Abana b’u Rwanda babaye ‘adoptés’ Iburayi barashaka gusubirana igihugu

*Ni benshi bagiye Iburayi bakarerwa cg bakakirwa n’imiryango y’abaho *Basa n’abasangiye ikibazo cyo gutakaza umuco n’igihugu, *Babayeho birengagiza u Rwanda ariko ubu nirwo rubari kumutima *Ihuriro ryabo “adoptés du Rwanda” ubu bararenga 500 * Umwe yabwiye Umuseke ati “U Rwanda ni Papa, France ni Mama” Abana b’Abanyarwanda batangiye kujya kurererwa mu miryango y’Iburayi kuva mu gihe cy’Abakoloni, […]Irambuye

Episode 82: Nelson mu mapingu, Gasongo na Dovine bafite ibimenyetso

Njyewe-“Afande! Rwose ikiganza cyanjye kuva cyafumbatiza ukuri na nubu nticyari cyarekuza, ibyo binyoma niteguye kubinyomoza kandi ndabizi ko mu nshingano zanyu harimo no kurenganura abarengana” Afande-“Ibyo turabyumva kuko mbere yuko turi Abapolisi turi abantu, ukuri kuraza kumenyekana, ahubwo jya imbere tugende” Njyewe-“Afande nonese ko mukuyemo amapingu?” Afande-“Birumvikana ntabwo twagutwara widegembya, hari impungenge ko ushobora kugerageza […]Irambuye

RSE: Umugabane Banki ya Kigali n’uwa Bralirwa yatakaje agaciroho gato

Kuri uyu wa 24 Mata 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, imigabane ya Banki ya Kigali, Bralirwa na Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11 221 000. Kuri uyu wa mbere kuri iri soko hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro ka miliyoni zirindwi […]Irambuye

Gutakaza agaciro kw’ifaranga mu byatumye inyungu ya Bralirwa imanukaho 80.3%

Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Bralirwa bwakoze ikiganiro n’abanyamakuru busobanura impamvu inyungu y’uru ruganda yamanutseho 80.3% mu mwaka wa 2016, ugereranyije n’inyungu bari bagize mu 2015, ndetse binatuma abashoye muri uru ruganda binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane bazabona inyungu ntoya cyane ugereranyije n’iyo bahawe mu 2015. Muri rusange mu mwaka wa 2016, Bralirwa yinjije […]Irambuye

Epidose 81: Mu gicuku Ganza atashye kwa Nelson Karekezi ahita

Umuseke ubanje kubiseguraho kubwo gutinda kubagezaho episode ya 81 y’iyi nkuru Njyewe-“Alia! Ubaye iki ko wikanze?” Papa Dovine-“Arantinye nyine! Ahubwo wibeshye gato ngusandaze nkwereke aho mbera kasha, nta soni ukamfatira umukobwa ukamunywesha amayoga warangiza naza kukureba ukanyigiraho ibyo?” Akivuga gutyo nahise mbona Gasongo yinjiye, yari apfutse mu mutwe, mu maso yari abyimbaganye cyane ndetse ku […]Irambuye

ARPL: APR FC ikomeje kwegera Rayon Sports

Kuri iki cyumweru APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa (2-0) bituma irushaho kugabanya ikinyuranyo cy’amanota Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere iyirusha. Ni ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na ba myugariro Aimable na Ngabo Albert, byatumye APR FC izamura amanota yayo. Ubu APR FC ya kabiri irarushwa amanota […]Irambuye

Barindwi bagiye guhagararira u Rwanda mu Iserukiramuco ry’imideli muri Guinée

Abanyarwanda barindwi batumiwe kumurika imideli mu iserukiramuco ry’imideli ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ muri Guinée, riteganyijwe kuba guhera ku tariki 07 kugera kuri 13 Gicurasi 2017. Ni ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kuba, iry’uyu mwaka rizahuriza hamwe abahanzi b’imideli 100, ndetse n’abamurikamideli bazava mu bihugu 15 barimo barindwi bo mu Rwanda. Abamurikamideli […]Irambuye

Isuku na gahunda ku mihanda ya Kigali bihesheje Kagame igihembo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Macky Sall wa Senegal nibo bazahabwa igihembo “Super Prix/Grand Batisseur” gihabwa abakuru b’ibihugu bateje imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi muri uyu mwaka wa 2017. Iki gihembo kinitirirwa ‘Babacar NDIAYE’ wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) gitangwa na ‘The Africa Road Builders’ ku bufatanye n’ibindi bigo binyuranye by’itangazamakuru. Mu mpera z’iki […]Irambuye

Perezida Kagame na Idriss Déby muri Guinea

Kuri iki cyumweru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno basuye igihugu cya Guinea, aho bagiye kugirana ibiganiro na Perezida Alpha Condé ubu uyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ku mpinduka mu mikorere y’uyu muryango. Muri Mutarama 2017, Perezida Kagame n’itsinda ry’impuguke icyenda bamurikiye abayobozi ba Africa imirongo migari yashingirwaho […]Irambuye

Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntiryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kamanutseho amafaranga y’u Rwanda 309 966 400. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi ine. Muri iyo minsi, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, na I&M Bank igera kuri 528 100, ifite […]Irambuye

en_USEnglish