Digiqole ad

Epidose 81: Mu gicuku Ganza atashye kwa Nelson Karekezi ahita amwitabaza ngo amuhe amakuru kuri John

 Epidose 81: Mu gicuku Ganza atashye kwa Nelson Karekezi ahita amwitabaza ngo amuhe amakuru kuri John

Umuseke ubanje kubiseguraho kubwo gutinda kubagezaho episode ya 81 y’iyi nkuru

Njyewe-“Alia! Ubaye iki ko wikanze?”

Papa Dovine-“Arantinye nyine! Ahubwo wibeshye gato ngusandaze nkwereke aho mbera kasha, nta soni ukamfatira umukobwa ukamunywesha amayoga warangiza naza kukureba ukanyigiraho ibyo?”

Akivuga gutyo nahise mbona Gasongo yinjiye, yari apfutse mu mutwe, mu maso yari abyimbaganye cyane ndetse ku maboko yuzuye ibipfuko mubonye nkubitwa n’inkuba ngize ngo mwegere ahita asubira inyuma,

Gasongo-“Attention winyegera! Njye nawe ntacyo tugihuriyeho”

Njyewe-“Gaso! Koko nanubu uranze unangiye umutima na cya kiganza cyagutabaraga mu byago usigaye ukigizayo ntacyo wishisha?”

Gasongo-“Ntuzongere kuntabara!”

Papa Dovine ibyo ntabwo yari abyitayeho yahise akomerezaho,

Papa Dovine-“Ko utansubiza? Urashaka guhangana najye?”

Gasongo-“Uwo twese yaratunaniye muze, Eeeeeeh? Papa Dovi ni mwebwe?”

Papa Dovine-“Wowe w’ibipfuko se uturutse hehe?”

Gasongo-“Muze! Ni njyewe uherutse iwanyu ejo bundi…”

Papa Dovine-“Eeeh? Ni wowe se koko?”

Gasongo-“Ni njyewe rwose naraye mpuye n’impanuka igare ry’imodoka ryankubise hasi ndi kuri moto!”

Papa Dovine-“Yee? Ngo igare ry’imodoka ryagukubise hasi uri kuri moto?”

Gasongo-“Muze! Byari bikomeye rwose nawe urabibona”

Papa Dovine-“Ihangane sha! Ibyago bigwira abagabo”

Gasongo-“Dore ni uwo musore w’umuhemu nakubwiraga, ahubwo se wari umuzi ko ugeze hano?”

Papa Dovine-“Hari umugabo witwa Martin abereye uno musore uncle, ngo yumvise abyigamba none yanze gushyigikira amafuti aranyishakira niwe wanzanye”

Njyewe-“Hhhhhh! Ariko narumiwe! Ngo Martin Uncle wanjye?”

Papa Dovine-“Uraseka se useka iki? Nta n’isoni! Ahubwo mbwira vuba uremera ko ari wowe cyangwa nitabaze izindi nzego?”

Njyewe-“Ntabwo nakwemera ibyo ntakoze Muze! Rwose uzitabaze izindi nzego nzaruburana”

Gasongo-“Eeeeh! Muze urumva! Aravuze ngo uzajye kumurega aho ushaka, mbega agasuzuguro ni nabyo cyagiye nababwiraga ukuntu yirirwa yigamba ngo yahangamuye umukobwa wa ka Gasaza k’amahane”

Papa Dovine-“Ngo? Niko sha ibyo uvuga ni ukuri?”

Gasongo-“Egoko ni ukuri pe! N’iyo mpanuka nagize ndacyeka ashobora kuba ariwe wayinteye kuko yari abizi ko naje iwawe, buriya yashakaga kumpitana”

Aliane-“Ariko Mana yanjye! Ariko Gaso, koko nanubu uracyashaka gushyira Nelson mu magorwa koko? Ubwo se hari uyobewe ko waraye urwana hariya mu kabari? Yewe kandi umunsi umwe uzifuza uwo mwuka utakaza wibwira ko uri kuvuga kandi uvuga amatakaragasi”

Gasongo-“Ahaaa! Reka nigendere ndabizi ubwo nawe uri mu mubare w’abadashaka ko mvuga ukuri”

Njyewe-“Gaso! Ntacyo mfite nakubwira gusa igihe nikigera amagambo nari kukubwiza aka kanya azikaraga mu matwi yawe kandi ntahari”

Gasongo-“Hhhhhhh! Umva yewe ngo nawe uravuze! Muze, uyu musore afite agasuzuguro! Urumva ukuntu ambwiye ra? Gusa ndi wowe ntabwo nabyihanganira nahita njya kumurega bakamufunga”

Papa Dovine-“N’ubundi nicyo gikurikiyeho, ahubwo reka nze sha!”

Gasongo-“Reka nze tujyane Muze!”

Ako kanya Gasongo yahise ajugunya impapuro za raporo yari azanye aho maze akurikira Papa Dovine, bakimara gusohoka njye na Aliane twararebanye tubura icyo tuvuga gusa muri twe hari harimo ukuri nubwo kwari kukiri imari izitse.

Nafashe raporo Gasongo yari azanye ntangira gusoma ariko nta kintu yavugaga mbega byasaga nk’aho ari ukunyikiza, ntabwo niriwe mbitindaho nabishyize ku ruhande uko yakabimpaye nikomereza akazi umunsi ukomeza guca ikibu butangira kwira yaba Gasongo, yaba Papa Dovine nta n’umwe wagarutse.

Byageze amasaha yo gutaha njye na Aliane turasohoka turakinga dufata umuhanda tugenda tuganira tugera mu rugo dusanga Isaro, Betty na Mireille bicaye baganira turabasuhuza natwe tubiyungaho,

Betty-“Ariko Alia! Ubwo iyo ubitubwira wari kuba iki?”

Aliane-“Ibiki se Betty?”

Isaro-“Umva yewe! Hari ikindi se tuvuga kitari ikikuri ku rutoki?”

Aliane-“Ese Maama! Byabaye sha! Nyine yabinsabye mvuga yes!”

Betty-“Eeeeeh! Ibyo byo Nelson yari abikwiye!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Mireille-“Mbega Betty! Uzi ko nta ma News ufite? Uraho utazi Bruno koko?”

Betty-“Ngo Bruno?”

Aliane-“Yoooh? Betty ndumva ukeneye amakuru pe humura vuba aha urabona umugabo wanjye sibyo?”

Betty-“Ndasebye pe!”

Twakomeje kuganira ndetse Dorlene nawe aza gutaha turanasangira ubundi ndabasezera njya mu cyumba, nkigerayo nafashe aga telephone kanjye nihuta ndeba numero za Brendah sinatinda kuzibona nkanda yes nshyira ku gutwi ako kanya ahita yitaba vuba,

Brendah-“Hello!”

Njyewe-“Yes My Darling Bella! Yambiiiii!”

Brendah-“Oooh! Ma Nelly Yambiiiii!”

Njyewe-“Woooow! Nari nkumbuye rya jwi rirema amatwi yanjye bundi bushya ngasubira kumva! Wiriwe neza se mukundwa?”

Brendah-“Oooooh! Byiza cyane Nelson! Nanjye ururimi rwanjye rwishimiye kwikaraga rukuganiriza! Sha niriwe neza cyane gusa nari nagukumbuye gusa nari nshigatiye telephone yanjye nitegereza ifoto yawe”

Njyewe-“Mbega byiza! Humura nubwo ndi kure yawe ariko ubwenge n’umutima wanjye bihora kuri wowe ku buryo hari n’igihe mu nzira ngenda meze nk’igishushungwe intekerezo ziri kumwe nawe”

Brendah-“Ooooh my God! Nelson! Koko disi urankunda!”

Njyewe-“Bre! Urabyivugiye! Ndagukunda kandi cyane!”

Brendah-“Ahwiiii! Urakoze chéri, nonese ibya Dovine na Martin bigeze hehe? Na nubu ntabwo baracururuka ngo bakumvireho?”

Natangiye guha Brendah amakuru yose ntacyo mukinze ngo hato atazababara kabiri, maze kumubwira byose duceceka akanya gato maze ahita ambwira,

Brendah-“Nelson! Uko byagenda kose sinzakuva mu biganza kabone n’iyo nabizira, sinzigera mpinduka ngo nguhinduke nkongerere isomo ry’ubuzima ahubwo nzahinduka mpindukira ngusanga, humura ntacyo uzaba kandi burya ibyago bigwira abagabo, nawe uri umugabo ndetse wanjye”

Njyewe-“Ooooolala! Urakoze cyane Bre! Umutima wanjye usana buri munota uzahora uzirikana byose”

Nkivuga gutyo nahise numva ku rugi hari umuntu ukomanga ndikanga nibaza umuntu uje ayo masaha, mpita mbwira Brendah,

Njyewe-“Chérie! Ihangane gato ndebe umuntu unkomangiye ndaza kongera nkuvugishe”

Brendah-“Ayiwee! Aya masaha ninde ugukomangiye chéri?”

Njyewe-“Humura wenda wasanga ari uwo tubana hano mu gipangu, reka nze ndebe ndakubwira uwo ari we sibyo?”

Brendah-“Yoooooh! Ko numva ngize igishyika se Nelson? Ubu koko? Ahwiiiiii!”

Njyewe-“Humura ndaje gato My Baby Boo!”

Call end.

Nahise nikuraho amashuka vuba ari nako uwo muntu yongera gukomanga cyane ubanza yarakomangishaga ibuye, nanjye nahise nihuta nkuraho rido ndebye hanze mbona ni Karekezi maze mpita nkingura umuryango,

Karekezi-“Bite sha Nelson?”

Njyewe-“Ni byiza! Ko udukomangiye bwije se bite?”

Karekezi-“Nelson! Nari nje kukubwira ko nisubiyeho!”

Njyewe-“Ngo wisubiyeho?”

Karekezi-“Yego rwose, ahubwo nari nkuzaniye na préavis”

Njyewe-“Inka yanjye! Ngo kubera iki se kandi”

Karekezi-“Aha ngiye kuhatanga bitarenze icyumweru mugomba kuba mwavuyemo”

Njyewe-“Ugiye kuhaha nde se kandi?”

Karekezi-“Ni wa mugabo wa mbere, ubu yongereyeho amafaranga urumva ko ntazuyaza!”

Njyewe-“Eeeeh! Martin?”

Karekezi-“Ni uwo! Kandi yambwiye ko ubeshya sha! Ngo nta mukiliya ufite ahubwo ngo nuko ushaka ko atahagura”

Njyewe-“Ubwo se ashingira hehe avuga ko nta mukiliya mfite? Ahubwo ndamufite rwose ahubwo ejo yari kuzaza hano”

Karekezi-“Ahubwo uhise unyibutsa sha Nelson! Ngo hari umugabo w’umuyobozi wanyu witwa John ra?”

Njyewe-“Yego! Akorera ku Gisenyi! Uramuzi se?”

Karekezi-“Eeeeeh? Ngo akorera ku Gisenyi? Nonese nako nyine nawe urabibona John nako Martin yambwiye ko ngo muziranye cyane, ngo mbega ni wowe umuntu yacaho ngo amumenye neza, wabyemera se nkakubaza?”

Njyewe-“Ubwo se ushaka kumbaza iki Boss?”

Karekezi-“Nonese niwe witwa Ndemezo sha?”

Njyewe-“Ahubwo se sinumva umuzi Boss?”

Karekezi-“Yee? Niwe se? Koko ni Ndemezo John? Yampaye inka? Niko sha nonese muziranye kuva ryari? Azi ko uba hano?”

Njyewe-“Ko mbona se uvuga usa n’ufite ubwoba Boss? Ibi ni ibiki ra? Uzi ko Boss atitiye?”

Karekezi-“Umva umva! Nyine nawe urabona ko ijoro rikuze kandi imbeho imeze nabi, ahubwo mpa amakuru yose maze ngende! Ibi bya préavis nabyo tuzaba tubireba ikibabaje kuruta ibindi ubu ni Ndemezo John!”

Njyewe-“Yewe! Amakuru mufiteho ni uko ari Boss wacu kandi akaba akorera ku Gisenyi hari ikindi se?”

Karekezi-“Nonese ko Martin yambwiye ko ngo mwabanaga sha? Koko nibyo?”

Njyewe-“Boss! Nonese naba nkubwira iki ko n’ubundi inzu wayitanze ukaba ugiye no kunkuramo?”

Karekezi-“Oya sha Nelson! Rwose nta kibazo wowe nzakujyana iwanjye naho hari inzu, humura rwose, ngaho mbwira byose ntacyo umpisha ngo John yigeze akumbaza?”

Njyewe-“Boss! Ahubwo ubwo ubanza muziranye ndaza kumubwira ko mba hano kwa Karekezi”

Karekezi-“Oya oya! Rwose niba ari ibyo byo kumubwira nako ntuzirirwe umubwira sha! Uzi ko uramutse umubwiye ko mba hano…”

Njyewe-“Ahaaa! Ndabimenye John nawe ashobora kuba ari umwe mu muryango wanyu mukaba murwanira muri aya mazu! Reka nze mubwire ko mugiye kugurisha nawe azaze agabane”

Karekezi-“Oya oya! Nelson, buriya John nako nyine ahubwo andimo ideni ryinshi, umfashije kumugeraho naguhemba”

Karekezi akivuga gutyo igipangu cyarakingutse ndebye neza mbona umuntu ugenda udandabirana maze twese tumuhanga amaso nawe akomeza kuza adandabirana agana aho twari turi atugezeho ntungurwa no gusanga ari Ganza,

Njyewe-“Eeeeh! Ganza bite?”

Ganza-“Urambaza iki se wangu? Kingura ninjire unyereke icyumba cya Gasongo”

Karekezi-“Uuuuh? Nonese uba hano nawe sha?”

Ganza-“Umva uyu mu vieux kweli? Ushinzwe abinjira n’abasohoka hano se?”

Karekezi-“Hano ni mu mazu yanjye ngomba kumenya abahaba n’uburyo babamo, Nelson! Uyu muhungu murabana?”

Ganza-“Hhhhhhh! Ngo uri nyiri ano mazu? Wazutse se?”

Karekezi-“Ngo iki sha?”

Ganza-“Ndakubajije ngo wazutse ko nzi ko nyiri ano mazu yapfuye cyera?”

Karekezi-“Umuzi hehe se? kandi sha wasinze!”

Ganza-“Namaze! Nelson, va mu nzira ninjire wana nigangikire Gasongo yasuwe n’umutoto”

Karekezi-“Nonese sha! Nyiri amazu umuzi gute?”

Ganza-“Umva rwose, hano nahabaye cyera cyane erega ntacyo wambeshya, ahubwo mureke ninjire hano ni naho nabaga njye na John”

Karekezi-“Yeee? Ngo wabanaga na John muri uno muryango sha?”

Ganza-“John se wowe uramuzi? Cyangwa ugiye kuba nk’uyu mu Djama wa faux wirirwa yibyinishwa atwara abana b’abandi avuga ngo John ni se ngo kuko bavuga ngo barasa?”

Karekezi-“Umva umva sha! Reka tuvugane gato mbere y’uko uryama”

Ganza-“Tuvugana iki se? Turavugira ku busa se? Cyereka niba unjyana kwa Kazungu ukangurira rimwe nsize batarakinga”

Karekezi-“Nta kibazo rwose ahubwo tugende”

Ako kanya bahise bagenda njyewe nsigara aho nkomeza kwibaza impamvu ikiri hagati ya Karekezi na John gitumye atitira ari umuntu w’umugabo kuko hari nijoro nanga guhita mpamagara John ngo mubaze ntegereza mu gitondo.

Nahise nkubitaho urugi n’ubundi nari ngize amahirwe nkira Ganza, nasubiye muri chambre ninjira mu mashuka nari maze gufata gahunda ko nagaruka ntari bukingure gusa nagize amahirwe butandukana atagarutse.

Maze kwitegura neza narasohotse ngeze muri salon nsanga Dorlene na Aliane barangije kwitegura dufata inzira twerekeza ku kazi uwo wari umunsi wa nyuma Dorlene yari asigaje i Kigali bucyeye bwaho yagombaga gusubira ku Gisenyi.

Tumaze kugera muri bureau Aliane yahise ambwira,

Aliane-“Nelson! Nijoro ko natunguwe na Karekezi? Buriya arashakira John amahoro?”

Njyewe-“Uuuuh? Byose wabyumvaga se Alia?”

Aliane-“Umva sha! Bakomanze ndabyuka ndicara, nari niteguye gutera akaruru”

Njyewe-“Yoooh? Alia! Ni ukuri byose mbyandika ku mutima, naho ubundi Karekezi yajyanye na Ganza wari uje kurara harya mwaraye… nako byose wabyumvise”

Aliane-“Sha rero nge nagize impungenge! Ndumva hagati ya John na Karekezi harimo akantu kandi uriya musore Ganza nawe ashobora kuba azi byinshi”

Aliane akivuga gutyo telephone yanjye yarasonnye ndebye nsanga ni John,

Njyewe-“Alia! Ahubwo wagira ngo John yatwumvaga dore ahise ampamagara”

Aliane-“Mwitabe uhite umubwira twumve”

Njyewe-“Hello!”

John-“Bite sha Nelson?”

Njyewe-“Ni sawa meze neza”

John-“Ok! Nonese iyo nzu iracyari tayari ko ndi mu nzira nza aho sha?”

Njyewe-“Ko numvise ahari asa n’uwisubiyeho ra? Ahubwo yanakumbajije sinzi niba muziranye?”

John-“Uuuuuuh? Ngo ninde wakumbajije sha?”

Njyewe-“Karekezi! Yakumbajije rwose ahubwo ntabwo nari nzi ko muziranye”

John-“Yee? Reka nze nongeze vitess ndaje umbwire uko byagenze sha, kandi utagira icyo umubwira niyongera kugira icyo akubaza kuri njyewe”

Njyewe-“Yego!”

Call end.

Aliane-“Akubwiye ngo iki Nelson?”

Njyewe-“Wahora ni iki ko nawe yikanze akambwira ngo ntagira icyo nongera kumubwira?”

Aliane-“Ahaaa! Reka dutegereze turebe!”

Twakomeje gukora akazi amasaha akomeza kwicuma havaho imwe umunsi utangira guca ikibu John atari yahagera sinzi ukuntu numvise inyota inyishe ndasohoka ngo njye kugura amazi akonje ngeze hanze nkata hepho ahantu habaga Alimentation naka amazi ndasohoka ntereye amaso aho nakoreraga mbona imodoka ya Police ihagaze ku muryango ndikanga.

Nibajije niba ari njye baje kureba biranyobera ariko nkomeza kugenda mbagezeho mbacaho ndakomeza nkinjira muri bureau mbona Aliane yatitiye ubwoba ari bwose maze akimbona ahita avuga,

Aliane-“Yebaba wee! Nelson, Ni wowe baje kureba! Ubu se koko uranzwe ufungiwe amaherere koko?”

Njyewe-“Ngo iki?”

Aliane-“Nelson! Barinjiye maze barakumbaza mbabwira ko ugiye hanze maze barongorerana basubira hanze, Eeeeh! Baraje!”

Nahise mpindukira koko mbona ba Bapolisi naciyeho hanze baraje ntarasoma no ku mazi umwe ahita avuga,

Afande-“Ni wowe witwa Nelson?”

Njyewe-“Yego ni njyewe”

Afande-“Ok! Tuje hano tugushaka hari ibibazo twashakaga kukubaza kandi bikomeye nawe uzi ndetse wagizemo uruhare”

Njyewe-“Afande! Nari mbyiteze ko isaha n’isaha muzaza, gusa mbere ya byose ndabasabye mumbonemo ukuri”

Afande-“Tulia niba waba ufite ukuri nta shida, gusa icyaha wagambiriye gukora cyo gukuramo inda y’umukobwa w’inshuti yawe wabona bikomeye ugatoroka ibitaro ugahungira inaha cyo kirakomeye ni nayo mpamvu tuje kukujyana gato ngo utange ibisobanuro………………………………….

 

 

Ntuzacikwe na Episode ya 82

46 Comments

  • Kalibu yagezeho uwa 1

  • ndabatanze kabisa

  • cool (1st)

  • Ukuri kugiye hanze pe ubwo hajemo police urubanza ruriciye martin ugiye murigereza usimbure nelson kubwo kubeshyera umuntu wabigambiriye humura mwana muto tukuri inyuma

  • Nabaye uwambere

  • Yesu we,Nelson disi agiye muburoko azira akamama

  • yebabawee mbega nizereko bari bwemere kugutega amatwi

  • Aha urugamba rurarangiye martin yitegure kujya mu buroko no kubura akazi

  • Nelson agume abike ukuri kwibyo yahawe kose akuvuge imbere ya Police icyo nziko azatsinda naho Gasongo umwihindutse mwihorere azabura byose na Gaju atangiye guca inyuma nawe bizamukoraho

  • yesu we nizereko police itarakoreshwa nababagabo bibigwari, nizereko na John aribuze agafasha umwana we ibi bibazo kandi nizereko bigiye kujya ahagaragara noneho

  • mbaye uewambere nari ndaririye

  • Oooohh my God Nelson ukuri ntigutsindwa komeza ubintwari
    Ikindi kandi imfura nase barangana …..john yaribyaye kbs.

  • ni gato we

  • Ye baba we Nelson bamujyanye John atarahagera???? Ariko buriya abonye umwanya wo gusobanura kwa kuri yibitseho!! Congz Umuseke!!!

  • yoooooooooooooooooooooooo mbega episode sha mwatinze kandi nikagufi gusa kararwoshe gasongo ahemukiye gaju sha imana imubabarire,nelso nshuti humura nakyo uri bube ufite ukuri kandi imana irakusobanukiwe,bagufunze john ari munzira hhhahhaahah mbega banzi ngo baragaragara Gasongo umbabaje sha bizakuna uzumirwa umeseke big up umwanditsi uruwambere

  • nikagufi kd kanatinze,

    • Njye naringiye kurwara umutima kuva saa cyenda zijoro ndebako yagiyeho,sinzuko agatotsi karikaje kubera agahinda pe!!

  • Mana we Nelson Humura ukuri kuratsinda Kandi iki nicyo gihe ngo ukuri kujye Hanze kumenyekane wowe rero please usabwe kwisobanura neza nk’umuntu mukuru apana byabindi byawe ujya wigira ngo impuhwe ubu ugomba kwambarira urugamba Kandi Imana nayo iragushyigikiye

  • ndizerako epizode izaza ejo izasiga byose bikemutse martin agakanirwa urumykwiye uwo karekezi nawe wigira nyiramazu agasubizwa mama gaju kuko nge namaze kumenya ko hari iwabo rwose jd ntihagire umpakanya

  • ubu wasanga ya Flash cyarayitaye weee! Nelson ndakwinginze ntuzabe umwana! mbabarira ntumbabaze kbsa!

  • nulisoni weeee humura tukur’inyuma

  • Naho bibabaje Kubona Umuntu Afatwa Kandi arengana ark nezerewe nuko ukuri kugiye kuja ahabona!Nelson komera tukuri inyuma!

  • jye ndizera ko byose bigiye guhita bimenyekans pe, Nelson igihe cyo kurenganurwa ni iki, Martin nawe ake kagiye kumubaho sasaaaa

  • Nelson humura ukuri ufite ntawe utagutega ugutwi ngo akumve uretse cya Gasongo wagira ngo cyariye intumva gusa araje abone ko byose bishoboka dore cyuzuye ibipfuko umubiri wose ejo azagaruka ijisho ryavuye n’am

  • yebabawe!Nelson aranze afunzwe azize amahererekoko!?ariko Gasongo,ukuri nikujya ahagaragara azakwirwahe!?alian?nkwisabire,nubundi usanganywe umutima utabara!nibajyana Nelson, uhite uhamagara John,m.Jojo dolrene namwe mukurikire,mujye kuvuga ukuri!kuko gucamuziko ntigushye!

  • Ariko ubu murabona John ari bugere aha amahoro?ko bamutegereje umwanya munini none akaba atahageze!Ganza yasinze none byose arabivuze ubu John nawe ari mu byago! Gasongo ni ikibuza gusa azicuza!

  • Inkuru igeze aharyoshye ariko umwanditsi arakabya kuduha gato cyane!!n’ukuntu yatinze koko!!!

  • Nelson humura ukuri ufite ntawe utagutega ugutwi ngo akumve uretse cya Gasongo wagira ngo cyariye intumva gusa araje abone ko byose bishoboka dore cyuzuye ibipfuko umubiri wose ejo azagaruka ijisho ryavuyemo n’amenyo bayajoboyemo kubera gushyigikira amafuti naho polisi yo nibumva ukuri kwawe barakwemera ntaho ikinyoma cyigeze gitsinda ukuri gusa Martin araje awujyemo n’akazi akabure kubera ibyaha byo guharabika no gushyingira umuntu kungufu Karekezi nawe nahame hamwe yumve John araje byose bijye ahagaragara dore ko yigenje ndaba ndeba ko noneho adatitirira rimwe na rizima

  • mbega Gasongo nyakabwana!Uraje uhebebesha sha. Ukuri kugiye kujya ahagaragara maze abo bahemu babakanire urubakwiye. Amafoto ya maman Brown yahezehe?

  • Ariko ikintu nibaza, ntabwo John yari yamenya mama Brown koko cyangwa yaramumenye agira ubwoba kuko nawe yafasheho kuri cash zari ku ma comptes none arashaka kubijyamo ngo bigaruzwe adahemuka imbere ya Mama Brown. Ka tubitege amaso da, thanks Umuseke.

  • yoo ihangane Nelson ndazi ukuri kugiye kujya ahagaragara

  • I really don’t know wots gna kam next arko nelson abony’isomo Pee

  • Ukuri kugiye kujya ahabona kabisa

  • Dore uko bigiye kumera: Baruciriye Nelson ariko barwiciriye. Nibamara kugera kuri police, bazareba uko byose bihagaze. Online izinjizamo no kureba ibyakoreshejwe fone ya Nelson adahari. Hazemo no kuba yarayatswe. Hagaragazwe ya flash, hazeno abatangabuhamya bafatika. Barasanga hari n ikirego cy akabari kangijwe Gasongo afatwe! Naho se John uhise arega ba Karekezi. Maman Brown utabaye akabonana Na bene wabo bamwatse iby iwabo. Sibwo se mawuwa asubijwe byose. Sibwo se Gaju yanze gasongo!? Sibwo byose bisobanutse. Maritini akaba agonze Dovina Ngo atamushinja ariko ntapfe

  • Nelson urabe warabitse flash kure.
    Cya Gasongo wasanga cyasuwe na Dovine kandi azacyanduza SIDA kuko nta bwo ikimasa gishoka aho kibonye hose cyabura gukwirakwiza ubwo bwandu.

  • Nelson humura ukuri ntigutsindwa

  • Ahaaa, Martin arimo arata ibitabapfu ngo ni oncle was Dovine none abaye na oncle wa Nalson. Arajya he ko agahuru kimbwa gahiye? Ngaho Gasongo we yapfuye ahagaze.

  • Big up basomyi beza nawe Mwanditsi, bishoboke ko iriya pandagari cg Detainees Van itari butware Nelson kuko aho ari ni muri bureau hari computer bashyiraho ya flash na aliette ndetse na Dorlene bashobora guhamya neza ubugome n’ubusambanyi bwa Martin. Ikindi ndibaza ko nibasohoka bajyanye Nelson bashobora guhurira ku muryango na John uje akababwira ukuri kose kwa Nelson. Nziko batamwinjiza mu modoka. Imana ihe umugisha Umuseke, umwanditsi namwe Basomyi beza (erega burya turi aba agaciro kuko iyo tuyikunze tuba tunakunda n’uyandika n’abayitugezaho). Nelson 0788573952

  • Ubwo polisi ibijemo nubwo byose bigiye kujya hanze ukuri kugaragare, gusa ikibabaje nuko Nelson ashobora kuba acumbikiwe mugihome mbere yuko ukuri kujya ahabona ariko ntakundi iyo ni inzu yabagabo. Ubuhemu si ikintu Karekezi araye ataryamye yumvise John umutima ubura amahoro! Gasongo we araje abure intama nibyuma ayo mabi atangiye noneho se azagarukira he? Bakobwa beza Ariane, Dorlene na Mireille mukomeze mube hafi ya Nelson ndabizeye. Brendah nawe yambarire urugamba abe hafi umukunzi.

  • Eeeeh episode yageze aho iraza kweli!reka twizere ko martin ntana kimwe yahindura nukuri nelson afite kuko ubu hazakoreshwa za gihamya imbere yubuyobozi apana narumvishe,ubwo rero nelson kuba afite aga flash niwe ukomeye dore ko anafite nukuri!

    Yemwe umuntu ufite inshuti nka gasongo aragowe pe,gasongo yabihishemo kdi ari ikirara cyujuje ibyangombwa kbs,eeeeh nelson agiye gusanga brown muri gereza kokobega agahinda?

    Nelson kdi agiye ada postinze ya mafoto ya mama gaju,ibaze?mama nelson ariwe Christine yifuzaga nelson none afunzwe atamubonye mbega agahinda!

    Flash c mama nelson yayibitse he koko?ubonye iyo ayisigira aliane dore ko nawe nabonye arintwari?

    Blendah c mama arazibandwa aziganisha he?mbega agahinda ubwoba yagize bwarubwukuri pe!twizere ko blendah ataba ikugwali mugihe bagishakisha ukuri ngo nelson afungurwe nka ryashyano NGO ni
    dovine?

    Martin na dovine bagiye kwishima baziko nelson agiye kunnyamo kdi ahubwo aribo bagiye kuzawunnyamo,Imana ihora ihoze nibahame hamwe?

    Ariko c buriya ganza we nawe arashaka kwigira nka gasongo kdi yaragize amahirwe yo kongera guhura na john akaba yamugirira akamaro?none nacyo kigiye kuvuga ubusa kwa karekezi?

    Ariko mama ko badaheruka kutubwira gaju uko amerewe Ku ishuri?naho c Maman Kenny?naho JoJo c mama yaba yarabonante na mama wiwe?yewe mwanditsi ukora akazi katoroshye pe Imana ikorohereze mubyo ukora,gusa mugitondo uyizane Kate kdi utumare atsiko kuri nelson na se na mama wiwe gusa ndasaba sintegeka!

    Murakoze cyane umuseke muge mukomeza mutugezeho inkuru zirimo inyigisho!

  • awa iryavyzwe riratashe!! Nelson be strong ukuri nanarimwe kujya gutsindwa hagarara kugabu witerw ubwoba nimyenda bambaye ndabizi nibakurenganya knd babibona!!! mbega Gasongo sinabona igitutsi ngutuk ubu koko ndabizi isaha izagera wigarure utagifit ukwumva””” “””

  • awa iryavuzwe riratashe!! Nelson be strong ukuri nanarimwe kujya gutsindwa hagarara kigabo witerw ubwoba nimyenda bambaye ndabizi nibakurenganya knd babibona!!! mbega Gasongo sinabona igitutsi ngutuk ubu koko ndabizi isaha izagera wigarure utagifit ukwumva””” “””

  • aaah yewe Ukuri kugiye kugaragara kandi police yacu ndayemera Nelson baramutega amatwi kandi Martin niwe uzafugwa nta mpavu naho gasongo nasubire mubisarubeti bye .umwabditsi big up ariko ejo mugatondo uduhe Episode ndende basi .

  • Yoooo.nari nabiketse disi ko police iri buzemo .gusa ukuri guca muziko ntigushye.Belson komeza upfumbatize nturekure uze kurekura urugamba rugeze mumahina.Oncle wabantu bose se kandi koko ni Ikimasa pe,mubintu byansekeje nukuvuga ngo Martin ni oncle wa Nulso !!!Gasongo we rwose mba numva ntamushaka aho bigeze kuko uretse no kuvuga ngo gaju ntanundi wamwemera numuhemu mubi none yishoye no mu buraya ngo ngaho yasuwe!!!Mana data tukweretse John murugendo ndetse na Nelson murubanza ubahagarare imbere bahangane nababisha dore birakomeye kwikura imbere ya Karekezi ndetse na Police.Thx umwanditsi

  • Tukuri inyuma sha mwanamuto

  • Bible say that :you’ll know the truth and the truth will set you free!

    Martin rwose uncle wa nelson na dovine hanyuma bakabyarana ni danger kbs!

Comments are closed.

en_USEnglish