Digiqole ad

Barindwi bagiye guhagararira u Rwanda mu Iserukiramuco ry’imideli muri Guinée

 Barindwi bagiye guhagararira u Rwanda mu Iserukiramuco ry’imideli muri Guinée

Iri serukiramuco rizitabirwa n’abanyamideli bo mu bihugu 15.

Abanyarwanda barindwi batumiwe kumurika imideli mu iserukiramuco ry’imideli ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ muri Guinée, riteganyijwe kuba guhera ku tariki 07 kugera kuri 13 Gicurasi 2017.

Iri serukiramuco rizitabirwa n'abanyamideli bo mu bihugu 15.
Iri serukiramuco rizitabirwa n’abanyamideli bo mu bihugu 15.

Ni ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kuba, iry’uyu mwaka rizahuriza hamwe abahanzi b’imideli 100, ndetse n’abamurikamideli bazava mu bihugu 15 barimo barindwi bo mu Rwanda.

Abamurikamideli bazahagararira u Rwanda barimo Franco Kabano umuyobozi w’ihuriro ry’abamurika imideli mu gihugu (Rwanda Fashion Models Union), Shema Ryabasinga Idrissa , Leatitia Ngamije, Mucyo Sandrine, Ntabanganyimana Jean de Dieu , Ganza Irihose Jean Fidèle ndetse na Sekamana Eric Louis.

Kabano Franco, umwe mu batumiwe muri iryo serukiramuco rizabera i Conakry, akaba n’umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abamurika imideli mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko ari ibyishimo bikomeye cyane kuba batumiye.

Yagize ati “Mbere yo kudutoranya badusabye amafoto ari hagati y’atatu ndetse n’atanu, twohereje n’imyirondoro yacu yose, nyuma tuza kwisanga badutoye, kugeza ubu tuzahagararira u Rwanda turi abanyarwanda barindwi. Kuri twese ni ibyishimo bikomeye.”

Franco Kabano
Franco Kabano

Dady de Maximo nk’umwe mubafashije Abanyarwanda kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda muri iri serukiramuco, aganira n’Umuseke yavuze ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rubonye.

Yagize ati “Naricaye numva ngomba guteza imbere abandi bato bakora umwuga mazemo igihe, kuko numva igihe kigeze ngo abandi bakomeze kandi bagere kure. Bantumiye muri Guinée Conakry nsaba ko ntaza njyenyine niko gusaba Abanyarwanda batandukanye kohereza amafoto, bayohereje ari benshi bariya rero nibo batowe kuko amafoto yabo yarashimwe, aya ni amahirwe akomeye u Rwanda rubonye.”

Gusa, Dady de Maximo yatubwiye ko bitari byoroshye kubona abanyamideli bohereza amafoto kubera ko bamwe batumva akamaro kabyo.

Ati “Usanga inzozi z’urubyiruko rwinshi ari Nyamirambo, Serena, ntibarota kure. Ikindi ugeze Serena agaca ibintu nyuma akumva ko ari igihangange, muri showbiz y’iwacu i Rwanda ntawunva ko guhora twiga aribwo buhanga, bumva barageze kure aho kurushaho gukora, byarangoye kubona amafoto ariko iyo nta nyungu ufite urihangana ukituriza. Hari ababishoboye ariko batagira amafoto kandi nta muhinzi utagira isuka, ntabwo waba uwerekana imyambaro isanzwe niy’ubugeni (art) ngo ubeho utagira i-photo za kinyamwuga.”

Dady de Maximo
Dady de Maximo

Dady avuga ko usanga abahanzi benshi mu Rwanda barota Europe na America aho guhera iwabo muri Africa, kandi Africa ifite isoko y’ubuhanzi ihambaye ikomoka ku buhanga n’umurage biva kubakurambere.

Ati “Biriya bihugu byateye imbere mu buhanzi bw’imyenda ikorewe iwabo, tuvuga made in Rwanda ariko bo n’uwo uhuye nawe muri Europe usanga yambaye iby’iwabo nkumva rero kujyayo ari ukuhigira byinshi nyuma uhakuye ubunararibonye ugakomeza iby’i Rwanda.”

Iri serukiramuco risanzwe ritegurwa na Bah Alpha Oumar Ly abicishije mu nzu y’imideli yitwa Alphao Fashion ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Umuco, umurage n’amateka muri Guinée.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish