Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.18
Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.18.
Kuri uyu wa 03 Werurwe 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 103.93. Kuva kuwa gatanu ushize, umugabane w’iki kigega wazamutseho amafaranga +0.18, kuko kuwa gatanu wo ku itariki 24 Gashyantare wari ku mafaranga 103.75.
Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku munsi. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga +3.93.
Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.
Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.
Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.
Ubuyobozi bwa RNIT butangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.
UM– USEKE.RW