Digiqole ad

Breaking: Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko, ati “Imana izabibabaza”

 Breaking: Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko, ati “Imana izabibabaza”

Mbere yo gusohoka iburanisha ritarangiye yabanje gusoma ibaruwa ikubiyemo ibyifuzo bye

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside. Amaze gukatirwa yagize ati “Imana izabibabaza”

Dr Munyakazi yakatiwe Burundu y'umwihari ati "Ibyo munkoreye Imana izabibabaza."
Dr Munyakazi yakatiwe Burundu y’umwihari ati “Ibyo munkoreye Imana izabibabaza.”

Umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Muhanga aravuga ko urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa, rumuhanaguraho icya cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Umucamanza Udahemuka Adolf waburanishaga uru rubanza yafashe umwanzuro, Dr Munyakazi waregwaga ataburanye mu mizi kuko yari yarasabye ko yaburanishirizwa aho bavuga ko yakoreye ibyaha aregwa.

Dr Munyakazi amaze gukatirwa ngo yagize ati “Ibyo bamukoreye imana izabibabaza”. Munyakazi ngo ntabwo yatangaje ko azajurira, gusa ngo yashyikirije urukiko ibaruwa ndende yandikiye umucamanza hatatangajwe ibiyirimo.

Dr Munyakazi n’umwunganizi we mu mategeko witwa Yatubabariye Jean Chrysostome ngo basohotse mu rukiko badasinye ku mwanzuro w’urukiko.

Munyakazi w’imyaka 67 yagejejwe i Kigali tariki 28 Nzeli 2016 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo akurikiranweho ibyaha u Rwanda rwamushinjaga

Muhizi Elizee
Umuseke/Muhanga

25 Comments

  • Muli genocide yakoze nabwo se yigeze avuga Imana? Kuki interahamwe zose aho ziva zikagera iyo zigeze kumugozi zivuga ngo Imana? Nyamara igihe zarimo zica zavugaga ko ziyikorera. Uziko izi i Gitwe zaruhukaga kwisabato!!!!

    • jyugenda gake muvandimwe twese tuzi inkiko zo murwanda uko zikora, ntugahamye ibintu umuntu, niba uri umukristo, ntawashyigikira abakoze genocide , ariko nanone ntukite uwo ubonye wese interahamwe.

  • Nimba arengana koko Imana izamurenganura kuko inkiko z’ abana babantu zitajya narimwe zigaragaza ukuri! niba kdi aregwa ukuri nigihe cyo kwitekerezaho! gusa burundu yumwihariko……..!

  • Imana ntibaho.ese igihe abatutsi bicwaga Yariri he?

  • Nibyo koko imana izabibabaza.Kuko buri wese hano kw’isi azabazwa icyo yakoze umunsi nugera.

  • Jye ubwo birancanze. Nari nzi ko iyo urubanza rutaraburanishwa mu mizi hatangwa igifungo cy’agateganyo.

  • Munyakazi arabwira Imana abantu bivugira ko bayirasiye mu Kaniga!

  • Bibere urugero n’abandi bose, bakifitemo umutima mubi, kandi n’abikihishe, barazi neza ko na nyuma y’imyaka 100 tuzabafata kandi ibyo bakoze bazahabwa umwanya wo kwikosora bari muri gereza. Gufungwa si igihano, ni uburyo bwo kwikosora. Iyo abantu bishwe baba barafunzwe, ubu bajyaga gufungurwa, niyo mpanvu rero wishe umuntu, bakagufunga nge simbibona nk’igihano ahubwo ni ukugororwa.

    Munyakazi, ibyo wakoze urabizi neza kandi uzi neza ko ari bibi, ko wahekuye u Rwanda n’Imana. Genda rero wisubireho, wiyunge n’Imana n’u Rwanda. Kandi tuzakubabarira.

    • Ubwo c nyuma yimyaka 100 ninde uzaba akiriho ra

  • Bon débarras…

    Ahubwo bari baratinze gukatira iyi njiji yize!

    • murimwese ninde utarakoze icyaha.isi si paradizo

    • gutukana nibwo bujiji , nugera kurwego rwa doctotat uzabe aribwo utukana utyo,

  • Imana izabibabaza ijambo.ryiza cyane yabahanuriye yitwa munyakazi

  • Nukwihangana Munyaka
    Ntituzi niba urengana nubwo bigoye ko ungana nawe yaba atarijanditse muri jenoside ariko hari bake babaye intwari barayirwanya. Waba ubarimo se? Sinzi. Imana izi ukuri izaca urwukuri iguhorere cg wenda igushyize aho ukwiriye.
    Ukomere

    • akora genocide yumvaga ko atumaze ntawuzamushinja,ariko icyaha nicyaha tu,ahubwo yarakwiye kwicwa iyi mbesile,yatumariye abantu none aradukangisha ngo Imana izabibabaza,Imana yaragowe maze numwana wayo batemye ishusho ye ngo arasa nabatutsi,
      bazahindure itegezo aho gufunga umuntu burundu akonsoma igihugu arya ibyubusa bajya bicwa ,bareke kujya badushinyagurira ,,,mzee amaze kuduhoza amarira abadukora mu bisebe nibave munzira

  • interahamwe iruta uwise Frank ko asa ningagi yaba imeze ite??ntimukumve ko murabere

  • akora genocide yumvaga ko atumaze ntawuzamushinja,ariko icyaha nicyaha tu,ahubwo yarakwiye kwicwa iyi mbesile,yatumariye abantu none aradukangisha ngo Imana izabibabaza,Imana yaragowe maze numwana wayo batemye ishusho ye ngo arasa nabatutsi,
    bazahindure itegezo aho gufunga umuntu burundu akonsoma igihugu arya ibyubusa bajya bicwa ,bareke kujya badushinyagurira ,,,mzee amaze kuduhoza amarira abadukora mu bisebe nibave munzira

  • Gahini

  • Nzaba ndora!!

    Igihe gishobora kuba kiduhishiye ibintu bibi.

  • Rugwiro we uzarora nyine uri I Rwanda

  • Ariko sha mwagiye mubananeza cg mukavuganeza ntimucire abantu imanza bitewe ninyungu (personally)zivamo? Nkubu ibintubihindutse mwabyifatamo gute? Mbese mwibukako umukino wa politic utaramba nkamabuye? Mbeseko hapfuye benshi murashako hapfa abandi barenze ubwinshi abambere? Mwitondere izimanza cg ibishuko . Ndabakunda nkumunyafurika mwenewanyu . Mufatire ingero kuri Ghana cg Tanzania muzatera imbere. Muribyose

  • erega amaraso nimabi arakurikirana kuvugango Imana izabibabaza ndumva yarabuze icyo avuga kuko Ibyo yavuze ntacyo byari kumufasha mukwiregura kdi nawe amenyeko nyine nawe ibyo yakoze 1994 Imana ibimubajije.

  • nawe niba warishe abatutsi wibwira ko atari abantu imana izabikubaza nyuma ya burundu y’umwihariko, niba uri umwere humura izakurenganura

  • Ntacyo mvuze ntiteranya

  • Nawe nibura byatuma wibuka ibibondo n’ababyeyi bagusabye imbazi ukazimana
    ahubwo inama nakugira nugusaba Imana imbabazi .naho abantu bo wabacumuyeho birenze urugero.

Comments are closed.

en_USEnglish