rwanda +0,09 Frw.
Kuva iki kigega cyatangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’ kamaze kuzamukaho amafaranga 7.17; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 107 170, kandi hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka.
Ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga ari hejuru 9%.
Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko kugeza ubu izamuka ry’agaciro k’umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.
Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.
Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ kandi ngo kiracyakira ishoramari ry’abantu bashya cyangwa abasanzwemo bashaka kongera imari yabo. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura, ashyirwa kuri Konti ya RNIT/Iterambere Fund mu mabanki atandukanye.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
mwaramutse?nkumuntu ashaka kuza kuguramo imigabane ashaka no kugirango mubanze mumusobanurire yabakurahe?mwaduha numerous twababoneraho?murakoze
wagisanga mumujyi munzu ikoreramo headquater ya ecobank, nimuli car free zone imbere yinzu ya makuza (imbere yahahoze poste). wakigega we, nsoma izinyandiko zitugaragariza ahwigiciro cyumugabane kigeze nkumvunshimishije pe nkuko rayon ijyidushimisha nkumva nawe nakwogeza pe, twebwe abagushoyemo imigabane uducungiyeneza umutungo ukawubyaza umusaruro bishimishije, big up. ntituzicuza kuba twarizigamiye muli RNIT
Comments are closed.