Digiqole ad

RSE: Umugabane Banki ya Kigali n’uwa Bralirwa yatakaje agaciroho gato

 RSE: Umugabane Banki ya Kigali n’uwa Bralirwa yatakaje agaciroho gato

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 24 Mata 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, imigabane ya Banki ya Kigali, Bralirwa na Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11 221 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa mbere kuri iri soko hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro ka miliyoni zirindwi (7 000 000 Frw), zacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 105.2 ku mugabane umwe.

Hanacurujwe imigabane 16,000 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 3 904 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 244 ku mugabane umwe.

Agaciro k’umugabane wa BK kasubiye inyumaho ifaranga rimwe (1 Frw) kuko kuwa gatanu ushize wari ku mafaranga 245.

Hacurujwe kandi imigabane 2,000 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 272 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 136 ku mugabane. Aha, agaciro k’umugabane naho kasubiye inyumaho ifaranga rimwe (1 Frw) kuko kuwa gatanu ushize wari ku mafaranga 137.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 500 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 45 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro wariho ubwo isoko ryaherukaga gufungura.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 455,500 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 471,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 136 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 36,900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 43,000 ku mafaranga 85 ku mugabane.

Hari kandi ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 12,700 ya I&M Bank ku mafaranga 103, ariko nta migabane igurishwa ihari.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 400,500,000 ku mafaranga ari hagati ya 102 – 104 ku mugabane ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish