Digiqole ad

Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi uruhare mu kwamburwa amafrw bakoreye

 Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi uruhare mu kwamburwa amafrw bakoreye

Aba baturage bavuga ko bashatse kubaza Perezida ikibazo cyabo bakumwa uburenganzira.

Abafundi n’abayede bubatse ishuri rya Rwimondo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe barasaba kurenganurwa nyuma y’uko bakoreshejwe ntibubishyure, ndetse ngo bakanamburwa impapuro zigaragaza imyenda bafitiwe, gusa Ubuyobozi bw’uyu murenge abaturage bashinja burabihakana.

Aba baturage bavuga ko bashatse kubaza Perezida ikibazo cyabo bakumwa uburenganzira.
Aba baturage bavuga ko bashatse kubaza Perezida ikibazo cyabo bakumwa uburenganzira.

Abafundi n’abayede bubatse ishuri rya Gashongora ishami rya Rwimondo mu Murenge wa Gahara baravuga ko bubatse amashuri bakamburwa.

Ngo bagerageje kugana ubuyobozi bw’umurenge ngo bubishyurize ngo ntacyo bwabamariye ahubwo bwarigishije impapuro bishyurizagaho.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo kimaze hafi imyaka ine bagasagaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

Ndayizeye Vital ati “Nta gipapuro na kimwe dusigaranye kuko zose bagiye bazitwambura batubeshya ko bagiye kutwishyura.”

Undi nawe witwa Ntahobari Anatori ati “Iyo Perezida yajyaga gusura iyi ntara baraduhamagaraga bakatubeshya ngo tuzane izo mpapuro batwishyure barangiza bakazigumana ntibatwishyure.”

Aba baturage bavuga ko iyo bagerageje kubaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubarangarana ndetse bukagerageza gukumira abagerageza kukigeza ku inzego zo hejuru, urugero batangani ubwoperezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga aka karere ka kirehe.

Umuturage ati “Rimwe qpqerezida yaje mukarere ka Kirehe mugenzi wacu twakoranye witwa Nkundineza Samson ajyayo kugirango atange icyo kibazo ateye agatoki hejuru bahita bamujyana baramubika kugeza perezida atashye.”

Ubuyobozi bw’uyumurenge wa Gahara bushinjwa n’aba baturage kubambura impapuro bishyurizagaho, buvuga ko kubufatanye n’Akarere ka Kirehe, bugiye gukurikirana Rwiyemezamirimo kugirango yishyure aba baturage, maze agahakana ko ntawe batse impapuro nta nuwo babujije kuzamura ikibazo cye nkuko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara Ntambara John.

Ati “Umuturage aba ashaka kugirango yumvikanishe akababaro ke akongeraho ibindi ariko ntabwo aribyo ntawabambuye impapuro zabo ntanuwababujije kuzamura ikibazo cyabo.”

Uyu muturage ati "Umurenge watwambuye impapuro zacu twishyurizagaho"
Uyu muturage ati “Umurenge watwambuye impapuro zacu twishyurizagaho”

Umuyobozi w’akarere ka kirehe, MUZUNGU Gerard , k’umurongo wa telephone yavuze ko iki kibazo Atari akizi ngo ariko nasanga aribyo azasaba ubuyobozi bw’umurenge gusubiza abaturage impapuro zabo kuko ataribwo bwabakoreshaga.

Ati “Ntabwo mbizi kabisa….dusanze aribyo twasaba umurenge ukabasubiza ibipapuro byabo kuko umurenge siwo wabakoreshaga.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko akazi gasigaye kazaba ari ugukurikirana uwo Rwiyemezamirimo, igikorwa kizakorwa na polisi y’u Rwanda.

Amafaranga aba bafundi n’abayede bavuga ko bafitiwe ni 520 000 Frw ashobora no kurenga kuko abagaragaza ikibazo ari 21 kandi abakozi bararengaga uwo mubare.

Aba baturage bavuga ko bari bahawe akazi na Rwiyemeza mirimo witwa Niyitegeka Piyo nawe wari wahawe isoko n’umurenge wa Gahara gusa aba baturage ntibazi aho uwabakoresheje aherereye.

Abubatse amashuri mu murenge wa Gahara barasaba kurenganurwa bakishyurwa frw bakoreye
Abubatse amashuri mu murenge wa Gahara barasaba kurenganurwa bakishyurwa frw bakoreye

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish