Digiqole ad

Busingye yasabye Abanyagicumbi ko 2017 yarangira ntawukirangwa mu kiciro cya 1 cy’Ubudehe

 Busingye yasabye Abanyagicumbi ko 2017 yarangira ntawukirangwa mu kiciro cya 1 cy’Ubudehe

Min. Busingye Johnston nyuma y’umuganda.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wakoreye umuganda mu Karere ka Gicumbi anareberera, yasabye Abanyagicumbi ko uyu mwaka wa 2017 warangira nta numwe ukibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, kirimo abennye bikabije.

Min. Busingye Johnston nyuma y'umuganda.
Min. Busingye Johnston nyuma y’umuganda.

Uyu muganda ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, wabereye mu Murenge wa Giti, aho banatangije igikorwa cyo Kubaka Umudugudu w’Ikitegererezo (Model Village) uzaturwamo n’imiryango 32, ndetse bakazabubakira agakiriro n’ibikumba byo kororeramo amatungo.

Ikiciro cya mbere cyo kubaka uyu mudugudu uri mu Murenge wa Giti kizatangirana ingengo y’imari ingana na Miliyoni 376 z’amafaranga y’u Rwanda, hubakwa inzu umunani (8), aho inzu imwe izajya ibamo imiryango ine.

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda Busingye Jonhston wari muri uyu muganda, yasabye abayobozi gukurikirana imibereho y’abaturage, bakava mu kiciro cyo gufashwa, bagakora imirimo ibateza imbere.

Busingye yagize ati “Ikiciro cya mbere cy’ubudehe ntabwo ari sitation y’imodoka, ahubwo ni nka bus kuko nta muturage wagenewe kubaho atava mu bukene, atishoboye,  ngo ahabwe inkunga kandi yakagize ibyo akora.

Sitation y’imodoka niyo itava aho iri, gusa bus cyangwa imodoka yo ibasha kujya imbere, mugerageze murebe uko mwahindura imbereho yanyu mwiteze imbere muhindure ibyiciro muzamuke.”

Minisitiri yabwiye Abanyagicumbi by’umwihariko bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ko icyo kiciro bagomba kugifata nk’inzira yo kunyuraho, atari aho guhagarara.

Asaba abayobozi kwegera abaturage bagafatanya, ku buryo bakurikirana ibitagenda neza, abaturage barusheho kwiteza imbere. Abasaba ko umwaka wa 2017 uzajya kurangira nta muturage ukirangwa mu kiciro cya mbere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude nawe washyimgikiye ikifuzo cya Minisitiri Busingye, yabwiye abaturage ko bashobora kwikura mu bukene bakoresheje ubushobozi buciriritse bafite.

Abaturage bitabiriye uyu muganda nabo bashimangiye ko nyuma yo kubakura mu bwigunge bagiye kurushaho kwiteza imbere, ku buryo uriya mudugudu w’ikitegererezo uzajya kurangiza kubakwa nabo barateguye imishinga izahakorerwa bagatera imbere.

Minisitiri Busingye ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa umudugudu w'ikitegererezo.
Minisitiri Busingye ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo.
Minisitiri Busingye, Depite Gatabazi JMV n'abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muganada.
Minisitiri Busingye, Depite Gatabazi JMV n’abandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muganada.
Umuganda wakozwe n'abaturarwanda b'ingeri zinyuranye.
Umuganda wakozwe n’abaturarwanda b’ingeri zinyuranye.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

3 Comments

  • busingye ndamwemera avuga ibimurimo,yatanze urugero rwiza cyane rwuko icyiciro cyubudehe cya mbere atari nka station ya essence itajya iva aho iri iguma hahandi naho bus cg imodoka iratsimbura aho wayisize siho uyisanga,nibyo koko nuko bamwe mubayobozi nabakozi aribo banyirabayazana kuko banyereza ubudehe,ifumbire,imbuto zindobanure,girinka nizindi gahunda nziza zagakwiye kuba zizamura abaturage,hagakwiye nogutekereza kubindi bitari uguhinga nokorora gusa,private sector igashyirwamo ingufu nkuko leta ibigenza kubukorikori na tvet,psf niyo yihuta kuvana umuturage mucyiciro cyohasi ikamuzamura kuko civil society na public sector ikiza abayobozi gusa umuturage akaba ikiraro

  • Uko imyaka igenda yoyongera usangahubwo abanyarwanda barushaho gukena.Urugero natanga:Kurangiza lisance ukajya kuba motari cyangwa gukora ubusekirite.

  • Ni icyifuzo cya BUSINGYE Johnstone nyine. Hanyuma se n’abamugaye bazata imbago, abatabona bahumuke, abapfakazi bongere bashyingirwe, imfubyi zibone ababyeyi, abapfuye bazuke?! Natange urugero yiyamamaze ku mwanya wa H.E maze nawe areke kuba muri Minijust kuva avuye kwiga…!

Comments are closed.

en_USEnglish