Digiqole ad

Twizeye kuzagira amatora ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda- Mayor Rwamurangwa

 Twizeye kuzagira amatora ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda- Mayor Rwamurangwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa.

Kuri uyu wa gatandatu, mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Karere ka Gasabo, umuyobozi w’aka Karere Stephen Rwamurangwa yavuze ko bizeye badashidikanya ko hazabaho amatora ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa.

Muri iki gikorwa cyo kwamamaza umukandinda wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, by’umwihariko mu Karere ka Gasabo ngo niho uyu mukandida azasoreza ibikorwa byo kwiyamamaza ku itariki 02 Kanama.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa yavuze ko abasabye  ko Itegeko Nshinga rihinduka batari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gusa, ahubwo ari Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “N’imitwe ya Politiki nayo yasabye ko hahinduka itegeko nshinga kuko bifuzaga umukandida Kagame Paul, turizeye tudashidikanye ko tuzagira amatora ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda.”

Ushinzwe kwamamaza umukandida wa FPR Paul Kagame, mu Karere ka Gasabo, Prof Niyomugabo Cyprien yabwiye abaturage ko Kagame yageze kuri byinshi Abanyarwanda batatekerezaga ko bishoboka.

Ati “Byaba mu bukungu bwazamutse ku buryo bigaragarira buri wese ugeze mu Rwanda,  ibikorwa remezo, imihanda yarubatswe,  amazi yageze kuri benshi muri Gasabo, haba mu mirenge y’umujyi igera kuri 7 ndetse n’y’icyaro nayo yabonye amazi kugero gishimishije.”

Prof. Niyomugabo yavuze kandi ko uburezi nabwo bwateye imbere kuko baciye ubusumbane mu burezi, aho ubu ngo mu Karere ka Gasabo umwana wese yemerewe kandi ngo umwana yiga hafi y’iwabo kuko ngo nta mwana ukigenda aharenze ibilometero bibiri ajya ku ishuri.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish