Digiqole ad

Komisiyo y’amatora yongeye amasaha 24 abakiyimuza kuri Lisiti z’Itora

 Komisiyo y’amatora yongeye amasaha 24 abakiyimuza kuri Lisiti z’Itora

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yongereye amasaha 24 ku gihe cyo kwiyimuza kuri Lisiti y’itora bifashishije ikoranabuhanga byagombaga kurangira kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga.

Charles Munyaneza avuga ko Abanyarwanda baza bafite amahitamo kuko abakandida ari benshi
Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko igihe cyo gusoza kwiyimura kuri Lisiti y’itora cyavuye kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga, bikazasozwa ku itariki 18 Nyakanga.

Munyaneza avuga ko ubusanzwe itegeko riteganya ko iki gikorwa gisozwa tariki 19 Nyakanga, ariko ngo bari bahisemo kubishyira ku itariki 17 batekereza ko abantu batazaba ari benshi ariko ngo basanze atariko bimeze abantu ni benshi bagishaka kwiyimuza ku malisiti.

Ati “Abantu ni benshi babishaka,…Kubera abariho baduhamagara, natwe uko tubibona twabongereyeho umunsi umwe.”

Kubera impamvu zitandukanye, usanga abantu bakenera kwiyimuza kuri Lisiti y’itora kugira ngo bajye ku ilisiti y’aho amatora azaba ari.

Biteganyijwe ko kuwa gatatu tariki 19 Nyakanga, aribwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza Lisiti ndakuka y’abazatora.

Lisiti y’agateganyo Komisiyo y’Igihugu y’amatora iherutse gutangaza, igaragaza ko muri uyu mwaka Abanyarwanda bagera kuri 6 888 592 aribo bazatora Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe ku itariki 03 na 04 Kanama.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • kuri internete byanze baze kuturebera

  • Buriya hari n’abapfuye barimo kuzuka.

    • Erega Abanyarwanda bagira udukoryo twinshi wa mugani wawe buriya hari abari kugaruka.

  • Bwana Charles Munyaneza rwose nanjye uri mu mahanga USA nabigira nte?

  • ahubwo ntibyigeze binkundira kuki bataduhaye uburyo bikorwamo neza umuntu yirirwa acreating byanga ngo bongereye
    baradushutse rwose

  • Ni gute umuntu yakwireba kuri list yitora? Cyangwa ashaka kwiyimura

  • Muratubeshya. Kwiyimura hakoreshejwe ikoranabuhanga bimaze igihe byaranze. Byarakwamye.

  • Rwose ari kuri phone ari kuri internet hose ntibikunda.gusa mu minsi ishize bigitangira byarakundaga kuko nge byaremeye arko ejo bundi nagiye kubikorera umuntu biranga peeeee

    • Nobyo kabisa ikoranabuhanga rya NEC ryanze. Ahubwo nibatubwire ubundi buryo twakoresha.

Comments are closed.

en_USEnglish