RSE: Hacurujwe imigabane ya BK ifite agaciro k’amafrw arenga miliyari 2,313
Kuri uyu wa gatanu, ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2 314 345 000.
Kw’isoko hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 10,614,500 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2,313,981,000. Iyi migabane yose yacurujwe ku mafaranga 228 ku mugabane.
Nubwo iyi migabane yacurujwe muri ‘deal’ eshatu, igiciro cy’umugabane wa BK nticyahindutse, cyagumye ku mafaranga 228 cyariho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Amakuru dukesha umuntu wo muri ‘Rwanda Stock Exchange (RSE)’ ni uko iyi imigabane itaguzwe n’umuntu umwe, ngo ni abantu benshi banyuranye.
Hacurujwe kandi imigabane 2,600 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 364,000, ku mafaranga 140 ku mugabane. Agaciro k’umugabane wa Bralirwa iherutse kuzamura ibiciro bya bimwe mu binyobwa byayo ntikahindutse, kagumye ku mafaranga 140.
Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane ariko bitacuruje ntikahindutse, umugabane wa Crystal Telecom uri ku mafaranga 90, uwa EQTY uwagura amafaranga 334, uwa NMG uri ku mafaranga 1200, uwa KCB uri ku Frw 330, naho uwa USL ukaba ku mafaranga 104.
Isoko ryafunze imiryango hari imigabane 450,900 ya BK igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 225 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura imigabane buhari.
Ku isoko hari kandi imigabane ya Bralirwa 29,100, igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 gusa, kandi nabwo ku mafaranga 137.
Hari kandi imigabane 86,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza imigabane 206,000 kandi bashaka kuyigura ku mafaranga ari hagati ya 85 – 90 ku mugabane.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko hari uwuzi ibyi risoko ry ‘imigabane ngo ansobanurire. Uwuyiguze yunguka iki ? Nawe ahinduka umunyamigabane y’ikigo yaguriye akajya ahabwa inyungu ku mwaka ? Cg nawe arongera akagurisha ? Hagire uwubyumva unsobanurira ndabinginze
Bijya kumera nka banki Lamberi zo mu Rwanda, usibyeko iyo uwo wagulije ahombye ntacyo umubaza naho Lamberi zo mu Rwanda wahomba utahomba uwakugulije ugomba kumwishyura ninyungu ze zose.
@Yahaya. Iyo uguze imigabane mu kigo runaka nawe uba ubaye umunyamigabane(shareholder) w’icyo kigo. Birumvikana ko iyo icyo kigo cyungutse igihe cyo gutanda inyungu(Dividende) kigeze nawe uhabwa inyungu ziri proportional n’imigabane ufitemo. Na none igihe cyose ushakiye kugurisha imigabane yawe urayigurisha. iyo ugize amahirwe igiciro cy’umugabane kikaba cyariyongereye icyo gihe urunguka. Mu yandi magambo kw’isoko ry’imigabane ushobora kunguka mu buryo bubiri. 1. iyo ikigo waguzemo imigabane gitanze inyungu; 2. Iyo ugurishije imigabane yawe igiciro kiri hejuru y’icyo wayiguzeho.
Comments are closed.