Perezida Kagame na Idriss Déby muri Guinea
Kuri iki cyumweru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno basuye igihugu cya Guinea, aho bagiye kugirana ibiganiro na Perezida Alpha Condé ubu uyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ku mpinduka mu mikorere y’uyu muryango.
Muri Mutarama 2017, Perezida Kagame n’itsinda ry’impuguke icyenda bamurikiye abayobozi ba Africa imirongo migari yashingirwaho havugururwa Umuryango wa Africa kugeza ubu ifite imikorere inengwa na benshi; Gusa, imirongo migari yatanzwe ntabwo yemejwe n’ibihugu byose.
Itangazo ry’ibilo by’umukuru w’igihugu cya Guinea Alpha Condé riravuga ko Perezida Paul Kagame (wari uyoboye itsinda ryateguye ziriya mpinduka) na Idriss Déby wari uyoboye umuryango wa Africa yunze ubumwe bagera mu murwa mukuru Conakry ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.
Aba bayobozi baganiriye kuri ziriya ngamba zo kuvugurura imikorere y’umuryango wa Africa yunze ubumwe.
Photos Village Urugwiro
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nizere ko mu nama bazamugira hatazazamo no guhindura itegeko nshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu.
hhh guhuragura.com! Yayamamaza, atiyamamaza, wowe bikurebaho iki, ukuramo ibihe birayi? Wowe menya manda z’iwawe (niba hari aho ugira) ibya Guinea ubirekere ba nyirayo!
@ Ntashya. Ariko icyo gihe uba upfusha ubusa, ntakindi wagikoramo man. Ubu m’ubwenge buke bwawe utekereza ko u Rwanda havuguruwe itegeko nshinga kugirango HE Paul Kagame ashobore kongera kwiyamamaza gusa? cyangwa ni uko byari ngombwa?
Nimba utarabyifuzaga, nakugira inama yo kutazamutora. Ariko ukwiye kujya wuba ibyo abaturage twihitiyemo, kandi amatora yanyuze mumucyo, abashaka ko ingingo zimwe z’itegeko nshinga zivugururwa, twaratsinze, kandi ntawabujijwe uburenganzira bwo kwerekana icyo atekereza.
Harageze ko duhindura imyunvire, tukajya dutekereza nk’abantu bazi ubwenge. Kuba dukennye ntibivuzeko turi abasazi, tuzi icyo twifuza kandi tuzi n’inzira ishobora kutugeza kucyo twifuza.
Hindura imyunvire yawe kuko irashaje kandi ibuzemo ubusesenguzi, hanyuma udufashe kubakira hamwe u Rwanda rutubereye.
Muzehe yambara neza kandi akaberwa. Iyo byiyongereye ku bwenge afite, numva mpagarariwe neza kabisa.
MWESE KO MUBIKORA SHA NHTASHYA WE KUKI WE WUMVA ATABIKORA NUKO WE BUMUBIHIYE!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.