Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 11

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 11

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 02 Werurwe 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’Agaciro mvinjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,600,000, zagurishijwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga ari hagati ya 100.2 na 103.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Izi mpapuro zacurujwe kuri uyu wa gatatu ni iz’imyaka itanu Leta yagushije mu mwaka ushize wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), zizarangira tariki 19 Gashyantare 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.00%. Aha hacurujwe izifite agaciro k’amafaranga 4,715,000.

Hacurujwe kandi ku mpapuro z’imyaka itatu Leta yagushije mu 2015 (FXD1/2015/3yrs), zizarangira tariki 23 Gashyantare 2018, zikaba zifite inyungu ya 11.55%. Aha hacurujwe izifite agaciro k’amafaranga 6,012,000.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 95,100 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari imigabane 52,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 267,400 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 3,300 ku mafaranga 85 ku mugabane.

Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kuzigura zose ariko ku mafaranga 100 ku mugabane.

Imigabane y’ibigo biri ku isoko ntiyahindutse dore ko bitanacuruje, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 243, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish