Episode 162: Clovis mu bwihisho, yategetswe kwica abantu atazi
Twumva Fils ari gutongana n’umuntu, Nelson arasohoka nanjye musohokaho tugeze hanze,
Fils-“Mwihangane ndabakanze Boss! Nari ndi kwigana ikuntu wowe nuwo musore na wa mugabo w’inda mwavugaga ngo tuva inda imwe mwirukankanye wa mwana nirwa ndera uri mu nzu, mukaza amashati yatatamutse”
Tucyumva ibyo Fils yavugaga twarasetse tujya hasi tugaruka mu nzu twakwenkwenutse Joy na Rosy batangira kutubaza ikibaye tubura aho duhera tubabwira maze nkomeza njya muri douche kwimenaho utuzi ngo ngaruke ibumuntu.
Nkiri koga natekerezaga byinshi, nibazaga koko ukuntu ngiye gutangira ubuzima bushya mpereye kuri zeru, maze kwitunganya neza ndasohoka njya mu cyumba ndangije kwihanagura numva umuntu akomanze ku rugi rw’icyumba nari ndimo ndikanga mfata essui main ngo nkenyere.
Yongeye gukomanga bwa kabiri nkomeza gukenyera vuba ndangije mpita mvuga vuba ngo karibu,
Nakomeje kureba imbere ku kameza kari kariho amavuta,
Njyewe-“Nelson! Nta kintu kinshimishije nko kongera kumva ko mfite Joy ibihe byose!”
Cwe!
Njyewe-“Ndabizi ubwo ari wowe uragirango nkomeze mutake nkuko watakaga Brendah wiyumvire?”
Ako kanya nagiye kumva numva intoki zoroshye mu gituza cyanjye mpita njya mu kinya nongeye kuvayo numvise inseko ya Joy.
Nahise mpindukira vuba nitegereza Joy wari wishwe n’ibitwenge, ya nseko ikansesera mu mubiri Ooohlala!
Njyewe-“Wooooow! Ma beauty ni wowe?”
Joy-“Ngaho se komeza uvuge!”
Njyewe-“Narekeraho kukuvuga se? Niyo ururimi rwagobwa maze nakoresha amarenga!”
Joy-“Ngaho nshira irenga ko unkunda turebe!”
Ako kanya nahise mwegera muka kiss nziza itari imwe ya Yuda, n’ibyishimo byinshi ansekera atanseka.
Joy yahise afata amavuta nari ndi kwisiga nkomeza kumwitegereza, asuka mu kiganza mbona atangiye kunsiga nanjye mera nk’aka Bebe ndatega, byari ubwa mbere ninjiye mu bihe nkibyo.
Byarandenze ninjiye mu irembo ntari naraciyemo, Joy yabaye uwa kabiri kuri Mama wanyeretse ko nkwiye byose ndetse ko umubiri wanjye ari umutako mwiza yataka mu bandi akabahiga,
Joy-“Daddy! Erega uhise usinzira?”
Nashigutse vuba nkuvuye kure maze ndiseka nawe araseka dukomeza gusekerana tumaze gutuza,
Njyewe-“Ma Beauty! Nari ndi kure ntabwo nari nsiziye! Ubu byandenze!”
Joy-“Yooh! Byiza sha! Urabona navamo umugore ubikwiye?”
Njyewe-“Shyiraho akadomo”
Joy yahise anjomba agatoki dusekera rimwe sinzi uko byaje mba ndamwiyegereje mu kurebana mu maso by’akanya twisanga iminwa yacu yahuye twavanywe kure na Nelson wampamagariraga muri salon, bigoranye Joy arandekura dusekera rimwe,
Njyewe-“Ndakumva Nelson!”
Nelson-“Hhhhh! Wamenya kwitaba vuba kabisa!”
Twese-“Hhhhh!”
Nelson-“Umeze nka babandi umuntu asuhuza bari kurya bakabanza kujya guhisha ibiryo bakabona ubwitaba?”
Noneho si uguseka twagiye hasi Joy ibisoni biramwica yipfuka mu maso, kuri njye nabonaga bisa neza mu maso yanjye,
Nelson-“Ngaho bwira Joy aze mubwire”
Njyewe-“Muvuge cyane nanjye mbyumve!”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Joy yarasohotse nsigara aho hashize akanya azana igikapu, dufunguye nsangamo imyenda ndikanga,
Njyewe-‘Yeee? Burya Nelson yari yagiye kureba imyenda? Joy! Uriya musore ndamugutuye, nuzajya umubona uzajye uzirikana ibi byose”
Joy yikirije azunguza umutwe ako kanya atangira kumpitiramo imyenda ndambara, maze kwitunganya turasohoka tugeze muri salon,
Rosy-“Woooow! Ariko Maana! Mbega byiza!”
Nelson-“Dore ni ibi birori mpora nshaka kwirebera, twagiye se?”
Njyewe-“Nta kibazo rwose twagenda”
Nelson yazunguje ikiganza asezera Gasongo ariko wapi ntakome, salon tuyisigira Fils turasohoka twinjira mu modoka mbere yo guhaguruka,
Nelson-“Ngaho rero buri wese ahitemo aho tujya aho muhuriza niho mbajyana”
Joy-“Njyewe aho mujyana Daddy hose ndahemera!”
Rosy-“Incwi Maama!”
Njyewe-“Ok! Ubwo se hari ahandi atari kwa Dovine?”
Rosy-“Oya! Oya weee! Reka reka sinasubirayo, hariya hantu twamenyaniye na bariya bajura ruhagwa ntabwo nasubirayo”
Nelson-“Erega mwikwirushya, icyo mutari muzi ni icyo ngiye kubabwira”
Twese-“Ni iki Nelson?”
Nelson-“Mwari muzi ko akabare ka Dovine kazambye, ubu kabaye ak’amavide gusa da!”
Twese-“Oooolala!”
Nelson-“Ubu iyo winjiyemo imibu niyo iza kukuramutsa mbere!”
Nelson akivuga gutyo ka kabi gasekwa nk’akeza karatugose maze twese dusekera rimwe nta kundi,
Njyewe-“Uti imibu niyo iza kuramutsa abakiriya?”
Nelson-“Ni imibu da! Za pusi zazaga zikurikiye icyokezo ubu zaragiye, ubanza ari nazo zazanaga abakiriya”
Rosy-“Mana wee! Mbega bibi! Ubu se hariya hajyayo nde ko nziko abakiriya bose ariho bajyaga?”
Nelson-“Erega abakiriya turi abami, tujya aho dushaka, ari nayo mpamvu tugiye kujya n’ahandi.
Njyewe-“Ooohlala! Nonese turetse ibyo ubundi ni iki cyatumye akabari gafunga kandi kari akambere?”
Nelson-“Ni byabindi byose uzi Daddy!”
Njyewe-“Bya bindi by’umwana se?”
Nelson-“Ahaaa! Burya Martin yakomeje kwaka umwana we Dovine agakomeza kumubeshya, bigeze aho amufungira amazi n’umuriro amafaranga yose y’akabari akazajya ariwe uyakira,
Yanze kurangura ngo akabari kazongera gukora ari uko yabonye umwana we kandi koko nawe urabizi ko ibyo Dovine afite byose ari indezo Martin yamuhaye ngo arere wa mwana yamukinze mu maso”
Rosy-“Yooooh!”
Njyewe-“Joy! Wihangane twakugurishije!”
Joy-“Byihorere sha! Gusa babishyure ntibabambure!”
Twese-“Hhhhh!”
Njyewe-“Nonese se ubu Dovine abayeho ate?”
Nelson-“Ugira uti se aracyaba na hariya?”
Rosy-“Uuuh! Yagiye hehe se kandi?”
Nelson-“Yafashe umusore umwe mubo yakoreshaga amusezeranya kuzajya amuhembera kumusunika mu kagare, maze afata urugendo, ubu yaragiye ngo azagaruka ari uko abonye abana babiri yishyuzwa!”
Njyewe-“Inka yanjye! Eeeh! Nonese Dovine yabyaye impanga? Ko yaba ahisha byinshi ra?”
Nelson-“Oya! Wa mukobwa witwa Alice wasanze yaje kumwaka umwana yamuhaye ngo akinge mu maso Martin uramwibuka?”
Njyewe-“Ndamwibuka kabisa!”
Nelson-“Byageze aho biramurambira, amushyira hanze, undi nawe ati namujyanye kwa Mama Gasongo”
Njyewe-“Nonese Mama Gasongo ko yapfuye uwo mwana ari hehe?”
Nelson-“Daddy! Ejo bundi nibwo twamenye ko Mama Gasongo akiva iwabo aje gushaka Gasongo, yasize uwo mwana mu baturanyi, nyuma baza kubura”
Twese-“Yooooh!”
Njyewe-“Nonese ibyo wabimenye mbere ntiwagira icyo ukora Nelson?”
Nelson-“Reka daa! Byose nabimenye byarabaye, ubu nyine ntacyo ngikoze, ahubwo reka twigendere iby’ibibazo ntawabivuga ngo abirangize”
Nelson yakije imodoka dufata umuhanda, yagombaga kuduhitiramo aho atujyana, hashize iminota micye mbona tugeze mu bice by’ I remera aparika ahantu nari mbonye bwa mbere,
Nelson-“Reka twigire aha niho nabonye haba igisope cyiza kirakwibagiza byose ukongera kugaruka I bumuntu”
Njyewe-“Ntiwumva se! Ako kantu ni inyamibwa!”
Nelson-“Kiranagukumbuza Joy munarikumwe ahubwo!”
Twese-“Hhhhhh!”
Twarasohotse twinjira aho hantu hari heza cyane maze twicara ku meza amwe ako kanya baza kutwakira tumaze guhana cheers turatuza dutangira kumva umurya wa guital nkunda, no kureba ubuhanga Imana yihereye abacuranzi bari aho.
Twakomeje kuryoherwa n’ibihe cyane cyane njyewe, ibibazo byose nari nabyibagiwe, nanyuzagamo nkigana abacuranzi nkaririmbira Joy mu matwi agaseka umucyo ugatama aho.
Sinzi ukuntu nahindukiye gato mbona imvururu zitangiye kuza, kandi nicyo kintu nangaga mu kabari, nahise mbwira Nelson,
Njyewe-“Nelson! Aha niho watubwiraga ko ari VIP se?”
Nelson-“Eeeh! Aha ni sawa cyane kabisa, wabihiwe se?”
Akibivuga twumvise icupa rya mbere hasi ngo piii! Ako kanya ndwana no guhisha umutwe wa Joy, abashinzwe umutekano mu kabari batangira gukora akazi.
Mu kureba neza umuntu bya bisore binini cyane byari byashyize hejuru nabonye nsa nkaho muzi, umutima uranga mpaguruka vuba ngo njye kureba uwo ariwe.
Nkigera ku muryango aho bamunaze natunguwe no kubona ari Clovis nihuta musanga aho yari aryamye,
Njyewe-“Clovis! Ni wowe kweli uri guteza akavuyo mu kabare?”
Clovis yashatse kumpagurukana ngo nanjye amvudukane ariko abonye ari njyewe mbona aratuje,
Clovis-“Daddy! Wowe ndakuzi ntabwo nagukoraho, ariko abandi bose no!”
Njyewe-“Ariko se wabaye iki gituma uza kwiyahuza inzoga bene aka kageni?”
Clovis yaracecetse gato mbona asa n’ugaruye ubwenge maze ndamuhagurutsa mujyana ku ruhande,
Njyewe-“Clovis! Ubu uziko mvuye muri gereza?”
Clovis-“Ngo gereza?”
Njyewe-“Clovi! Nanjye mfite ibibazo uruhuri ariko kwiyahuza inzoga sibyo, ngaho reba ibyo bishyundu wikoreye!”
Clovis-“Daddy! Umutima wanjye ntabwo utuje, ubu uyu Clovis ari ku manga, isaha ku isaha arahenuka yibagirane”
Njyewe-“Clovis! Byagenze bite?”
Clovis-“Daddy! Ka kazi nishimiraga kansize nishinja icyaha kitababarirwa!”
Njyewe-“Ooohlala! Mbwira ndakumva”
Clovis-“Dore ejo nari ndi ku Gisenyi nicaye ntuje ako kanya mbona barampamagaye vuba ngo ninze I Kigali mfata imodoka y’akazi ndaza, ngiparika nasanze ibintu byabaye ibindi, hari hari induru y’abantu basakuzaga cyane batabaza hari n’abandi bagabo ntazi”
Njyewe-“Nonese abo bantu basakuzaga bari babaye iki?”
Clovis-“Ndacyakubwira Daddy!”
Njyewe-“Nanjye Ndakumva”
Clovis-“Ako kanya ikigabo kimwe cyahise kimbwira ngo: “Parika hariya vuba winjire muri iyi”
Daddy! Yari imodoka yijimye cyane, ninjiramo vuba maze kwatsa wa mugabo wantwaye njye na Sifa mushiki wanjye yaraje yicara imbere ari kumwe n’ikindi kigabo ambwira ankanukira cyane ngo: “Ubu ibintu byahindutse, uragendera ku mategeko yanjye kandi nukora ikosa rimwe urahasiga amagara”
Njyewe-“Inka yanjye! Ye?”
Clovis-“Ako kanya barabazanye babinjiza mu kimodoka inyuma bataka nkabafunze iminwa, kuko hari mu ijoro sinigeze menya abaribo, ako kanya barakinga ntegekwa kugenda,
Daddy! Twagiye urugendo rw’inzira y’umusaraba kuri bo, ugutaka kwabo kwambagaguye umutima na nubu ndacyabyumva mu matwi”
Njyewe-“Ooooh my God!”
Clovis-“Twakomeje kugenda tugeze mu rya nyungwe bati hagarara ndahagarara, wa mugabo ahita ambwira ngo uzi kwica?”
Njyewe-“Ngo kwica?”
Clovis-“Daddy! Yabaye akimbwira gutyo nkubita urugi ndasimbuka amaguru nyabangira ingata jugujugu nawe anyirukaho, sinzi ukuntu nikubise mu mwobo ndatuza ngumamo nkajya numva banshakisha kugeza ubwo bambuze bakagenda, uwo mwobo niwo wankijije nuburutsemo mu gitondo mfata umuhanda diridiri sinzi uko nabonye imodoka nyiteka niyemeje gupfa no gukira ngize Imana nsanga ni umugabo wari utwaye yananiwe atangiye gusinzira musaba kumwakira dukomeza urugendo mpaka tugeze ino”
Njyewe-“Oooohlala! Ubu se…?”
Clovis-“Ubu nyine ubuzima bwanjye buri mu kaga, ndi kwihisha ngasohoka nijoro kuko ubu ndabizi ndi gushakishirizwa ahantu hose”
Njyewe-“Ubu se koko dukore iki?”
Nkivuga gutyo nagiye kubona mbona Clovis arashigutse arirutse ndahindukira ngo ndebe uwo abonye ariko nsanga inyuma yanjye hari abantu benshi mbura uwo atinya mpindukiye ngo mwirukeho nyoberwa aho arengeye.
Ako kanya nasubiye inyuma maze ninjira aho nari nasize ba Nelson nkihagera mpahurira na Nelson nawe aza,
Nelson-“Daddy! Uziko ngushakiye ahantu hose nkakubura kweli?”
Njyewe-“Pole sana! Burya wa musore yari umuvandimwe! Ni Clovis niba umwibuka!”
Nelson-“Nonese Clovis niwe uzigaye urwana mu kabari?”
Njyewe-“Wahora ni iki ko nanjye bintunguye, ariko nawe siwe, reka dukomereze aho twari tugeze ibye uzaba ubimenya”
Nelson-“Niko bimeze rwose”
Twakomeje kuryoherwa n’ibihe amasaha akomeza kwicuma bigeze nka saa tanu duhitamo gutaha.
Twarasohotse tugeze hanze Nelson afungura imodoka Rosy na Joy barinjira twe dusigara hanze maze njyana Nelson ku ruhande,
Njyewe-“Nelson! Ndacyeka rya joro rigiye kuba iri!”
Nelson-“Irihe joro se kandi?”
Njyewe-“Ijoro ryo gutangira amateka mashya yanjye na Joy!”
Nelson-“Uuuh! Nonese ushaka ko…”
Njyewe-“Erega wibica kure njye na Joy twemeranyije kubana umunsi Mama mubura, iyo ntatabazwa ubu imbuga iba imenyereye da!”
Nelson-“Ntibishoboka! Ubwo se mwari mwabitekerejeho?”
Njyewe-“Umva yewe! Nonese hari undi twaka isezerano usibye umutima?”
Nelson-“Daddy! Ndakurahiye ntabwo ibyo nabishyigikira!”
Njyewe-“Ubwo noneho niba utabishyigikira uraba utarigeze ushyigikira n’urukundo rwacu!”
Nelson-Oya Daddy! Urabizi ko nabaye umugabirwa wanyu kuva ukimunyereka, nishimiye cyane ko wateye ikirenge mu cyanjye ukabona umwana w’imico myiza, nakwifurizaga”
Njyewe-“None ko utareka ngo tubane ko ari we mahirwe nsigaranye?”
Nelson-“Daddy! Tuza umutima, Joy ni uwawe igihe cyose aragukunda, reka uzamukorere ibirori nk’anadi bakobwa”
Njyewe-“Nelson! Ibyo twarangije kubivugana, iby’ibirori ntacyo bitubwiye kuko abayeyi aribo babikunda, kuri twe abakwishimiye ibirori ntabo dufite, reka twubake imiryango yacu ibindi byago bitaraza ngo bikushumukane umwe muri twe abeho mu gahinda k’iteka”
Nelson-“Daddy! Kuki utatekereza wenda ko ababyeyi bawe bakiriho?”
Njyewe-“Nelson! Vuga ibindi ariko utanshinyaguriye, kwanza reka nze nkure Joy mu modoka yawe”
Nelson-“Daddy! Daddy! Buretse gato nkubwire…………………………..
10 Comments
Daddy aramuzanye kbs ntakina
Umenya mbaye uwa mbere wo gusoma iyi épisode!
Mana we! Birabe ibyuya,maman wa Daddy ntibabe bamwishe pe! Byaba ari agahinda karenze!
Wa murambo wa mu police yavugaga babonye muri Nyungwe disi ni umwe muri abo wishwe! Hashobora kuba hari uwiyita Jules atari we!
Daddy wihubuka,tuza Joy ni uwa we rwose!
Tubitege amaso!
Naho episode ibonekeye nika gufi pe!cyakora murakoze sikimwe no kuyibura umunsi wose
Yewe mwakidukoze kbs. Daddy reka guhubuka umvira Nelson kuko ibyo urimo nawe yabinyuzemo.
Murakoze Umuseke. Nelson ni ingirakamaro pe ! Daddy niyihangane ategereze azakore ubukwe
Ese ko mbona musigaye muhuzagurika cyane?? Isaha mwaduheragaho inkuru yarahindutse ntitwabimenya?? Umudeke muranze murananiranye peeee
Komurigutinda kuduha suite bite
EPISODE Y’UYU MUNSI SE BIMEZE BITE KO NJYE NAYIBUZE
ese uyumunsi bimeze bite?ahomwambariye inkindi KO mbona……mbiswa râ!!!;
ariko se noneho bimeze gute?episode yejo twayibonye sa kumi nimwe zumugoroba none nubu iyuyumunsi twayibuze,kandi umuseke baricecekeye nkaho ari ibintu bisanzwe,kandi tutaratangira kwishyura iyi nkuru, ibi bibazo ntibyabagaho,mugerageze mubikosore naho ubundi muri kuduhemukira
Comments are closed.