Digiqole ad

Birababaje kubona umugore uhetse yiruka inyuma y’umuntu ngo ‘Help Me’- Min. Nyirasafari

 Birababaje kubona umugore uhetse yiruka inyuma y’umuntu ngo ‘Help Me’- Min. Nyirasafari

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance aranenga cyane abagore usanga bakubita abana mu mugongo bakajya kwirirwa mu mihanda basabiriza umuhisi n’umugenzi nyamara ngo nta kibazo baba bafite kibabuza gukora bakibeshaho.

Hari aho usanga baba bakubakubye abantu babasaba bakutirije.
Hari aho usanga baba bakubakubye abantu babasaba bakutirije.

Mu gihe ubusanzwe hasabirizaga abafite ubumuga, ubu mu mijyi itandukanye by’umwihariko Umujyi wa Kigali hagaragara abagore basabiriza bahetse abana.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance avuga ko iki ari igikorwa kigayitse cyo gutesha agaciro umunyarwandakazi.

Agira ati “Ababyeyi basigaye bajya mu muhanda bagasabiriza bafite n’abana. Birababaje kubona umugore uhetse yiruka inyuma y’umuntu ngo ‘Help me, help Me’. Ntabwo umugore w’umunyarwandakazi akwiriye kuba yitwara atyo anahetse umwana. Ibyo bintu dukwiriye kubyanga kuko ntabwo biduhesha isura nziza, hari n’igihe njya nibaza nti ariko kuki abagabo badasabiriza.”

N’ubwo hari n’abagore batira abana bakajya kubasasha mu muhanda atari ababo, ngo hari n’ababyeyi bajyana abana babo kubasabisha kubera ubukene no gutereranwa n’abo babyaranye.

Umwe muri aba bagore baba basabiriza banahetse abana mu gice cy’ubucuruzi, mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko we yajyanwe mu muhanda n’ubukene.

Yagize ati “Hari igihe uba ufite abana ukareba ikintu ubaha ukakibura ugahitamo kuza mu mujyi. Nk’ubu iyo ntahaje ntabwo nabona ikintu mpa bano bana, ntabwo nabona n’amafaranga yo kwishyura inzu kuko nta kazi kandi mfite.”

Uyu mubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko yashatse umugabo amaze kubyara impanga wa mugabo ahita amusiga munzu bakodeshaga.

Ati “Kuko ndi impfubyi nta wundi muntu nari mfite kandi nta n’uwari no kumpa ikiraka mfite aba bana nahisemo kuza gusaba. Nyewe mazemo amezi arindwi gusa, ariko hari abandi usanga bamazemo nk’imyaka itandatu, n’itanu gutyo basabiriza nta kindi bakora.”

Aba babyeyi bavuga ko nabo ubwo buzima buba butabashimishije kuko ngo hari n’igihe bafungwa, barekurwa bakongera bakagaruka, gusa ngo babonye inkunga bava mu muhanda.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Muhongerwa Patricie we avuga ko igitera abasabiriza gusabiriza atari ubukene gusa ahubwo ngo ari ingeso.

Mu magambo ye ati “Ntabwo ari abagore gusa, kuko hari n’abandi benshi nk’abafite ubumuga, abana b’inzererezi, n’abo bagore baba bafite abana. Ariko twamaze gusanga ko ari ingeso bafite, n’imyumvire itaramera neza.”

Muhongerwa avuga ko hariho gahunda ziteguye neza zo gufasha abatishoboye kuva mu byiciro bimwe by’ubudehe bajya mu bindi, ariko ngo hari ababirengaho bakajya mu muhanda bagasabiriza.

Aba bagore bavuga ko baza mu muhanda gusabiriza kubera ubukene no gutereranwa n'abo babyaranye.
Aba bagore bavuga ko baza mu muhanda gusabiriza kubera ubukene no gutereranwa n’abo babyaranye.
Aba ari kwinginga umunyamahanga ati "Mwamfashije".
Aba ari kwinginga umunyamahanga ati “Mwamfashije”.
Bamwe muri aba bagore basabiriza bahetse abana uba ubona nta kindi kibazo bafite ku mubiri.
Bamwe muri aba bagore basabiriza bahetse abana uba ubona nta kindi kibazo bafite ku mubiri.
Ngo hari n'ababa batiye abana kugira ngo bajye kubasabisha atari ababo.
Ngo hari n’ababa batiye abana kugira ngo bajye kubasabisha atari ababo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Uyu mudamu iyo avuga, wumva yifitemo ubwishongozi buruta ubumuntu. Agomba kuba azi ko isi isakaye. Bituma n’iyo avuga ibintu bifite ishingiro bitakirwa neza, kubera uburyo abivuga. Ajye anyuzamo atere urusinga abandi bagore bamubanjirije mu buyobozi ubu bakaba bari ku gatebe, bamugire inama y’ukuntu umuntu arenza urugo inkoni ikubiswe mukeba.

  • Ndibaza ahubwo ko harebwa igitera umubyeyi uhetse guhitamo gusabiriza#wasanga aramaburakindi , ikibabaje sugasabiriza kwe# mubabazwe nikimutera gusabiriza# kandi abe Ari nacyo leta irwanya.

  • nibuka rimwe Perezida atubwira ko ziriya ngendo ajyamo hanze aba yagiye guhaha… njye sinaseka umuntu usabiriza cg usaba, nanjye njya nsaba abantera inkunga nkikorera business… wenda abo bagore ntibashoboye kwiga nk uko nize ngo bandike business plan cg basabe muki VUP… ariko sinabaseka pe, Minister ntakwiye kubamagana akwiye kureba ikibibatera buriya uganirije nk umwe yakubwira impamvu yabihisemo

  • Nyakubahwa bayobozi! niyo yahinduka ingeso igira n’aho itangirira!
    Mujye mwivugira ntimuzi ibibazo abanyarwanda bafite! uwanze gusabiriza ahitamo kuba indaya,ayo akuyemo akayajyana gucuruza agataro…….n’ubutekamitwe byose.abo ni abiyubashye.

  • uyu arasetsa niba umuzunguzayi akurikiranwa akakwa ibyo afite nyamara usaba ntakurikiranwe urumva atariho barigiira se ko mbona gusaba byubashywe kuruta gucuruza mu muhanda urabona ibi sinzi amaso arebesha

  • Ariko bamwe baransetsa, ninde urakubitwa na crise akabura aho yerekeza yabuze nuwamuguriza amafaranga 1000 kandi afite akazi, atarahembwa, ubwo uragira ngo abagore baba baje gutera imbabazi n’abana bahetse, amagambo atagira ibikorwa arambabaza cyane, ejobundi bageze kwa masera wifatiye abana akajya abagaburira, baramwanjama ngo abatekera amazi gusa, ngo bakarya rimwe kumunsi boshya hari inkunga bamuteye, ko byarangiye se nta muyobozi numwe utahanye umwana ngo amujyane iwe amurere ajye amugaburira 3 ku munsi, nyarmara tujye tureka kwishongora. umwihiriko w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa.

  • Ese muzatubarize abayobozi bafite abana bangahe bimfubyi barera? Ko usanga ariwe na family ye bonyine abana biga mumashuri ahanze cg yo hanze. These so-called leaders have lost touch with reality on the ground.

  • Hon. Minister abo nabo kwegerwa hakarebwa icyakorwa, erega nabo sibo kandi burya nta nubwo baba babikunze.

  • Ariko rero nubwo mwibasiye uyu muyobozi ibyo avuga harimo ukuri: hari abagore ubona basabiriza ukibaza icyo babura ngo bashakishe uturimo twabatunga nk’abandi. Erega na gahunda zo gucuruza mu masoko Umujyi uba wagerageje gushyiraho muzarebe abazitabira ni mbarwa. Kandi iyo bagiye mu matsinda bahabwa igishoro. Ikindi mwirengagiza nuko bose ku mugoroba ubasanga mu tubari basinze ayo biriwe basabiriza arinaho haturuka ziriya mpinja mubona babungana. Hari ababa baragize ibibazo nibyo ariko harimo n’abanebwe rwose. Ntitugashyigikire ibibi cg ngo twibwire ko Leta izadukorera byose!

    • Ibyo uvuze si ukuri kose. ubushomeri buri mu rwa Gasabo, ahubwo kuba habonekamo bacye mu mihanda ni wa muco mwiza w’abanyarwanda. Nigeze guca Kuri Gare bagaburiria abana n’umugore wari ufite abana batatu, abapolisi bahahagaze numva ngiye kurira.

      Ukuri nuko hari abishwe n’inzara, abandi babimena. Kandi ababimena bavuga ko aribo bafite ubwenge kurusha ababibuze. Minister ahubwo yagashatse impamvu utuma umuntu yiyambika urubwa akajye gusaba. aho birwa babatuka,…. hanyuma niba ari no gukusanya amafaranga kuva mubandi baturage, bigakorwa nabo bagafashwa, bagashakirwa icyo gukora no kubabeshaho.

  • aha ngo agahwa karikuwundi karahandurika,kandi ngo utabusya abwita ubumera.

  • Nemera ko hariho abantu bagira ingeso yo gusabiriza ,ariko ni bacye cyanee mu Gihugu ,abenshi bafata umwanzuro wo gusaba kubera Ubukene.Iki kibazo rero cy’Ubukene nicyo gikwiye kwitabwaho nyabyo ,bitari gusa ibya VUP babaha udufaranga duke nabwo kandi ugasanga hamwe batinda kuyabona cg ntibanayabone !!!

    Hakenewe Ingamba zica ubukene mu byaro ,ntitwirebere gusa mu indererwamo y’amazu meza cg Etages ziri mu Mujyi wa Kigali kuko hari n’igihe usanga ari iby’abantu bacye cyane, ahubwo habeho kumanuka mu byaro turebe impamvu ituma umuntu asiga aho atuye cg akomoka akaza kwitendeka mu Mujyi wa Kigali , akazunguza .

    Hari ingamba nziza Leta yashyizeho (Gira inka ,ubwisungane mu kwivuza …), ariko usanga uko ziratwa ibigwi (Ama Discours ,Interviews ,Reports…) aribyo byinshi cyane kurusha uko zishyirwa mu bikorwa cg n’uburyo zinozwa zikagirira umuturage akamaro. Ejo ukumva bayimuhaye ngo yayigurishije , cg se zirapfa ,…

    Hakenewe inyigo nyayo itari ya ma Raporo y’imihigo ,Ikibazo kigigwa mu mizi kikabonerwa igisubizo kirambye. Ntago gukoresha ingufu ,twambura abantu ibyo bicururiza ,kubuza abantu ku ngufu gusabiriza aribyo byakemura ikibazo , ahubwo duce igituma afata umwanzuro nkuriya .

  • Ministre utazi gutekereza critically? mbega akaga! agatinyuka ngo gusabiriza ni bibi, nikibazo? what are the roots cause of begging? Please Minister, find out the root causes and work around them, ask questions why… not asking why people are begging. Disgusting!

  • Ninde udasabiriza muri iki gihugu ? Ko mpora mbona Bwana MINECOFIN yakira impano z’abazungu, abashinwa n’abayapani ra ! Ko budget y’igihigu igizwe na 60% y’imisoro, ayandi 40% ava he ?

    Ese bategetsi mwe mujya mutekereza effects izi NGO zuzuye mu gihugu zigira ku mitekerereze y’umunyarwanda, biriya byapa byuzuye kuri buri masangano y’imihanda mu mpande zose z’igihugu, imodoka zinyanyagiye mu guhugu zanditseho DON DU….imisanzu y’ikiburazina (itari imisoro ntigenwe n’amategeko) yakwa abanyarwanda,….Ese ibi byose si ibimenyetso byo gusabiriza ?

    Ni ryari mwigeze mwicara mufata icyemezo cyo kwambura umunyarwanda n’abamukomokaho umwambaro wo gusabiriza ? Muteye agahinda sana !

  • None se gusabiriza ni umuco? uteye ute ? Waturutse he? Abanyarwanda ubusanzwe ni abakozi, bagira ishema ryo kwitunga no gutunga imiryango yabo; niyo mpamvu ingeso mbi yo gusabiriza idakwiye gushimagizwa kabone niyo ababikora baba bafite ibibazo by’amikoro. Uti kubera iki? Ku ruhande rw’usabiriza: ubukene ntibukwiye kuba urwitwazo rw’imikorere igayitse; niba rero abakene bose baje mu mihanda ubwo ba bandi bari munsi y’umurongo w’ubukene natwe turimo tuzigaba mu muhanda ngo umuzungu arahise aduhereze. Ko ubanza abatanga bazaba bake ku basaba? Jye mbona inama iruta izindi ari ugushishikariza abanyarwanda murimo, byumvikana ko nta kazi gasuzuguritse. None se ntabo mubona bakubura umuhanda bakarera abana babo, none se abakora mu ngo ntibitunze bagatunga n’ababakomokaho, none se abatagira imirima ntibahingira abayifite bakitunga? Ikindi ni uko umuntu ufite ubutunzi buke butongerwa no kugwiza umubare w’abana, uko umubare wiyongera ni nako ubukene bwiyongera. Ese mubona abo mwita abasirimu batabyara mukagirango ni ukudakunda abana? Buriya ni imibare no gushaka kubaho neza kurushaho. Ntibyoroshye kumva ukuntu umuntu w’ubutunzi buke ashishikazwa no kongera ibibazo ngo abagiraneza bazamurerera. Wabyaye umwe ukamucira inshuro ko abenshi bazakubera umutwaro. Ku ruhande rw’usabwa: buriya umuhanda ni rusange(Public), umuntu wese uwugendamo aba afite uburenganzira ku mutekano no kutabuzwa amahwemo n’uwo ari we wese kandi aba yarabyishyuye binyuze mu musoro mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Leta rero igomba kumurinda abo bose bamubangamira Si ngombwa ko agenda abantu bamutangira abandi bamukurura imyenda, buriya ni uko batavuga ariko baba babangamiwe. Hari nubwo ubireba ugashoberwa kuko iyo amubwiye ko atayafite ashobora no kumutuka. Ejo uzasanga abantu bafatana mu mashati, nutamuha akwambure ibyawe waruhiye. Buri wese niyumve ko gusabiriza bibangamiye umudendezo rusange kandi ko bihanwa n’itegeko. Abandi bakure amaboko mu mifuka bakore bitunge kandi birashoboka. Murakoze navuze byinshi ariko ni uko nkunze gutekereza kuri ibi bintu. Ndabashimiye mwese mwatanze ibitekerezo.

Comments are closed.

en_USEnglish