Dr Munyakazi ngo ntazagaruka mu rukiko inzitizi agaragaza zigihari

*Dr MUNYAKAZI ukewaho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atazagaruka kuburana inzitizi agaragaza zigihari *Ubushinjacyaha bwasomye ubuhamya bw’inyandiko ku byo aregwa *Urukiko  rukuru rwanze kwakira ubujurire bwe kubera ko butakurikije amategeko Kuri uyu wa 27 Mata, urubanza ruregwamo Dr MUNYAKAZI Léopold ubu rugeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeye, gusa uregwa yongera kuvuga ko gukomeza kuburana […]Irambuye

Hari ibyo ukora ukabona bitari kugenda neza wizere Yesu azabigushoboza

Evangelist Nshimiyimana Eric ukorera umurimo w’Imana mu itorero ry’ububyutse ‘Yerusalem’ rya Kicukiro, ni umuhanzi akaba n’umuvugabutubwa bwiza, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Azanshoboza”. Ev. Eric yatangarije Umuseke ko amagambo agize iyi ndirimbo ye ari amagambo agamije gukomeza, gutera imbaraga umugenzi ujya mu ijuru, kuko yumva amajwi amuca intege, Satani amwongorera amwereka ko ibintu […]Irambuye

Umujyi wa Kigali ubinyujije muri ‘Job Net’ umaze gufasha urubyiruko

Kuri uyu wa kane, Umujyi wa Kigali na Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) bongeye guhuza abakoresha n’urubyiruko rushaka akazi, mu gikorwa kiswe “Job Net” kimaze imyaka ine kiba mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko rurangiza amashuri rukabura imirimo. Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Muhongerwa Patricia we yavuze ko kuva iki gikorwa […]Irambuye

Episode 84: Brown abaye agifungurwa asanga Dovine yiruka ku gasozi

Tukireba ukuntu Dovine yirukaga mu muhanda kibuno mpa amaguru imodoka zifunga amaferi ari nako abantu basakuza bamwe bamwirukanka inyuma abandi bava mu nzira John yahise avuga, John-“Dore re? Inka yanjye? Uriya mukobwa w’ikirara se noneho arasaze?” Fiston-“Yampaye inka! Dore ngo arakwetura kweli kweli! Ayiwe yari imuhitanye, Eeeeh! Reka nkinge amaso simbibone!” Aliane-“Yesu wee! Wa mugani […]Irambuye

RSE: Hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya Crystal Telecom bya miliyoni

Kuri uyu wa 26 Mata, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, imigabane ya Crystal Telecom n’iya Bralirwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 64 612 600. Ku isoko hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 20 980 000 z’amafaranga y’u Rwanda, zacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku […]Irambuye

Kuwa gatatu: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.12

Kuri uyu wa 26 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.12. Wageze ku mafaranga 105.12, uvuye ku mafaranga 105.10 wariho kuri uyu wa kabiri, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa kane. Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, […]Irambuye

Aba-Models ngo basuzugurwa n’abahanzi b’imideli ‘Designers’

Bamwe mu bamurikamideli “Models” bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye, birimo no kuba basuzugurwa n’abahanzi b’imideli (Designers) bakorana. Uruganda rw’imideli mu Rwanda rurasa n’urukiri kwiyubaka, benshi mubarurimo bahura n’imbogamizi zirimo no gukoresha imbaraga nyinshi bakundisha Abanyarwanda uyu muco watiwe mu bihugu by’Iburayi na America. Kimwe mu bibazo abamurikamideli bakunze guhura nacyo, ngo ni ukuba basuzugurwa cyane […]Irambuye

Abanyarwanda barajijutse uziyamamaza ababeshya bazabimwerekera mu itora -Mutabazi (RGB)

Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bihitiremo Perezida bashaka ko azabayobora mu myaka irindwi y’inzibacyuho iri imbere, ndetse n’igihe cyo kwiyamamaza kizayabanziriza, Théodore Mutabazi umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ngo asanga Abanyarwanda bakuze muri Politike ku buryo bazahitamo neza ufite icyo […]Irambuye

Episode 83: Gasongo na Dovine urubwa rurababereye. Martin yerekeza mu

Afande-“Dore ishyano re! Ubwo se Telephone utabona mu isakoshi urakuramo inkweto ngo uyibonemo koko? Hhhhhh! Noneho ndumiwe kabisa” Dovine-“Ntabwo mbyemera! Telephone yanjye barayibye wee! Kandi ibyo aribyo byose ni Nelson wayibye kuko yari irimo ibimenyetso byose bimushinja ko ariwe wanteye inda ntwite” Papa Dovine-“Uti barayibye? Wowe na Nyoko mwirwarize! Babiba telephone irimo ibimenyetso mureba hehe?” […]Irambuye

Kuwa kabiri: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 105.10

Kuri uyu wa 25 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 105.10. Wageze ku mafaranga 105.10, uvuye ku mafaranga 105.08 wariho kuri uyu wa mbere, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa kane. Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, […]Irambuye

en_USEnglish