Impuguke z’abaganga 30 zivuye Iburayi zije kubaga abanyarwanda 300 ku

Ku bufatanye n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’, itsinda ry’abaganga b’inzobere 30 riri mu Rwanda kuva mu mpera z’iki cyumweru zije kubaga abakabakaba 300 ku buntu, ndetse zikanahugura abaganga bo mu Rwanda 14 mu gihe cy’icyumweru. Ibyo bazakora ngo bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari. Nk’uko bisanzwe, Umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ ukura abaganga b’inzobere ku mugabane […]Irambuye

Rubavu: Abafungiye Jenoside baragenda bava ku ngengabitekerezo

Bamwe mu bagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri Gereza ya Rubavu bagera ku 2 051 bavuga ko nubwo bafite ‘club’ y’ubumwe n’ubwiyunge ibafasha kwiyunga n’abo bahemukiye, ngo n’ibyo babona hanze cyane cyane imibereho y’imiryango yabo nabyo bituma bahinduka. Muri iyi gereza bafite ‘club y’ubumwe n’ubwiyunge’ irimo abagororwa bagera ku 1 800 yafunguwe ku mugaragaro tariki […]Irambuye

Rayon Sports yatsinze Marines 2-1, isiga APR amanota 4

Kuri iki cyumweru, Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1 bituma isiga mukeba APR FC amanota ane (4) kandi ikizigamye umukino. Ibitego bibiri bya Rayon Sports byatsinzwe na Kwizera Pierrot, na Rwatubyaye Abdul. Maho igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy. Uyu mukino ariko ntiwanahiriye abatoza bombi kuko Masudi Djuma na Coka wa Marines […]Irambuye

Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.18

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.18. Kuri uyu wa 03 Werurwe 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 103.93. Kuva kuwa gatanu ushize, umugabane w’iki kigega wazamutseho amafaranga +0.18, kuko kuwa gatanu wo ku itariki 24 Gashyantare wari […]Irambuye

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 59,231,700. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu. Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 576,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 118,595,700, […]Irambuye

Bralirwa yatangiye poromosiyo “Bakongere” irimo ibihembo bitandukanye

*Poromosiyo izamara amezi ane, ibihembo nyamukuru ni imodoka n’inzu. *Bisaba kugura Primus nini ya 800 cyangwa ‘Knowless’ ya 600 ugatombora kimwe muri ibyo. Kuri uyu wa gatanu kw’isoko rya Kimironko, mu Karere ka Gasabo uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa’ rwafunguye ku mugaragaro Promosiyo nshya yiswe ‘Bakonge’ ibicishije mu kinyobwa cyayo gikunzwe cyane mu Rwanda […]Irambuye

Mu cyumweru gitaha Paul Kagame azatanga ikiganiro muri ‘Harvard Kennedy

Ku gicamunsi cyo kuwa gatanu w’icyumweru gitaha, tariki 10 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azatanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, ishuri ry’imiyoborere Harvard Kennedy School. Harvard Kennedy School ni ishuri ry’imiyoborere na Politiki ritanga impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘master’ na ‘PHD’, rya Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za America. […]Irambuye

Sobanukirwa ‘Tatouage’ za Abdul Rwatubyaye zamutwaye 2 000$

Myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi Abdul Rwatubyaye niwe mukinnyi wa mbere mu Rwanda ufite ‘Tatouage’ nyinshi ku mubiri we, ngo zamutwaye agera ku bihumbi bibiri by’amadolari ya America (2 000$). Kuva mu isura (mu maso) kugera hafi mu mugongo afiteho ‘tatouage/Tattoo’ ngo zimwibutsa byinshi mu buzimabwe. Ku kuboko kw’ibumoso kwuzuyeho ‘tatuage’ z’ibirabyo byinshi, hakabaho inyubako […]Irambuye

Rwatubyaye Abdul akunda kurebera imyambarire ku bakinnyi ba NBA

Myugariro wa Rayon Sports FC Abdul Rwatubyaye uretse gukina umupira w’amaguru, anagaragaza ko ashobora no kuba afite impano yo guhitamo imyambaro myiza ihuye n’imiterere ye. Akenshi ngo arebera imyenda ku bakinnyi ba ‘Basketball’ muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za America ‘NBA’. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Abdul Rwatubyaye umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bavugwa cyane, […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 11

Kuri uyu wa 02 Werurwe 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’Agaciro mvinjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,600,000, zagurishijwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga ari hagati ya 100.2 na 103. Izi mpapuro zacurujwe kuri uyu wa gatatu ni iz’imyaka itanu Leta yagushije mu mwaka ushize wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), […]Irambuye

en_USEnglish