Digiqole ad

Aba-Models ngo basuzugurwa n’abahanzi b’imideli ‘Designers’

 Aba-Models ngo basuzugurwa n’abahanzi b’imideli ‘Designers’

Ifoto ya kimwe mu bitaramo byabereye mu Rwanda, ariko abayigaragaraho ntabwo aribo twavuganye nabo muri iyi nkuru.

Bamwe mu bamurikamideli “Models” bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye, birimo no kuba basuzugurwa n’abahanzi b’imideli (Designers) bakorana.

Ifoto ya kimwe mu bitaramo byabereye mu Rwanda, ariko abayigaragaraho ntabwo aribo twavuganye nabo muri iyi nkuru.
Ifoto ya kimwe mu bitaramo byabereye mu Rwanda (abayigaragaraho sibo twavuganye muri iyi nkuru)

Uruganda rw’imideli mu Rwanda rurasa n’urukiri kwiyubaka, benshi mubarurimo bahura n’imbogamizi zirimo no gukoresha imbaraga nyinshi bakundisha Abanyarwanda uyu muco watiwe mu bihugu by’Iburayi na America.

Kimwe mu bibazo abamurikamideli bakunze guhura nacyo, ngo ni ukuba basuzugurwa cyane n’abahanzi b’imideli, bakavuga ko babima agaciro kugeza n’ubwo babarutisha abamurikamideli b’abanyamahanga.

Bamwe mu bamurikamideli (models) twaganiriye ntibifuje ko amazina yabo atangazwa kubera inyungu z’akazi bakora.

Umwe muribo ati “Mu minsi ishize mperuste kujya gusaba Serivise umwe mu ba designer, icyo gihe nifuzaga ko antiza imyenda ibiri gusa ubundi nkayikoresha mu mafoto nagombaga kohereza mu igeragezwa ryagombaga kumpa amahirwe yo kumurika imideli muri kimwe mu bitaramo bikomeye muri Africa, ikibabaje yarayinyimye ariko ayiha Umugande duhuje umwuga byarambabaje cyane binyereka ko aba-designer bacu batajya bifuza kuturwanira ishyaka ngo natwe tube twagera ku rwego rushimishije.”

Undi nawe utifuje gutangazwa yavuze ko bahura n’ibibazo bikomeye birimo no kuba bafatwa nabi mu bitaramo by’imideli.

Ati “Ni kenshi tujya mu bitaramo by’imideli ariko tugafatwa nabi n’aba-designer, urugero nk’ubu mu gitaramo mperukamo kumurika imideli twafashwe nabi cyane, aba designer bakomezaga kutwereka ko aritwe tubakeneye cyane ukabona mbese badashaka kutworohereza mu kazi kacu, igitangaje nyamara n’uko twese turamutse twifashe ntitumurike imideli yabo bishobora kutakirwa neza n’ababa baje mu gitaramo.”

Mu bindi bibazo abamurika imideli bakunze guhura nabyo ngo harimo ukuba bahabwa amafaranga make cyane ugeranyije n’abanyamahanga.

Umwe muribo ati “Mu minsi ishize duherutse gutumirwa n’umu-designer washakaga ko tumurika imideli yari amaze gushyira ku isoko, icyatubabaje ni uko yatubwiye ngo azaduhemba ibihumbi cumi na bitanu, ariko nyamara Abagande n’Abanyakenya twari gukorana bakazahabwa ibihumbi mirongo itandatu.”

Abakurikiranira hafi iby’imideli mu Rwanda basanga ahanini ikibazo kinatera ibyo aba ba-models bavuga ari uko aba-models bo mu Rwanda bikitinya cyane ku buryo hari n’abo bigora kwerekana ibitekerezo byabo n’uko bafata ibintu muri rusange, bakangongwa n’aba-designer nabo bakora basa nk’abishakisha.

Ikindi ngo ni uko aba ba-designer ubona ko bakangisha aba-model ibyo bitaramo no kubaha umwanya wo kwiyerakanamo, n’amafaranga macye baba baribubahembe.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • abanyarwanda sinzi impamvu tuzirana kuko nomubuzima busanzwe iyo ugiye gusaba service ahantu urumunyarwanda kandi murwanda rwawe usanga bayikwima ariko wajyana numunymhnga bagahita bayiguha bihuse jye narumiwe

Comments are closed.

en_USEnglish