Digiqole ad

Hari kugaragara uburangare bw’abatwara ibinyabiziga muri uku kwiyamamaza- ACP Badege

 Hari kugaragara uburangare bw’abatwara ibinyabiziga muri uku kwiyamamaza- ACP Badege

ACP Theos Badege ukuriye ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu (CID)

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri iki gihe cyo kwamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika umutekano ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose, nubwo ngo hagaragara uburangare bwinshi bw’abatwara ibinyabiziga.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye urubuga rwa Polisi ko muri iki cyumweru gishize cyanatangiyemo ibikorwa byo kwiyamamaza, Polisi yakajije ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’abaturage.

Yagize ati “Kugeza ubu, habayeho impanuka imwe mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka, aho imodoka yapakiye ikareza, bigateza impanuka ubwo urugi rwifunguraga maze babiri bagakomereka, ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.”

ACP Badege asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’ibinyabiziga byabo cyane cyane muri iki gihe cy’ibikorwa by’amatora birimo ingendo nyinshi, kugira ngo birinde impanuka zishobora no kubaviramo kubura ubuzima bwabo.

Ati “Hagiye habaho kurangara kwinshi cyane ku batwara ibinyabiziga mu cyumweru gishize, bamwe batwara za moto batambaye ingofero kandi bazicayeho mu buryo butemewe kandi bwabagiraho ingaruka igihe baba bagize impanuka.”

ACP Badege kandi yihanangirije abari gutwara ku muvuduko urenze ugenwe, abapakira bakarenza cyangwa abatwara ku buryo budasanzwe bushobora guteza impanuka, n’indi myitwarire yose itari myiza mu muhanda.

Aha yagize ati “Ibikorwa bijyanye n’amatora byakorwa ariko mu buryo butabangamira andi mategeko asanzweho cyangwa uburenganzira bw’abandi.”

Polisi y’u Rwanda ikagira inama abaturage gukomeza kuba maso no guhanahana amakuru ku kintu cyose cyabangamira ituze ryabo mu miryango yabo, ahakorerwa ibijyanye n’amatora ndetse no mu mihanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • unyibukije wa muntu njya numva kuri radio uvuga ngo:”iyo mbona Polo Kagame muri sitade nakwemera nkakina n akaguru kagacika????????”

Comments are closed.

en_USEnglish