Digiqole ad

Isuku na gahunda ku mihanda ya Kigali bihesheje Kagame igihembo Nyafurika

 Isuku na gahunda ku mihanda ya Kigali bihesheje Kagame igihembo Nyafurika

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Macky Sall wa Senegal nibo bazahabwa igihembo “Super Prix/Grand Batisseur” gihabwa abakuru b’ibihugu bateje imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi muri uyu mwaka wa 2017.

Aba bagore bakora isuku mu mujyi wa Kigali bafite uruhare runini mu gutuma Kigali ari umujyi w'isuku benshi bashima.
Aba bagore bakora isuku mu mujyi wa Kigali bafite uruhare runini mu gutuma Kigali ari umujyi w’isuku benshi bashima.

Iki gihembo kinitirirwa ‘Babacar NDIAYE’ wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) gitangwa na ‘The Africa Road Builders’ ku bufatanye n’ibindi bigo binyuranye by’itangazamakuru.

Mu mpera z’iki cyumweru, Adama WADE uyobora Komite ishinzwe guhitamo abahabwa iki gihembo yavuze ko bari bamaze amezi menshi bakora cyane ku gira ngo hatoranywe abazahabwa iki gihembo uyu mwaka.

Adama WADE akavuga ko batoranyije Perezida Kagame kubera gahunda n’isuku ku mihanda bigaragara mu mujyi wa Kigali.

Mu guhitamo abahabwa iki gihembo, ngo basesengura inkuru na Raporo z’ibitangazamakuru n’impuguke ku birebana n’imihanda, ubwikorezi n’iterambere rirambye.

Ati “Muri uyu mujyi, imihanda uretse kuba ikoze neza, ifite n’isuku buri wese atangarira. Nka Komite turagira ngo tunabibutse ko umurwa mukuru w’u Rwanda washimiwe na UN nk’umujyi wa mbere usukuye muri Africa.”

Perezida Kagame na Macky Sall bazakirizwa iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri mu kwezi gutaha ku itariki ya 24 Gicurasi, mu nama ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izabera ahitwa Ahmedabad, mu Buhinde hagati y’itariki ya 22 na 26 Gicurasi 2017, nk’uko tubikesha urubuga rwa ‘The Africa Road Builders’ itanga ibi bihembo.

Isuku ku mihanda mu mujyi wa Kigali iri mu byahesheje igihembo umuyobozi w'igihugu
Isuku ku mihanda mu mujyi wa Kigali iri mu byahesheje igihembo umuyobozi w’igihugu
Perezida Macky Sall na Perezida Kagame
Perezida Macky Sall na Perezida Kagame

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uriya mugore ahembwa angahe ku kwezi?

    • Ngo uhite ujya kumusimbura?

  • Ikibabaje ni uko abagira uruhare mu gutuma usa utyo batazirikanwa,bahembwa iyica ntikize nabwo nabi.dommage!

    • Ibyo uvuga gihamya yabyo ni iyihe? Wumva bahembwa angahe?

  • Mureke guhuta mugaye ibihembo bya bayikora gusa !!!

    Mutangire muri positif muti uwahise mo iki gikorwa cyi sukurwa ryu Rwanda yagize neza noneho mu kurikize ho igika kindi mutanga igitekerezo ko hakongerwa umushahara wa bakozi bahasukura mwojyere ho ndetse ni gika kindi muti bahabwe imyambaro ya kinyamwuga navuga uniform igenewe ukorera ahari umuyaga ivumbi imvura izuba ndetse cyane ko bakorera ahashobora kubera impantuka zikomeye bikabagira ho ingaruka zikomeye barindwe bishoboka !!!

    Maze tureke guhora mu maganya sibyo bavandimwe dusangiye u Rwanda !!!

  • thx Munyarwanda rwose comment yawe ninziza kdi irubaka..always start by positif point then negative ones and finish by proposed solution.congs to our president

  • Mwabonye mwese ko atarumugabo uri gukubura.

  • Umuseke kuki mudakora updates nkubu kuki haracyariho amakuru yo kuwa gatandatu

  • Uretse ko ari myiza byukuri ifite n´isuku pe.

Comments are closed.

en_USEnglish