Digiqole ad

Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 55,7

 Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 55,7

Uko isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda ryari ryifashe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntiryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kamanutseho amafaranga y’u Rwanda 309 966 400.

Uko isoko ry'Imari n'imigabane ry'u Rwanda ryari ryifashe muri iki cyumweru.
Uko isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda ryari ryifashe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi ine.

Muri iyo minsi, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, na I&M Bank igera kuri 528 100, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 55 730 600, yagurishijwe muri ‘deals’ 23.

Mu gihe mu cyumweru gishize hacurujwe imigabane 1 567 900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 365 697 000, yagurishijwe muri ‘deals’ 12.

Muri iki cyumweru nta mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zacurujwe.

Uko isoko ryari ryifashe kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatanu ku Isoko ry’imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank, Banki ya Kigali, na Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 15 351 400.

Ku isoko hacurujwe imigabane 94,900 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 10,186,000, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku mafaranga 110 ku mugabane, uvuye ku mafaranga 109 wariho ejo hashize, bivuze ko wazamutseho ifaranga rimwe.

Muri rusange mu gihe kitageze ku kwezi iyi Banki imaze ku isoko ry’imari n’imigabane, agaciro k’umugabane wayo kamaze kuzamukaho amafaranga 20, ugereranyije n’igiciro wariho ku isoko rya mbere (IPO).

Hanacurujwe imigabane 20,800 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 5,075,400, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku gaciro k’amafaranga 245 ku mugabane umwe.

Hacurujwe kandi imigabane 1,000 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 90,000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 90 ku mugabane.

N’ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 422,000 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 471,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 138 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 35,400 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abayifuza buhari.

Hari kandi ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 12,700 ya I&M Bank ku mafaranga 103, ariko nta migabane igurishwa ihari.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 400,500,000 ku mafaranga ari hagati ya 102 – 104 ku mugabane ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish