Digiqole ad

Banki yisi yagurije u Rwanda miliyoni 120 $ yo kuzamura ubumenyi

 Banki yisi yagurije u Rwanda miliyoni 120 $ yo kuzamura ubumenyi

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal ngo bishimiye imikoranire myiza n’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere, Banki y’isi yasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari ya America na Leta y’u Rwanda azajya mu bikorwa byo kongerera ubushobozi urwego rw’uburezi n’abanyarwanda bajya ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda Yasser El Gammal ngo bishimiye imikoranire myiza n'u Rwanda.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal ngo bishimiye imikoranire myiza n’u Rwanda.

Iyi nguzanyo Leta izayihabwa mu gihe cy’imyaka itatu (3), ndetse ikaba izanyura mu Ngengo y’Imari ya Guverinoma. Ni inguzanyo ifite inyungu ya 0,7%, Leta izayishyura mu gihe cy’imyaka 38.

Aya mafaranga akaba azajya muri gahunda y’imyaka itatu yiswe “Rwanda Priority Skills for Growth Program (Gahunda y’u Rwanda y’ubumenyi bukenewe mu iterambere)” igamije kongerera ubumenyi abajya n’abari ku isoko ry’umurimo.

Inzego ngo zikeneye abakozi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko zizitabwaho ni urw’ingufu z’amashanyarazi, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, inganda n’izindi.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete nyuma yo gusinya mu izina rya Guverinoma, yavuze ko iyi nguzanyo izafasha mu kongera no gutegura abakozi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, kandi ngo igiye no kunganira Leta muri gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete yashimiye Banki y'Isi ku nkunga ikomeje gutera u Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yashimiye Banki y’Isi ku nkunga ikomeje gutera u Rwanda.

Ku musozo w’iyi gahunda ngo abanyeshuri bagera hafi ku 4 000 bazaba barangije amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda, abandi 1 500 barangije mu mashuri makuru y’imyuga (IPRC & Polytechnic), abarenga 3 000 barangije mu mashuri y’imyuga aciriritse (VTC), ndetse hahuguwe abanyeshuri bagera ku 9 000.

Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda Yasser El Gammal na Min. Claver Gatete bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyasinya.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal na Min. Claver Gatete bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyasinya.
Minisitiri w'Umurimo Judith Uwizeye ni umwe mu barebwa n'iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi ndetse no kongera imirimo.
Minisitiri w’Umurimo Judith Uwizeye ni umwe mu barebwa n’iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi ndetse no kongera imirimo.
 Phil Cotton, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda nayo irebwa n'iyi gahunda (iburyo) ahererakanya amasezerano n'Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda.
Phil Cotton, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda nayo irebwa n’iyi gahunda (iburyo) ahererakanya amasezerano n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda.
Dr Muvunyi Emmanuel uyobora inama nkuru y'amashuri makuru na Kaminuza (HEC) nayo irebwa n'aya masezerano nawe yasinye amasezerano na Banki y'Isi.
Dr Muvunyi Emmanuel uyobora inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) nayo irebwa n’aya masezerano nawe yasinye amasezerano na Banki y’Isi.
Minisitiri w'Uburezi dr Papias Musafiri Malimba yavuze ko iyi nguzanyo igiye kubafasha mu rwego rw'uburezi.
Minisitiri w’Uburezi dr Papias Musafiri Malimba yavuze ko iyi nguzanyo igiye kubafasha mu rwego rw’uburezi.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aya mafaranga kuyashyira muri UR rwose yaba apfuye ubusa! Yose muyashyire mu kwigisha imyuga urubyiruko no gufasha SMEs zacu kongera quality y’ibyo bakora no kugera ku masoko. Ibya za diplomes ibihumbi no kwambara amakanzu kuri stade rwose ntacyo bigeza ku gihugu ndabarahiye!

  • Ibyo guhuza REB na WDA bigeze he??? Ko MINEDUC ntacyo ibivugaho kandi byihutirwa

  • Ngo hazongerwe imishahara y’abarimu se? tubitege amaso.

Comments are closed.

en_USEnglish