Digiqole ad

Sobanukirwa ‘Tatouage’ za Abdul Rwatubyaye zamutwaye 2 000$

 Sobanukirwa ‘Tatouage’ za Abdul Rwatubyaye zamutwaye 2 000$

Rwatubyaye niwe mukinnyi ufite tatuage nyinshi cyane ku mubiri we mu Rwanda.

Myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi Abdul Rwatubyaye niwe mukinnyi wa mbere mu Rwanda ufite ‘Tatouage’ nyinshi ku mubiri we, ngo zamutwaye agera ku bihumbi bibiri by’amadolari ya America (2 000$).

Rwatubyaye niwe mukinnyi ufite tatuage nyinshi cyane ku mubiri we mu Rwanda.
Rwatubyaye niwe mukinnyi ufite tatouage nyinshi cyane ku mubiri we mu Rwanda.

Kuva mu isura (mu maso) kugera hafi mu mugongo afiteho ‘tatouage/Tattoo’ ngo zimwibutsa byinshi mu buzimabwe.

Ku kuboko kw’ibumoso kwuzuyeho ‘tatuage’ z’ibirabyo byinshi, hakabaho inyubako z’Abashinwa ‘China building’ ngo akunda cyane, ndetse n’ikimenyetso cya ‘okay’.

Ku kuboko kw’iburyo afite inyubako yise ‘Sweet Home Kigali’ mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Kigali Nziza mu rugo’.

Ku ijosi afiteho ‘tatouage’ y’isaha ngo igaragaza igihe yavukiye, ikurikiranye n’ikirabo.

Rwatubyaye kandi yanditse amagambo y’Igishinwa ku itama (mu maso/ku isura) ngo ‘ni izina Mama we mu Gishinwa’.

Ngo arateganya kwongeraho n'izindi.
Ngo arateganya kwongeraho n’izindi.

Abdul Rwatubyaye kandi ngo ntarasoza kwiyandikaho tatouage kuko azagenda yongeraho n’izindi.

Yagize ati “Hari tatuage ntarakora, ngomba gushyiraho Mama, ngomba gushyiraho famille yanjye, ninabyara nzashyiraho umwana wanjye, wenda ninkora n’ibigwi mu makipe atandukanye nshobora gushyiraho ibyo bigwi.

Nabanje gushyiraho ibintu biri natural,…nibyo nkunda kwibuka cyane. Ntabwo izi tatuage zizahoraho by’iteka (permanent) zizavaho.”

Rwatubyaye yabwiye Umuseke ko gushyirishaho izi tatouage zose ku mubiri we byamutwaye agera ku bihumbi bibiri by’amadorari y’Amerika (2 000$), aya arakabakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2 000 000 Frw), dore ko zose ngo yazishyiriyeho muri Egypt.

Izi tatuage zamutwaye akayabo.
Izi tatouage zamutwaye akayabo.
Ni umukinnyi w'umuhanga, ukiri muto kandi ufite intego zo gutera imbere.
Ni umukinnyi w’umuhanga, ukiri muto kandi ufite intego zo gutera imbere.

Amafoto: Evode Mugunga
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ndabona uyu muhungu kubura kwe amaze gusinyira Rayon Sports byaramugize umustar ku buryo atagisiba mu itangazamakuru!

  • Foolish!

  • ibyo byokwiyandikaho ntacyo bitubwiye icyangombwa nugutanga umusaruro nogukora Ibyo ekipe yacu ishaka

  • NAKOMEZE ASESAGURE AYO MAFARANGA NGO ARIYANDIKAHO…………NTA GAHUNDA IRIMO!!!

  • Inkoni y’umwana ishira dondi dondi koko!

  • Ubu nubugoryi mbabaze basha , ko tuli benshi tumaze imyaka nimyaniko mububiligi aliko nta herena cg tattoo ,ibi tubyita ububga. Iyi mico abasore ninkumi yadukanye ntiha urwanda agaciro…

    • Nonec abantu bose bamere nkawe c?umaze imyaka mububiligi?who cares?

  • Bana bakina uyu munsi mwite ku hazaza hanyu kuruta gusesagura

  • @Ues, ntugatukane ibyo yakoze si ububwa niba abikunda akaba abifitiye ubushobozi ndumva ntakibi kirimo. Abantu dukunda ibitandukanye kdi icyangombwa nuko izo tattoo ziwe ntacyo zikubangamiyeho.

    • @Dude, birenze ububwa!

  • ntabubwa yakoze ahbwo yakoze icyo umutima we washakaga kuko dukunda bitandukanye kdi ubwo nawe wasanga ufite ibyo ukunda byo twanga..
    kdi n umutungo we yasesaguye ndaqk ibyo ariwe wabyimenyera

  • Biriya birenze ukwemera kabsa! Ubwo wowe Dude abaye nkumuhungu wawe wamushimira ibyo yakoze koko. Nawe rero akajya mubantu NGO byantwaye 2000 dollar. Ubwo se Nina waruyahaze iyo uyafashisha abatishoboye

  • buriwese nuburenginzira bwe

  • nibyiza gukora ibyo ushaka ariko nibyingenzi kwibuka ko umupira urangira vuba ikindi ugategura ejo haza bitaribyo tujya tubona abashoje hano basabiriza 100frw knd barakoreye meshyi bamwe bakabura ntaho barambika umusaya abandi bakabura ntayo kwivuza basore nibyiza kwigira kuri bakuru banyu bitwaye nabi kuko ejo byaba bibabaje gusaba ijana warasesaguye basore mushake abajyanama niyo wamwishyura knd
    mushishikazwe ntababagira intama kurusha abababwira ngo mujye mukabari cg gutereta ahubwo mushire umutima kukazi mushishikazwe no kugera kure hashoboka niterambere murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish