Digiqole ad

Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 102.98

 Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 102.98

André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.

Kuwa kane, agaciro k’umugabane mu kigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) kageze ku mafaranga y’u Rwanda 102.98.

André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.
André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere.

Kuri uyu wa kane, raporo ngufi ya RNIT yagize iti “Agaciro k’umugabane umwe (mu kigega) ku itariki ya 26 Mutarama 2017 ni RWF 102.98.”

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mwiriwe nonese muratubwira ngo agaciro kageze kuraya gute ntimutubwire cyaravuye kurangahe! iyi nkuru ntinononsoye .

Comments are closed.

en_USEnglish