Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru
Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 59,231,700.
Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu.
Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 576,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 118,595,700, yagurishijwe muri ‘deals’ 15.
Mu gihe, mu cyumweru gishize hari hacurujwe imigabane 659,100 ifite agaciro k’amafaranga 59,364,000, yagurishijwe muri ‘deals’ 12.
Ugereranyije ibyumweru byombi harimo ikinyuranyo cy’amafaranga +59,231,700, ikinyuranyo cy’imigabane -82 200, n’ikinyuranyo cya ‘deals’ +3.
Muri iki cyumweru hacurujwe kandi Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 70,100,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 97.18 na 103 ku mugabane. Mu cyumweru gishize nta mpapuro zari zacurujwe.
Agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ko karazamutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,756,096,213,676 kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,758,112,720,376 kuri uyu wa gatanu.
Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryagenze kuri uyu wa gatanu
Kuri uyu 03 Werurwe, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, Crystal Telecom na Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 8 141 500.
Hacurujwe imigabane 33,300 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 7,992,000 yagurishijwe muri ‘deals’ enye. Iyi migabane yacurujwe ku giciro yariho ejo hashize cy’amafaranga 243, bivuze ko igiciro cyawo kitahindutse.
Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 1,200 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 107,500, yagurishijwe muri ‘deals’ ebyiri. Umugabane wacurujwe ku giciro wariho ejo hashize cy’amafaranga 90.
Hacurujwe kandi imigabane 300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 42,000 yagurishijwe muri ‘deal’ imwe. Umugabane wa Bralirwa wacurujwe ku giciro wariho ejo hashize cy’amafaranga 140, agaciro kawo ntikahinduka.
Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku isoko bitacuruje ntiyahindutse, umugabane wa EQTY uri ku mafaranga 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 59,100 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.
Ku isoko hari imigabane 41,600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.
Hari kandi abifuza kugura imigabane 15,400 ya Crystal Telecom ku mafaranga 90 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 2,700 ku mafaranga 85 ku mugabane.
Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), hari ubusabe bw’abifuza kugura impapuro zifite agaciro k’amafaranga 500,000 ku mafaranga 103 ku mugabane, hari abifuza kuyigura yose ariko ku mafaranga 100 ku mugabane.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW