Digiqole ad

Bralirwa yatangiye poromosiyo “Bakongere” irimo ibihembo bitandukanye

 Bralirwa yatangiye poromosiyo “Bakongere” irimo ibihembo bitandukanye

Abantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa cya Bralirwa

*Poromosiyo izamara amezi ane, ibihembo nyamukuru ni imodoka n’inzu.
*Bisaba kugura Primus nini ya 800 cyangwa ‘Knowless’ ya 600 ugatombora kimwe muri ibyo.

Kuri uyu wa gatanu kw’isoko rya Kimironko, mu Karere ka Gasabo uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa’ rwafunguye ku mugaragaro Promosiyo nshya yiswe ‘Bakonge’ ibicishije mu kinyobwa cyayo gikunzwe cyane mu Rwanda ‘Primus’.

Abantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa cya Bralirwa

Iyi promosiyo ‘Bakongere’ ngo izamara amezi ane ibera mu Rwanda hose, aho abakunzi b’ikinyobwa cya Primus bazajya batombora ibikoresho bitandukanye birimo amagare, matela zo kuryamaho, amaradiyo, imipira, ingofero, inzoga n’ibindi, ndetse n’ibihembo nyamukuru bizatomborwa kuri finali by’imodoka ndetse n’inzu.

Ibi byose bitomborwa umuntu agura icupa rinini rya Primus rigura amafaranga 800, ndetse n’icupa rito rizwi nka ‘Knowless’ rigura amafaranga 600, yapfundura akareba ku mupfundikizo ikintu gishushanyijemo.

Samputu Patrick, ushinzwe ibikorwa by’ubuterankunga muri Bralirwa avuga ko iyi Promosiyo ari agahimbazamusyi kageneye abakunzi ba ‘Primus’ kuko ngo bazirikanwa.

Agira ati “Iyi Promosiyo ni nko guhemba abakunzi ba Primus, ni agahimbazamusyi  twabageneye tubereka ko duhora tubitayeho.”

Samputu avuga ko iri shimwe ritagenewe abasanzwe banywa iki kinyobwa gusa, kuko uwo ariwe wese uzajya ugura ‘Primus’ kabone n’ubwo yaba agurira inshuti agatombola, azajya ahabwa igihembo yatomboye.

Amahirwe muri iyi Tombola kandi koko ntasekera abanywi ba ‘Primus’ gusa, kuko Umuseke wahuye na Bizimana Augustin watomboye matela yo kuraraho kandi atanywa inzoga.

Bizimana Augustin ygize ati “Bralirwa iki gikorwa yazanye ni igikorwa cyiza rwose, nubwo iyi nzoga PRIMUS ntayinywa, ariko iyi tombola ni nziza.

Jyewe numvise iyi tombola mbona abantu bapfundura bakareba ku mifuniko, nahise mbwira uwo twari kumwe ko mugurira PRIMUS ariko imifuniko nyitware. Namuguriye agacupa k’amafaranga 600 mpita nsangamo matela ubu ngiye kuyifata.”

Mu gutangiza iyi Tombola yatangirijwe mu mujyi wa Kigali, hatanzwe ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe bamaze gutombola.

Abakunzi ba Primus babaye abanyamahirwe rugikubita bavuga ko iyi Tombola ari agahimbazamusyi koko kuko ngo umuntu atombola nta kindi kiguzi bamwatse.

Ndemezo Fideli usanzwe ngo yikundira iki kinyobwa yatomboye matela yo kuryamaho ubwo yari aguze Primus nto yitwa Knowless.

Agira ati “Nanjye natomboye matela, nari mfite n’indi ariko ni ibyishimo kuko mbonye indi. Nayitomboye nguze Knowless kandi n’ubundi nari nsanzwe nyigura, urumva rero ni ukutudabagiza kuko nta kiguzi kindi badusaba.”

Iyi tombola izajya ibera mu gihugu hose ahacururizwa iki kinyobwa, utomboye icupa rya Primus ahita ayihererwa ku kabari ari kunyweramo, naho ku bindi bikoresho ubitomboye ajya kubifata kumucuruzi munini (distributor) wa Bralirwa uranguza izo nzoga.

Imibyinire y'aba basore yashimishije abakunzi ba Primus bari bahari
Imibyinire y’aba basore yashimishije abakunzi ba Primus bari bahari
Samputu Patrick 'Senior Sponsorship Manager' muri Bralirwa
Samputu Patrick ‘Senior Sponsorship Manager’ muri Bralirwa
Bamwe banasogoye ku buryohe bwa Primus banagerageza amahirwe yo gutombola
Bamwe banasogoye ku buryohe bwa Primus banagerageza amahirwe yo gutombola
Hari amagare yo gutombola
Hari amagare yo gutombola
Patrick Samputu yambika umupira uwari amaze gutombola
Patrick Samputu yambika umupira uwari amaze gutombola
Ameze neza mu mupira we wanditseho Bralirwa yatomboye
Ameze neza mu mupira we wanditseho Bralirwa yatomboye
Umufana wa Primus na Urban Boys ababwira indirimbo bamuririmbira
Umufana wa Primus na Urban Boys ababwira indirimbo bamuririmbira
Kirazira kugura inzoga ya Primus ugasiga umupfundikizo utawushishuye ngo urebemo
Kirazira kugura inzoga ya Primus ugasiga umupfundikizo utawushishuye ngo urebemo
Urban Boys ifasha abakunzi ba Primus kunezerwa
Urban Boys ifasha abakunzi ba Primus kunezerwa

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish