Gutakaza agaciro kw’ifaranga mu byatumye inyungu ya Bralirwa imanukaho 80.3% mu 2016
Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Bralirwa bwakoze ikiganiro n’abanyamakuru busobanura impamvu inyungu y’uru ruganda yamanutseho 80.3% mu mwaka wa 2016, ugereranyije n’inyungu bari bagize mu 2015, ndetse binatuma abashoye muri uru ruganda binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane bazabona inyungu ntoya cyane ugereranyije n’iyo bahawe mu 2015.
Muri rusange mu mwaka wa 2016, Bralirwa yinjije miliyari 88,8 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 84,1, bigaragara ko ayo binjije yazamutseho 5.6% kabone n’ubwo ingano y’ibinyobwa Bralirwa bacuruje yo yamanutseho 1.4% ugereranyije na 2015.
Raporo y’imari ya Bralirwa igaragaza ko mu mwaka wa 2016 babonye inyungu ya ya mbere y’uko bishyura imisoro (profit before income tax ya miliyari 2,666 ari munsi cyane y’ayo bari babonye mu 2015 yageraga kuri miliyari 8,252 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iyi nyungu bishyuyemo imisoro ya miliyari 1,268, basigarana inyungu ya nyuma y’imisoro (after tax profit and comprehensive income) ya miliyari 1,398 ari munsi cyane ya miliyari 7,106 bari bungutse mu 2015, ni ukuvuga ko inyungu babonye mu 2015 bayije munsi ho 80.3% mu 2016.
Victor Madiela, umuyobozi mukuru wa Bralirwa yabwiye abanyamakuru ko impamvu y’uku gusubira inyuma cyane mu nyungu uruganda rwinjiza byatewe no guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kuko ibikoresho byinshi uruganda rukoresha ku kigero cya 60% bitumizwa hanze, kandi usanga akenshi ibicuruzwa byabo bicuruzwa mu mafaranga y’u Rwanda.
Ati “Ibikoresho by’ibanze (raw materials) dukoresha birimo isukari, ibigori, amacupa, n’ibindi, ku kigero cya 60% tubitumiza hanze mu madolari cyangwa Ama-Euro, kandi twinjiza mu mafaranga y’u Rwanda, birumvikana rero ko buri uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kaguye bigomba kutugiraho ingaruka.”
Ikindi ngo cyatumye inyungu igenda igabanuka ngo ni ibiciro bitahindukaga, kuko bari bamaze imyaka itanu bashora imari mu ruganda rw’inzoga rwa Gisenyi n’urw’ibinyobwa bidasembuye rwa Kigali.
Madiela ati “Iri shoramari rishya twakoze rero rifite igiciro cyaryo, iri shoramari rishya rifite uruhare kuri raporo y’imari mwabonye, kubera ahanini gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kandi inguzanyo yo gukora iryo shoramari tuba twarayifashe mu madolari ya America.”
Bralirwa yafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo cy’ubukungu
Victor Madiela ariko akavuga ko Bralirwa ifite ingamba enye zo kongera kubyutsa ubukungu bwa Bralirwa ari nayo mpamvu bafashe ingamba zirimo kuzamura ibiciro by’ibinyobwa byacu.
Ati “Bralirwa yari imaze imyaka itanu itazamura ibiciro kandi ibintu byarahindutse ku isoko, mwarabibonye ko muri Kanama 2016 twazamuye ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye, n’ibiciro by’inzoga twazamuye muri Mutarama 2017, iyi niyo ntambwe ya mbere twateye kuko mu gihe igiciro cy’amafaranga ushora kiri kuzamuka wowe utazamura ibiciro bikugiraho ingaruka.”
Gusa, Madiela akavuga ko n’ibiciro bashyizeho bidashobora kugarura ibyo Bralirwa yatakaje mu myaka itanu yamaze itazamura ibiciro. Yizeza kandi Abanyarwanda ko badateganya kongera kuzamura ibiciro vuba aha.
Ikindi ngo ubuyobozi bwa Bralirwa bugiye gukora, ni ukugabanya amafaranga uruganda rukoresha (managing costs) ariko badahungabanyije imishahara y’abakozi n’imikorere y’uruganda. Aha ngo barateganya kwagura ubuhinzi bwabo no gukorana n’abahinzi b’Abanyarwanda ku buryo ibyo batumiza hanze bigabanuka, kandi bakishimira ko ubu babonye uruganda mu Rwanda rushobora kubaha ibyo bapfunyikamo Soda zabo nshya bashyira mu macupa ya ‘plastic’.
Madiaela avuga ko ingamba ya gatatu ari uguhanga udushya kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’u Rwanda ubu batakihariye bonyine, n’isoko rya Africa y’Iburasirazuba ririmo inganda nyinshi zijya gukora nk’ibyo bakora.
Aha ngo barateganya gukomeza kumenyekanisha ibinyobwa byabo, no gushyira ku isoko ibindi binyobwa bishya cyane cyane ibihendutse bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda bose, ndetse no kurushaho gukora ibinyobwa byiza bibasha guhangana n’ibiri ku isoko by’izindi nganda.
Ingamba ya kane, ngo ni ugutangira kwishyura imyenda bafite kubera ko nazo ziri kubagiraho ingaruka ku musaruro wa Bralirwa.
Ati “Turashaka kwishyura imyenda dufite kuko kimwe mu bifite ingaruka mbi ku bukungu bwacu harimo inyungu turi kwishyura ku nguzanyo twafashe mu madolari,…turi gukora uko dushoboye ngo dutangire kwishyura inguzanyo dufite, nkaba nizeye ko izo ngamba uko ari enye zizazamura umusaruro n’inyungu ya Bralirwa.”
Ubu ifite inyuzanyo ya miliyoni 35 z’amadolari ya America, harimo miliyoni 25 bafashe mu kigega cya Banki y’isi kitwa ‘IFC’.
Kubera inyungu ntoya Bralirwa yabonye mu mwaka wa 2016, irateganya gutanga inyunu (dividend) y’ifaranga ry’u Rwanda rimwe (1 Frw) mu gihe mu 2015 bari batanze amafaranga atanu (5 Frw) ku mugabane, ku bashoramari bafite imigabane muri uru ruganda.
Victor Madiela ati “Mu mafaranga afatika biragaragara ko tugiye gutanga amafaranga macye, ariko ku ijanisha tuzatanga 73.5% by’inyungu Bralirwa yagize, mu gihe mu mwaka ushize twari twatanze 72%. Ibi bijyanye n’inyungu twagize, mu 2016 twungutse Miliyari 1,3 mu gihe mu 2015 twari twungutse hejuru ya miliyari zirindwi, kandi dufite imigabane miliyari 1,8 ku isoko ry’imari n’imigabane nawe ushyize mu mibare urumva ko ntaho twabakinze.”
Iyi nyungu y’umwaka wa 2016 y’ifaranga rimwe ku mugabane ngo izatangarizwa abanyamigabane ba Bralirwa mu nama rusange izabahuza ku itariki 24 Gicurasi 2017, inama rusange niyemeza, ngo iyo nyungu izahabwa abazaba bafite imigabane ya Bralirwa kugera ku itariki 17 Gicurasi 2017.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
9 Comments
Uyu muyobozi icya mbere yari akwiriye gukora, ni ukwibwiriza akegura. Nta gushidikanya ko na produits nshya nyinshi bashyize ku isoko icyarimwe ntizigire succès zifite uruhare muri kiriya gihombo.
Umunyamakuru ati low materials, RIP English
@Baba,nayobewe impamvu batandika ikinyarwanda gusa nibura, ugasanga barakivanga n’indimi z’amahanga batazi. Hari uwo mperutse kubona yanditse doine (douane), undi musomyi ku nkuru y’i Rukumberi ati “Frag” (flag/ibedendera).. Imyandikire yacu isigaye iteye ubwoba. Umuntu asigaye acishiriza uko ijambo rivugitse agakubita aho. Kandi abo ni bo ba mbere bataka ko baheze mu bushomeri.
Ukora niwe ukosa, niba wowe akazi kawe ari ukwirwa ujora gusa, ubwo niko kazi kawe, Kwibeshya wari ugiye kwandika Raw ukandika low ni ikosa rwose ariko mu myandikire bijya bibaho ko ijambo ricika umuntu, niba warize ubwo wanditse igitabo uzi neza ko kwandika bigora.
Naho gufata abantu ukabandagaza ngo nta rurimi runaka bazi, ikibazo ni icyawe ntabwo ari icyabo kuko n’ubundi si ururimi rwabo rwambere, uretse ko n’ciyo cyongereza Umunyamakuru wanditse inkuru nkeka ko acyumva, iyo aba atacyumva ntiyari no kumva ibyo bariya bazungu bayobora Bralirwa bavuga.
No gufunga muzafunga, ntabwo ushobora kumara imyaka 40 ukora ibintu bimwe mu buryo bumwe, hanyuma ngo ntiwitege ko uzabona results zimwe.
Ikibazo Brarirwa ifite nuko dusigaye twikundira Skol na products zayo, nibareke kubeshya twarambiwe kunywa ziriya nzoga z’amazi isigaye ikora. Skol nizana ibisa na fanta ahubwo muzafunga kuko ntimwigeze mwitegura guhangana.
Byashoboka ko koko inyungu yagabanutse kubera guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda. Ariko na none ntitwirengagize ko na zino products BRALIRWA ishyira hanze ntizikundwe nazo zateza igihombo, ikindi kdi ntitwiyibagize ko skol yazamuye cyane umubare w’abakiliya bayo.
Ahubwo Bralirwa yabonye umucompetitor nyawe kabisa BMC “SKOL”
yarabakosoye kubera guhenda clients naho bikwitwaza itakaza agaciro ka manyarwanda
Bari bunguke macye c ? Bazabibona Bralirwa irangwa n’ ikimenyene mW’ itangwa ry’ akazi
Comments are closed.