Digiqole ad

Ethiopia: Kagame yagaragaje impinduka zikenewe ngo AU irusheho kugira imbaraga

 Ethiopia: Kagame yagaragaje impinduka zikenewe ngo AU irusheho kugira imbaraga

Perezida Kagame avuga kuri iyi raporo

Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yamurikiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Africa, impinduka zikwiye gukorwa kugira ngo Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) urusheho gukomera no kugira ingufu. Ni mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru uyobowe na Perezida Idriss Deby

Perezida Kagame ageza iyo Raporo ku bari i Addis Ababa
Perezida Kagame ageza iyo Raporo ku bari i Addis Ababa

Umuryango wa Africa yunze ubumwe ukunze kunengwa kutagira imbaraga zatuma ufata ibyemezo by’umutekano, ubukungu, ubusugire bw’ibihugu bya Africa, ubutabera,… n’ibindi, kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Mu nama y’Umuryango wa Afrika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yashinzwe gutegura impinduka zikenewe kugira ngo uyu muryango urusheho kugira imbere.

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yagaragaje ibyavuye mu itsinda ry’impuguke yashyizeho ngo zimufashe iyi mirimo.

Raporo y’ibyo bagezeho ngo yashimwe n’abayobozi n’abakuru b’ibihugu bari muri iyi nama nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Republika.

Perezida Paul Kagame yageze muri Ethiopia kuwa gatandatu ari kumwe n’umufashawe Mme Jeannette Kagame, Ndetse ku mugoroba abonana na Perezida wa Tchad Idriss Deby wayoboraga umuryango wa Africa yunze ubumwe, Perezida Alpha Condé wa Guinnea ari nawe ugiye kuyobora AU muri uyu mwaka wa 2017, Perezida Macky Sall wa Senegal, ndetse n’abandi bayobozi bahagarariye uturere dutanu twa Africa, bagirana inama ngishwanana (consultative meeting).

Hafi mu ma saa tanu zo mu Rwanda, ibiro bya Perezida ‘Village Urugwiro’ byatangaje kuri twitter ko Perezida Kagame yinjiye ahabera umwiherero w’abayobozi bakuru muri Africa agomba gutangarizamo raporo ikubiyemo ibitekerezo (recommendations) by’uko urwego rw’Umuryango wa Africa yunze ubumwe rwavugururwa, kugira ngo rurusheho kugira imbaraga.

Ibikubiye muri iyi raporo ntibirajya hanze, gusa nk’uko byagarutsweho mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu 2016, Africa ikeneye kwigira mu bukungu ku buryo yabasha kwitera inkunga mu bikorwa by’iterambere, ndetse n’ubwigenge mu kwifatira ibyemezo.

Perezida Kagame avuga kuri iyo raporo
Perezida Kagame avuga kuri iyo raporo
Perezida Kagame aganira n'umuherwe wa mbere muri Africa Aliko Dangote
Perezida Kagame aganira n’umuherwe wa mbere muri Africa Aliko Dangote
Bamwe mu bagejejweho imyanzuro y'iyi raporo harimo na Adesina umuyobozi wa Banki Nyafrica itsura amajyambere (iburyo bwa Perezida Kagame)
Bamwe mu bagejejweho imyanzuro y’iyi raporo harimo na Adesina umuyobozi wa Banki Nyafrica itsura amajyambere (iburyo bwa Perezida Kagame)
Perezida Kagame kandi yaboneyeho kuganira n'Umwami Mohamed VI wa Maroc witabiriye bwa mbere imirimo y'iyi nama
Perezida Kagame kandi yaboneyeho kuganira n’Umwami Mohamed VI wa Maroc witabiriye bwa mbere imirimo y’iyi nama
Kuri iki cyumweru kandi Perezida Kagame na Perezida Magufuli bagaragaye bafatanye urunana aha i Addis Ababa, umubano w'ibihugu bayoboye ubu ukaba warongeye kumera neza
Kuri iki cyumweru kandi Perezida Kagame na Perezida Magufuli bagaragaye bafatanye urunana aha i Addis Ababa, umubano w’ibihugu bayoboye ubu ukaba warongeye kumera neza

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • kadafi baramuhuse baramwivugana kubera ibitekerezo ninzozi zogutuma africa yigenga koko byanyabyo,umushinga we wari ntamakemwa yari yarateganyije ibintu byose kuri EU,yari amaze gutera amakenga nubwoba ibihugu byiburayi na america bahitamo kumugambanira bamwica urubozo nabi cyane Libya igihugu cye baragishwanyaguza none cyabaye akayunguruzo isibaniro ryakaduruvayo numutekano muke kd mbere bari batekanye,bakize abaturage bose babeshejweho ninyungu zigihugu cyabo none ubu ubutunzi bwobo barabwambuwe niho babayeho nabi nkaya nkoko ivanywe mumagi yose akaba amahuli,kadafi yari yarateganyije byinshi none Mesiya agiye kubura umushinga nubwo bishoboka ko ntabihambaye nkibya kadafi birimo,nabateremera azabemeza kd twizeyeko bizagenda neza

  • muzehe wacu uragahora ku isonga

  • Ariko title na contenu by’inkuru ntibihuye (not matching)!!

  • umusaza arashoboye kandi ibikorwa bye ubwabyo birivugira nakomeze ateze imbere Africa nkuko u Rwanda ari kuruteza imbere.

  • umusaza arashoboye kandi ibikorwa bye ubwabyo birivugira nakomeze ateze imbere Africa nkuko u Rwanda ari kuruteza imbere.

  • Well done your Excellency!
    Alutta continua.

  • Izo mpinduka Kagame yagaragarije bagenzi be bari Addis Abeba ngo AU irusheho kugira imbaraga, zirihe ko ntazo tubona zivugwaho muri iyi nyandiko. Ntazo rwose tubona, abazi gusoma neza mumbwire.

    Byari kuba byiza uwanditse iyi nkuru atubwiye, wenda mu nshamake, ingingo nyamukuru zigize iryo vugururwa.

    Igitangaje kurushaho ni uko uyu munyamakuru yatubwiye ngo ibikubiye muri iyi raporo ntibirashyirwa ahagaragara, ntibirajya hanze, kandi yarangiza akavuga ngo ibiri muri iyo raporo babishimye. None se yabimenye ate kandi inama yarabereye mu muhezo.

    Icyo tuzi gusa ni uo ibiro bya Perezida ‘Village Urugwiro’ byatangaje kuri twitter ko Perezida Kagame yinjiye ahabera umwiherero w’abayobozi bakuru muri Africa agomba gutangarizamo raporo ikubiyemo ibitekerezo (recommendations) by’uko urwego rw’Umuryango wa Africa yunze ubumwe rwavugururwa, kugira ngo rurusheho kugira imbaraga. Nta kindi bongeyeho.

    Byaba byiza rero umunyamakuru ategereje raporo ikabanza kuganirwaho ku mugaragaro muri AU, hagafatwa imyanzuro igashyirwa ku karubanda, noneho umunyamakuru akabona gutegura inkuru ifite “substance” naho ibi yakoze ni “premature”.

  • TWISHIMIYE KO AFRICA IBONA KO PEREZIDA KAGAME W’U RWANDA ASHOBOYE IKAMUHA INSHINGANO ZIKOMEYE NKA ZIRIYA. UBUSHOBOZI ARABUFITE NIBASHIRAMO UBUSHAKE (Abayobozi z’ibihugu bya Africa) AFRICA IZAGERA KURI BYINSHI YIFUZA KEGERAHO.

Comments are closed.

en_USEnglish