Digiqole ad

U Rwanda rwimye Visa aba Diplomate b’Abafaransa kubera Ibendera rya cyera

 U Rwanda rwimye Visa aba Diplomate b’Abafaransa kubera Ibendera rya cyera

Leta y’u Rwanda yimye impapuro z’inzira (visa) aba Diplomate b’Abafaransa bashakaga kuza mu Rwanda ku matariki ya 09 na 10 Nyakanga 2017 kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kubera ko ibyangombwa bajyanye kuri Ambasade basaba izi mpapuro z’inzira byariho ibendera ritagikoreshwa mu Rwanda.

Abadiplomate batatu b'Abafaransa bimwe Visa iza mu Rwanda kubera ko bagaragazaga ibyangombwa biriho iri bendera rya cyera.
Abadiplomate batatu b’Abafaransa bimwe Visa iza mu Rwanda kubera ko bagaragazaga ibyangombwa biriho iri bendera rya cyera.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kiravuga ko iri tsinda ry’abadiplomate bimwe Visa yo kuza mu Rwanda riyobowe na Rémi Maréchaux umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa n’ibihugu byo mu nyanja y’Ubuhinde muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, wagombaga guherekezwa na Jean-Pierre Marcelli umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu Kigega cy’Ubufaransa cy’Iterambere (AFD) n’umujyana muby’ubukungu.

Aba ba diplomate ngo bagombaga kuza mu Rwanda, hanyuma bakajya muri Cameroun naho bagombaga kubonana n’abayobozi baho.

Kuva mu ntangiro za Nyakanga ngo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yasabiye bariya ba Diplomate batatu Visa kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, bagombaga kuza mu Rwanda banyuze Bruxelles mu Bubiligi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yabwiye Jeune Afrique ko kubera ibyo bibazo ubutumwa bariya bayobozi bari bahawe butasubitswe ahubwo ngo bwimuwe.

Umuntu wo muri iyi Minisiteri ngo yagize ati “Habayeho ikosa bituma Visa zidatangwa ku gihe, byarimuwe ariko ntabwo ari ikibazo muri Diplomasi (problème diplomatique)

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuyobozi mu Rwanda Jeune Afrique itatangaje amazina ye ngo yababwiye ko basobanuriwe ko ari ikosa ryakozwe n’ikoranabuhanga système informatique” ryasohoye inyandiko ziriho ibendera rya cyera bakabibona inyandiko zamaze gusohoka.

Ati “Bigaragara ko ziriya nyandiko (zisaba Visa) zanyuze mu biganza by’abantu byibura bane mu Bufaransa ntibabona ikosa? Niba système informatique ya ‘Quai d’Orsay’ (Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga) yarasohoye ibendera ry’u Rwanda ritagikoreshwa kuva mu myaka 15 ishize, biragaragaza urukumbuzi bafite (certaine nostalgie).”

Jeune Afrique iravuga ko mu ikoranabuhanga “système informatique” rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa hakigaragara ibendera rya cyera ryahinduwe muri 2001.

Ngo hari Umu-diplomate w’Umunyarwanda wabwiye Jeune Afrique ko ririya bendera ry’Icyatsi, Umuhondo n’Umutuku ryakoreshwaga na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi baribona nk’Ibendera ry’Abakoze Jenoside (drapeau des génocidaires). Ibi ngo nibyo byatumye bariya ba Diplomate badahabwa ibyangobwa by’inzira.

UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Ngaho nawe nyumvira: ngo “…inyandiko (zisaba Visa) zanyuze mu biganza by’abantu byibura bane mu Bufaransa ntibabona ikosa”!! Wasanga nubu bacyumva ko perezida w’u Rwanda ari mucuti wabo Kinani. Uyu mugabo yabivuze neza ati biragaragaza urukumbuzi hhhh ariko nta kindi byerekana atari agasuzuguro ibi bihugu bifitiye Africa.

  • “Inyandiko zanyuze mu biganza by’abantu 4 ntihagire n’umwe ubona ikosa” Conclusion: Ubana n’Interahamwe, ugirana isano n’abahemukiye u Rwanda, Uba mu gihugu kibitse archives zigaragaza ubugome ntiwitandukanye n’abagize uruhare mu byaduteye agahinda, uba mu gihugu kitamagana Abategetsi batanze intwaro zo kwica inzirakarengane bakanashyigikira ingoma y’Abatabazi,bagahungisha inkoramaraso bakaziherekeza muri Zayire, bagakomeza kuziha intwaro n’imyitozo; amaherezo birakugaruka, ubwenge bukayoba, bakibeshya kandi bagahuzagurika no ku bintu bigaragarira amaso!! Izi ni ingaruka zo gutsimbarara ku KIBI ahubwo n’ububajyana ku musarane amaherezo bazabubura! Amaraso arasama mwa bafaransa mwe!!

  • Aba badiplomates baharenganiye kuko bujuje inyandiko basanze ku mbuga ya minaffet yabo. Ahubwo se ambassade y’u Rda mu Bufaransa ikora iki, kuki iba itarabonye ko izo nyandiko zikiri kuri izo mbuga ngo izisimbuze zose ?

    • @ Ian, subira urebe ibyo wanditse umbwire niba nta soni ufite. Ubu aba diplomates b’abanyarwanda nibo ushyizeho amakosa? Kuki se abandi bafaransa basabaga visa batakoreshaga ibyo bipapuro? Wari kugaya abakozi ba Embassy y’u Rwanda bibagera imbere ntibabone iryo bendera. Bararibonye rero bituma banabima visa, naho ibyo kujya kureba muri system za Ministry y’abafaransa ntaho bihuriye si nacyo bashinzwe. Mujye mubanza mutekereze, musesengure then mubone kwandika

      • Yes, niba uri n’umukozi wa ambassde ubimenye, mwagize uburangare !!! Mugomba kwitwararika mugashyira à jour inyandiko zose zirebana n’u Rda ziri muri institutions z’igihugu mukoreramo, mukanabasaba kubikosora iyo bibaye ngombwa. None mutabikoze bazabwirwa n’iki ko bagomba kubihindura? Bazabirota se? Ngo ntimwareba muri systeme ya Ministry y’abafaransa? Why not? Mwicaye aho mukora iki? Mujye mureka ubunebwe n’ubuswa.

        • @ Ian. Ngirango ntiwunva ibyo uvuga kweri. Ibijyanye n’inyandiko zikoreshwa n’aba diplomates b’ubufaransa bireba abafaransa kandi ntacyo ambassy y’ u Rwanda yabikoraho. Izo formulaire ntabwo ari iziri kuri site y’u Rwanda, ni iziri muri ministere y’aba faransa ubwabo.

          Ongera usome neza witonze, kuko ibyo uvuga ntabwo ubizi.

        • rwose pe!

        • Bien dit @Ian. Urebye imikorere igayitse ya za ambasse de zacu mu mahanga ntibyantangaza ko rwose iryo bendera tutazakomeza kuribona. Muhagarariruye ibihugu btanyu imahanga mwakagombye ku updating infos. Nanjye nti abaswa gusa b abanebwe.

        • @ Ian, ahubwo nawe jya wemera ikosa. kuko niba warebye neza, abao ba dipolmates bimwe visa kuberako habaye igenzura kuruhande rw’uRwanda;kandi iki garagara nuko amakosa ari kuri MINAFET yabo (France) not URwanda kandi hari abandi ba faransa benshi bahabwa VISA ziza muRwanda kandi baba bujuje form iri authentic. ahubwo wakwibaza impavu ari aba “Diplomates” bibayeho.????

      • @Ian,kuva aho twangiye ambasaderi w’Abafaransa, kandi uwacu akaguma i Paris, ugomba kubyumva ko icy’ibanze ashinzwe atari diplomatie cyangwa umubano n’abafaransa. Ashinzwe mbere na mbere gukurikirana dosiye z’abajenosideri babayo no guhuza ibikorwa bya bariya bantu babidufashamo nka ba Patrick de Saint Exupery, Maria Malargadis, Francois Soudan, Marie France Cross, ba Alain Gauthier n’abandi dukeneyeho ubufasha.

    • Urasetsa wowe! cyangwa uragira ngo ni ubwa mbere umufaransa asabye visa y’u Rwanda mu myaka 15 ishize! Ni agasuzuguro ka bamwe just,

  • Byari kuruta bagashyiraho irya Kiliziaya!!! HHH mbega abantu banga U Rwanda?

  • Ese ubundi abandusha Politics ninde wari kungukira muri ruriya ruzinduko?

    • Ngo uwari kungukira muri urwo ruzinduko? Ni abafaransa kuko badukeneye kurusha uko tubakeneye.

    • uruzinduko rw’abafaransa nta rwunguko twarutegamo

    • urw’abafaransa nirurorere

    • Ibyo bashoboye barabitanze muri 1994, izo zindi nyungu nibazishyire abana babo.

  • Ubundi ubufaransa bukwiriye kwirukanwa muri Africa kumugaragaro kuko amakosa n’ubugome bamaze gukorera Africa birahagije.

    • @Pat, wazabwirukanye se sha nibushoboye?

  • ariko ubufaransa bufite ikihe kibazo!? uziko bazibagirwa bakavugako president w,urwanda ari Kinani! hhhh gusa baribeshya ibyo byose tubitere umugongo twiyubakire ubumwe byacu nk,abanyarwanda dutere imbere

  • NGO NINDE WARI KUNGUKIRA MURI URWO RUZINDUKO JYEWE MBONA ABAFARANSA BAJE MU RWANDA CYANGWA BATAJE URWANDA NTACYO RUHOMBA.

  • None se mpapuro zuzuzwa n’abasaba visa zo kuza mu Rwanda, zitangwa n’abafaransa, cyangwa zitangwa na Leta y’u Rwanda?

  • mbega imbwa ,,,koko,,ahubwo banafungwe imbeciles qu’ils sont

  • Reka da! Mwese muribeshya. Visa z,u Rwanda zisabirwa online kuri website ya Immigraion y,u Rwanda nta wundi muntu uyigiraho access ngo ayihindure. Niyo wakw,imprima ngo wuzuze forms n,intoki haza ibendera rishya! Umuntu yakwibaza aho abo bagabo bakuye izo mpapuro. Ko u Rwanda rwateye imbere muri technologie, byagenze gute ngo bahindure ibendera? Ko visa bari kuzibonera i Kanombe kuri aeroport, nyuma y,uko Minaffet na Immigration babyemeye, izo mpapuro (hard copies) zavuye he? Gusa icyo nemera ni uko ibendera rya kera ry,u Rwanda risa n,irya Cameroun uretse R!!!! Bravo kuri Immigration na Minaffet.

    • @ Gogo. Ngirango wowe iyo bavuze aba diplomates ntiwunva icyo aricyo. Aba si abantu basabira visa kuri online kuko aba diplomates bagira passeport zibemerera kugenda aho ariho hose,icyo bakenera n’uko ministere ibohereje, yohereza impapuro yo ubwayo kuri ambassy y’igihugu bashaka kujyamo, hanyuma bagateramo visa, ntakindi, ntabyo gutegereza bimwe bikorerwa abantu boroheje.

      Icyabaye rero n’uko ministere yohereje inyandiko zisabira visa aba diplomates ziriho ibendera ritabaho. Ahubwo ngirango na President ntibamuzi kweri. Yahhhhhhhaaaaaa Aba faransa muri AGAHINDA.

  • Reka da! Mwese muribeshya. Visa z,u Rwanda zisabirwa online kuri website ya Immigraion y,u Rwanda nta wundi muntu uyigiraho access ngo ayihindure. Niyo wakw,imprima ngo wuzuze forms n,intoki haza ibendera rishya! Umuntu yakwibaza aho abo bagabo bakuye izo mpapuro. Ko u Rwanda rwateye imbere muri technologie, byagenze gute ngo bahindure ibendera? Ko visa bari kuzibonera i Kanombe kuri aeroport, nyuma y,uko Minaffet na Immigration babyemeye, izo mpapuro (hard copies) zavuye he? Gusa icyo nemera ni uko ibendera rya kera ry,u Rwanda risa n,irya Cameroun uretse R!!!! Bravo kuri Immigration na Minaffet.

    • Ntabwo ari Camerouni wibeshye ni Guinne Conakry niyo ifite idarapo ryiza risa na ririya rya cyera cy’u Rwanda.

  • Nyama iri bendera niryiza sinzi icyomupfa naryo.

    • Njyewe icyo ndikundira nuko rigizwe namabara usanga yiganje muyandi mabendera tomuri Africa ririya bazanye wagirango ni Argentina.

    • @ Drapeau. Reka sha ntugakabye. Ibendera si ikibazo cyo kuba ryiza cyangwa ribi, kuko byose ni amarangi, ariko amarangi afite icyo asobanuye, n’intego igamijwe mukuyasiga. iryo bendera wita ryiza rero, ntabwo ari ryiza kuri twese, kandi ikiza ni uko ryahinduwe, hagashyirwaho irihura n’intego y u Rwanda uyu munsi.

      Murajye mwibuka kujyana n’ibiriho, mugihe ntamuntu bikandamiza kandi mwirinde gucana umuriro mutazota.

  • ngo ririya Bender’s ryakoreshwaga na Leta yateguye inakora Jenoside?!!!!!!oya ngirango harimo kwibeshya kuko ibendera rishya ryabayeho 2003 rero ngirango mwibeshye ikindi ngirango si Leta ya Habyarimana yarishyizeho abazi amateka mwansobanurira

    • Ntago ryabayeho 2003 ni 2001

  • Ariko sinemeranya na bamwe muri mwe! Ninde utanga visa? Ni Leta y’u Rwanda. Ninde utanga formulaires zisaba visa? Ni Leta ycu Rwanda. None se izo forms bazikuye he?! Njye ntekereza(si ihame)ko ahubwo ari impamvu yashatswe yo kubima Visa. Kandi mu buryo bwa Diplomacy burya hari ibitavugwa. Niba Minafet y’u Rwanda yaranze kwemerera abafiplomate b’abafaransa kuza mu Rwanda, njye mbisaniisha n’uko banze uhagarariye ubufaransa kuza mu Rwanda. Ubu ambasade y’ubufaransa mu Rwanda nta Ambasaderi igira imyaka igiye kuba itanu! Namwe mubyibazeho. Umubano w’u Rwanda na France mbona umeze nk’urugo rw’umugore n’umugabo bananiwe gutandukana bananirwa no gushyira hamwe!

    • @ Mwitira. Kuri iyi nshuro siko bimeze kandi burya aba diplomates ntabwo basaba visa nk’abandi bantu babonetse bose. Impapuro zabo ziva muri leta kuko aba diplomates akenshi baba bahagarariye leta kandi niyo ibasabira visa…

  • abo bafaransa mwari kubakira mukabaha visa mukabigisha ko ibendera ryahindutse
    Kuri bo ibendera ntirihinduka kuko ni symbol ya democracy na republic
    Babaye victims b’amatiku yacu
    Wenda bari gusura ingagi bagatanga 1500 $

  • Abo bafaransa ntabwo ari bo ba mbere bari bagiye kuza mu Rwanda.Archives z’ibendera bazikuyehe? Iyo babaza abandi iko babona visa? Ariko ubundi bari barateguje ko bazaza cga bumvise ko amatora yegereje baza guteza akavuyo? Urwo rugendo rwabo bazarusubukure nyuma y’amatora.

  • Sinzi ibyo bya za procedures za visa diplomatique, gsa icyo mpamya cyo ni uko ataribo ba diplomates ba France baje ino bwa mbere nyuma y’uko rihinduka, ubwo rero jye ndanona barabikoze nkana ngo bazure akaboze cg se ari agasuzuguro kabo

Comments are closed.

en_USEnglish