Digiqole ad

Ibyo utari uzi kuri Frank Habineza ushaka kuba Perezida

 Ibyo utari uzi kuri Frank Habineza ushaka kuba Perezida

* Mu bwana bwe yabaye adopted n’umuryango w’abanya-Uganda
* Abana be nta Kinyarwanda bazi
* Yashinze ishyaka avuye muri RPF yari amazemo imyaka 15
* Urukuta yavuze azubaka si urw’amatafari na Sima

Frank Habineza washinze ubu unayobora ishyaka ″Democratic Green Party of Rwanda″ yavutse tariki 22 Gasyantare 1977 ahitwa Namutamba, mu Karere ka Mityana, muri Uganda ari naho yakuriye. Avuka kuri Habakurama Yohana na Mororunkwere Josephine. Mu gushaka kuba Perezida w’u Rwanda avuga ko ngo aje ari ″Kimaranzara″.

Habineza w’imyaka 40, ni umukristu wahoze muri Kiliziya Gatolika, ariko aza kubatizwa mu Itorero “Full Gospel Church”, nayo ayivamo ubu akaba asengera muri ″New life Bible Church″.

Frank Habineza yize amashuri abanza ku bigo bibiri, birimo Namutamba Demonstration School ari naho yatangiriyue na Buyaga Primary School ari naho yasoreje amashuri abanza mu 1991.

Amashuri yisumbuye yayashoje mu 1998 yayigiye mu bigo bitatu, ikiciro rusange yakigiye Namutamba Secondary School, umwaka wa gatanu awigira Mityana Secondary School, naho uwa gatandatu wigira Progressive Secondary School.

Kaminuza yo yayize mu Rwanda mucyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda “UNR” hagati y’umwaka wa 1999 na 2004, kuko harimo n’umwaka wa mbere yizemo ururimi rw’Igifaransa, yize ibijyanye n’ubuyobozi (Public Administration).

Amaze kwambara no kubona impamyabumenyi mu 2005, yahise agirwa Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine.

Mu 2006 ubwo habaga impinduka mu miyoborere y’u Rwanda, yavuye muri iyi mirimo ya Leta ajya kuyobora icyitwa ‘Nile Basin’ kugera muri Gicurasi 2009 ubwo yeguraga kugira ngo ashinge ishyaka, ashinga “Democratic Green Party of Rwanda″ muri Kanama 2009.

Frank Habineza uretse iyo mirimo yakoze muri Leta kuri ″CV″ ye, hagaragara ko yagiye akorana ndetse akanayobora imiryango yita ku bidukikije inyuranye ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu bigo aho yagiye yigaho.

Nyuma yo kubona amahugurwa, n’amasomo y’inyongera yigiye muri Africa y’Epfo no muri Sweden, mu 2013 yaje guhabwa ″Doctorat″ y’icyubahiro yakuye muri America bamushimira guharanira ″Demokarasi n’Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda no muri Africa″.

 

Habineza yarezwe n’undi muryango (adopted) nyuma y’urupfu rwa nyina

Ababyeyi ba Habineza bombi ngo bavuye mu Rwanda bahunze, Mama we  yabaga mu Nkambi muri Toro (akiri umukobwa), naho se, we ngo yarakoze abona amafaranga yubaka ubuzima hanze y’inkambi ahitwa Namutamba, ndetse aza kumenyana na Nyina wa Habineza barabana babyarana Frank Habineza n’abandi bana babiri nk’uko yabibwiye Umuseke.

Nyina yaje kwitaba Imana mu 1988, Habineza Frank afite imyaka 11, amaze gupfa  ubuzima bwo kubana na Se bwarabagoye cyane (abana bavukana).

Arangije amashuri abanza afite imyaka 13 yaje kwakirwa n’undi muryango (adopted) wa Steven na John Nagenda, umuryango ukomeye cyane muri Politike muri Uganda, ari naho ngo yakuye gukunda Politike.

Uyu muryango ni nawo wamurihiye amashuri yisumbuye ndetse abana nabo kugera aje mu Rwanda mu 1999.

Se wa Frank Habineza we yaguye mu Rwanda mu 2015, ndetse ngo ashyinguye mu Rwanda mu irimbi rya Rusororo.

 

Yakunze Politike kubera umuryango wari waramwakiriye

Mu muryango wari waramwakiriye bari abanyapolitike bakomeye muri Uganda, kubana no gukorana nabo ngo byatumye akunda Politike.

Muri uru rugo ngo yahabonye abanyapolitike benshi barimo abari abaminisitiri, umwami wa Bugande Kabaka Mutebi, n’abandi…

Uru rukundo ariko ngo rwaje gutizwa umurindi no kuba yarakunda gusoma ibitabo n’ibinyamakuru dore ko iwabo murugo n’aho yigaga byari bihari byinshi.

Mu bigo yizeho ngo yagiye ayobora imiryango ifasha abatihoboye nka ″Croix Rouge″, imiryango irengera ibidukikije, amahuriro y’abanyeshuri yo gusoma no kwandika, n’indi iba mu bigo by’amashuri.

Mu mwaka wa gatandatu, we na bagenzi be biganaga ngo batekereje gushinga ishyaka ariko agiye kubaza icyo bisaba asanga ni byinshi barabireka biyemeza ko bazarishinga bageze muri Makelele University ariko biza kurangira atagiye kwiga yo.

Habineza agira ati:  “Nyuma yo kujya mu buyobozi bw’imiryango myinshi ku ishuri kandi ngatsinda mu ishuri, nibwo naje kubona ko mfite ubushobozi bwo kuyobora kandi ko hari abantu bangirira ikizere”

Frank Habineza avuga ko yageze mu Rwanda bwa mbere muri Nzeri 1994 aje mu rubyiruko rwa RPF-Inkotanyi, ndetse iwabo baza gutura i Kayonza.

Nyuma y’imyaka hafi 15 ari muri RPF-Inkotanyi, Habineza mu 2009 yashinze ishyaka rye ″Democatic Green Party of Rwanda″. Mu kurishinga ngo si uko yakundaga ibidukikije gusa, ahubwo ngo byatewe cyane n’ibibazo yabonaga.

Ngo yahisemo kuva muri RPF-Inkotanyi kubera ko yabonaga hari ibitagenda neza, cyane cyane ibijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Yemera ko RPF-Inkotanyi yakoze byiza byinshi ariko ngo we arashaka kubikuba inshuro 100.

Aha yari mu kiciro rusange cy'amashuri yisumbuye yigiye Namutamba Secondary School.
Aha yari mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yigiye Namutamba Secondary School.

Yakubiswe ishoti amara iminota 5 yabuze umwuka

Frank Habineza ngo yakuze akunda umukino wo kwiruka, ndetse n’umupira w’amaguru nubwo yaje kuwucikaho nyuma yo gukubitwa ishoti rikomeye mu gatuza n’uwitwa Karegeya agahera umwuka mu gihe cy’iminota hafi itanu, ibi ngo byatumye areka gukina umupira w’amaguru ubu asigaye ku kuwureba gusa.

Gusa ngo kubera ko aho yabaga hari ikibuga cya Basketball n’icya Tennis iyi mikino yombi nayo ngo yageragezaga kuyikina.

 

Urukuta yavuze azubaka si urw’amatafari na Sima

Frank Habineza avuga ko ikintu cyo kubaka urukuta yavuze abantu bacyumvise nabi, ngo ntabwo yavugaga urukuta rw’amatafari na Sima. Ngo yavugaga urukuta rutaboneka n’amaso rw’amategeko, kongerera ubushobozi igisirikare kugira ngo kirinde imipaka y’igihugu neza, kandi ngo arashaka no gushyiraho icyogajuru cyazajya kigenzura imipaka y’u Rwanda amasaha 24 kuri 24.

Avuga ko ubushobozi bwo gukora ibi, hari aho yizeye azabukura, harimo n’umutungo kamere w’u Rwanda urimo na Peteroli ishobora kuba iri mu Rwanda.

Frank Habineza yaje kuvamo Umunyapolitike ukomeye mu Rwanda.
Frank Habineza yaje kuvamo Umunyapolitike ukomeye mu Rwanda.

 

Ababazwa n’uko abana be batazi Ikinyarwanda

Habineza Frank afite umugore w’umunyarwandakazi bamaranye imyaka 10, n’abana batatu barimo umukuru witwa Godwin ufite imyaka 10, Victor ufite imyaka 8 n’umukobwa umwe witwa Daniella.

Abana be b’abahungu bavukiye mu Rwanda, umuto w’umukobwa avukira muri Sweden, ari naho baba kugeza ubu.

Ngo kubera kuba muri Sweden igihe kirekire kandi babana n’abazungu, abana be ntibazi kuvuga Ikinyarwanda neza.

Habineza avuga ko bimubabaza kuba abana be batazi Ikinyarawanda, gusa ngo iyo batashye bavuye ku ishuli ababyeyi bagerageza kubigisha ikinyarwanda, ndetse bakabumvisha Radio zo mu Rwanda kugira ngo barusheho kukiga. Ngo banabashyiriyeho umwarimu ubigisha   i Kinyarwanda, ariko ntabwo biza neza, naho ku birebana n’umuco nyarwanda nta byinshi bazi.

Frank Habineza yabaye umunyamakuru imyaka ine akaba yarandikiye ibinyamakuru bya Newtimes, Rwanda Newsline, Umuseso na Rwanda Herard.

Mu muco, Habineza ngo akunda umuco w’abanyarwanda wose cyane cyane umuhamirizo n’imbyino nyarwanda ku buryo ngo abaye Perezida yabiteza imbere cyane.

Mubyo yanga cyane ndetse ngo yazarwanya harimo uburaya asanga bumaze gufata indi ntera mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bamwe na bamwe.

Mu biribwa, akunda cyane igitoki n’imboga, akanga umuceri; mu binyobwa ntanywa  inzoga, gusa rimwe na rimwe iyo  agiye nko mu birori agasanga abantu bose banywa umuvinyu nawe anywaho gacye.

Habineza ngo aramutse atorewe kuba Perezida yagumishaho Nomero ya Telefone ye ku buryo abantu baziranye bazakomeza kujya bamuhamagara bakavugana, ikindi kandi ngo yakemura ikibazo cyo kwihaza mu biribwa ngo yaba″Kimaranzara″.

Aha we na bagenzi be biteguraga kujya muri Kaminuza mu mwaka wa 1999 bari mu Ngando i Gishari.
Aha we na bagenzi be biteguraga kujya muri Kaminuza mu mwaka wa 1999 bari mu Ngando i Gishari.
Frank Habineza mu Ngando i Gishari.
Frank Habineza mu Ngando i Gishari.
Aha ni mu 1998, ubwo yari mu muhango wo gusoza amashuri yisumbuye (secondary) ku kigo cyitwa Progressive SS Bweyogerere.
Aha ni mu 1998, ubwo yari mu muhango wo gusoza amashuri yisumbuye (secondary) ku kigo cyitwa Progressive SS Bweyogerere.
Frank Habineza abwira Umunyamakuru w'Umuseke uko ubuzima bwe bwo mu buto bwari bumeze.
Frank Habineza abwira Umunyamakuru w’Umuseke uko ubuzima bwe bwo mu buto bwari bumeze.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ibyo urumva byadufasha iki? Nanjye uzambwire nkubwire ibyange usanga murenze kure!!!!!! Undi nawe nakubwira usanga bitarenze kure!!!!! Ibyo mujye mubyihohorera t warababaye bwana!!!!

    • Nubwo agitangira wabonaga bishekeje, ariko ubu uyu Mugabo Frank Habineza ni uwo kwitonderwa! Wari uziko afite amahirwe menshi yo kuba Prime Minister nyuma y’amatora?
      (Reka twibuke ko PM uriho ubu yagiyeho kuko PSD icyo gihe ryafatwaga nk’irya 2 rikomeye)

  • Uyu mugabo ndabona bimugora kuguma hamwe haba mu mashuri, mu madini no mu mashyaka! Umupira wumva Karegeya yamushose akabura umwuka natitonda azashotwa mu matora ufite ingufu zikubye kenshi abone amajwi 0,000001%…

  • mukurikire programme politique ye abe ari yo muzahitamo, cyangwa ntimuhitemo. demokarasi umuntu atora ibizagira akamaro ntatora amateka y’umuntu.

    • Uvanyeho n’abana be we ubwe azi ikihe? (Ikinyarwanda)

  • hhhh uyu muntu uhinduka gutyo nk’uruvu ubwo wamenya igihugu azakerekeza he? Nta shuri wigaho ngo urangize, nta dini usengeramo amezi abiri, nta shyaka ujyamo wemera amahame yaryo, nta kinyamakuru utakoreye,… muri make uri nyamujya iyo bihushye bigana. None uti na family yange nta kinyarwanda ivuga yibera Sweden! Ahubwo wowe ndumva ari ukwitondera stories zawe kabisa.

  • Iyo mutabogama iyo exercice mwari kuyikorano kubandi bakandida mukabikora kimwe maze tukisekera nibaribyo mwari mugamije.

  • Uyu muntu ntabwo ari stable, nta bintu amaramo kabiri (amashuri, amadini, amashyaka, akazi yagiye akora, kutabana n’uwo bashakanye nabyo wasanga hari impamvu idasobanutse yabiteye…) cyakora azabona amajwi ya ba bakecuru barwaye isusumira batera igikumwe kikayoba kikajya aho kibonye.

    • Ntabwo ari stable gute? Ahantu hose yanyuze wabonye hari nahamwe yasebeye ko hose yahitwaye neza? Murebe ikindi mumunengaho.Njyewe namushimiye ko atagumye muri FPR ngo ashyire mu gifu maze yicecekere kimwe nabandi buzuye aho birirwa bakoma amashyi ukagirango nicyo bahemberwa.

  • DORE URUGERO RUTO RWO KUNOZA IMYANDIKIRE Y’IKINYARWANDA

    1. UKU NI KO BYANDITSE MU KINYAMAKURU
    Frank Habineza uretse iyo mirimo yakoze muri Leta kuri ″CV″ ye, hagaragara ko yagiye akorana ndetse akanayobora imiryango yita ku bidukikije inyuranye ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu bigo aho yagiye yigaho.

    2. UKU NI KO BYAKABAYE BYANDITSE

    Uretse iyo mirimo yakoze muri Leta, mu mwirondoro wa Frank Habineza hagaragaramo ko yagiye akorana n’imiryango inyuranye yita ku bidukikije ndetse akanayiyobora ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu bigo aho yagiye yiga.

    3.ICYO NASHATSE KO CYAKWITABWAHO GIKUNDA KUDAHABWA AGACIRO N’ABANTU BENSHI

    Mu nkuru banditse ngo yagiye akorana ndetse akanayobora imiryango
    Iriya nshinga gukorana n’iriya kuyobora ntizakagombye gukomatanywa kuko imwe ikenera ikiyihuza n’icyuzuzo cyayo

    Ubwo dukurikije uko inkuru yanditswe, wasoma ko yakoranaga imiryango yita ku bidukikije kandi ntabwo yayikoranaga ahubwo yarakoranaga na yo.

    Ubundi bavuga
    Gukorana n’imiryango
    Kuyobora imiryango

    4. HARI IZINDI NSHINGA ZIKUNDA GUKOMATANYWA KANDI ZITANDUKANYE

    Nkunda kumva abanyamakuru benshi bavuga ngo kwita no kubungabunga ibidukikije cyangwa se ibikorwa remezo

    Izi nshinga na zo ntizikomatanywa kuko imwe na yo ikenera ikiyihuza n’icyuzuzo cyayo.

    Ubundi bavuga
    Kwita kubidukikije cyangwa se ibikorwa remezo
    Kubungabunga ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo

    Ubundi ukurikije uko bijya bivugwa, wakumva ari ukwita (guha izina) ibidukikije cg ibikorwa remezo kandi si byo. Ntabwo bihabwa amazina ahubwo byitabwaho.

    NIMUREKE DUHESHE AGACIRO URURIMI RWACU RUDAKOEMEZA KUDUCIKA KANDI ARI RWO RUDUHUJE.

  • yewe abafite amateka asekeje bo nibenshi

  • Buri Wese Agira Inzozi Ze Mumureke Hari Igihe Yazazikabya.N’aho Ubundi Nawe Ubwe Arabizi Ko Atakurikira Umusaza Wacu Watuvanye Mwicuraburindi Ry’umwijima N’amacakubiri Muri Bene Kanyarwanda!

  • MURAKOZE KUTUGEZAHO BIMWE MU BYAMURANZE. NDAMUSHIMIYE NAWE KU BWO KUBA YARIHANGANIYE UBUZIMA YABAYEMO AKIRI MUTO

  • Bavandi ntimukagaye intambwe itewe n’ umunyarwanda,kuko iyp ufite icyo ushaka urakigaragaza nonese wowe uvugako ufite byinshi hari ueaguheje murugamba two kwiyamamaza,H.E Paul Kagame yaduhaye amahirwe angana nimucyo tuyakoreshe rero kd twubahana nibwo ubumwe buzakomeza imizi koko.

  • Yayobora u Rwanda arashoboye kd yarize afite inararibonye

Comments are closed.

en_USEnglish