Digiqole ad

Episode 83: Gasongo na Dovine urubwa rurababereye. Martin yerekeza mu gihome

 Episode 83: Gasongo na Dovine urubwa rurababereye. Martin yerekeza mu gihome

Afande-“Dore ishyano re! Ubwo se Telephone utabona mu isakoshi urakuramo inkweto ngo uyibonemo koko? Hhhhhh! Noneho ndumiwe kabisa”

Dovine-“Ntabwo mbyemera! Telephone yanjye barayibye wee! Kandi ibyo aribyo byose ni Nelson wayibye kuko yari irimo ibimenyetso byose bimushinja ko ariwe wanteye inda ntwite”

Papa Dovine-“Uti barayibye? Wowe na Nyoko mwirwarize! Babiba telephone irimo ibimenyetso mureba hehe?”

Mama Dovine-“Ahaaa! Njyewe se ibyo by’ama-telephone nari mbizi? Aragira kunsebya akanshyira ku karubanda bose bakanshiraho imigani, yarangiza ngo ama-telephone ye barayatwaye? Niko muko, wabonaga nari kugira kukuraraho nkagerekaho no kukurindira ama-telephone?”

Papa Dovine-“Njyewe ibyo ntimubimbwire nta nubwo nshaka kubyumva, nta soni njye mukanyiriza mu makosa yanyu mwarangiza ngo mubuze telephone? Dore Uko bareba gusa”

Dovine-“Nelson! Urayizana ni wowe wayitwaye, cyagihe unzana kwa muganga ni wowe wayikuye mu mufuka w’ipantaro yanjye, ushaka kuyimena ngo ibimenyetso bisibangane, ntabwo mbyemera urayizana…”

Dovine yakomeje kumfata anzunguza asakuza cyane ndetse arira ngo muhe telephone ye ibintu bikomeza kuba ibindi, abantu bose bari bari aho bareba nkomeza kuvuga ko ntaho nigeze mpurira nayo ariko umukobwa akomeza gutera induru ndetse Gasongo nawe ahita amufasha,

Gasongo-“Oya nayizane arayifite ndabizi, ndabyibuka byose mubwira ko uyu Dovine afite ibimenyetso by’ibyo bandikiranye online yahise ambwira ngo nzamushuke mwibe telephone nyizane tubisibe”

Dovine-“Arayizana niwe wayitwaye njyewe simbyemera”

Afande-“Ceceka wa mukobwa we hano ntabwo ari muruririro, wari uzi ko kurira cyane ataribyo bigaragaza ukuri? Ubwo se uwagufunga amarira ntiyagushiramo?”

Dovine-“Oya wee! Mumfunga kandi ntwite? Nanzanire telephone yanjye”

Papa Dovine-“Uuuuh? Niko Dovi! Ntabwo ari wowe wampamagaye kare umbwira ko Police ije gufata uyu musore ra?”

Njyewe-“Afande! Rwose ha umwanya ukuri kwivugire, ubu koko uyu musaza yabeshyera umwana yibyariye? Ikimbabaje ni uru ruhara ruyaga hejuru y’ikinyoma cy’umwana gica”

Afande-“Umva muko! Mira ayo marira vuba se! Ibimenyetso ntimubibuze? Ubwo uyu musore ararengana rero ngiye kumureka yigendere!”

Martin-“Oya Afande! Rwose uyu musore yarayimuteye njye ndabizi neza! Inda y’uyu musore ntabwo iba imeze nk’izindi ndayibonye ndayimenya”

Afande-“Yampaye inka data! Hhhhhhh! Ngw’iki? Ngo urayibonye urayimenya? Ariko uyu mugabo ni gusa?”

Aliane-“Afande! Njye nkorana n’uyu musore Nelson, rwose ibyo bamushinja ni ibinyoma byuzuye n’ubugome bukomeye, uyu Martin yasohokanaga n’uyu mukobwa kenshi ndetse inshuro imwe njye na mugenzi wanjye witwa Dorlene twari tuhibereye ntacyo tutiboneye”

Dorlene-“Ninde umvuze? Ngo Dorlene se yakoze iki?”

Ako kanya tucyumva ijwi rya Dorlene twese twarahindukiye tureba inyuma tubona koko niwe, atera intambwe aca impande ya Martin amureba mu mutwe dore ko yanamusumbaga akomeza aza imbere aho twari turi,

Aliane-“Dore tugize amahirwe nawe araje, uyu ni Dorlene nababwiraga, nawe yambariye itabaro kuko yabonye akotsi k’intabaza Nelson yacumbesheje”

Dorlene-“Wahora ni iki ko nkimara kubona message yawe mfashe moto iva i Kigali ikagera inaha?”

Aliane-“Nari nkibabwira Afande! Dufite ukuri kose, turabizi neza uyu Martin yamenyanye na Dovine bahujwe n’umusore witwa Sam, nyuma baje gucudika bakajya banasohokana kenshi ndetse bakanaryamana”

Martin-“Ceceka Alia! Rwose wimparabika ubu wowe ibihumbi ijana by’igisebo wabyemera?”

Aliane-“Oya reka ukuri kujye hanze iyaba wari uzi ko guca mu ziko ntigushye ntabwo uba wagiye kwihamagariza Police”

Martin-“Oya! Oya urambeshyera rwose! Ibihumbi Magana atanu y’igisebo koko se wowe urabona atari byinshi?”

Afande-“Niko wa mugabo we ibyo ni ibiki uvuga? Ushaka gutanga ruswa?”

Martin-“Oya Afande ntabwo nshaka gutanga ruswa rwose ahubwo hari amafaranga nari murimo reka nyaguhe ariko ureke kumbeshyera”

Ako kanya Martin yahise akora mu mufuka akuramo umufungo w’inoti awupfumbatisha Aliane ariko ntiyawufata ugwa hasi wa mu police wundi ahita ayafata,

We-“Eeeeeh! Afande! Amafaranga uyu mugabo afumbatishije uyu mukobwa akayanga ni ruswa!”

Afande-“Ntibishoboka! Niko nta soni ufite uratinyuka ugatangira ruswa imbere yacu, Police! Ndashaka kumubona wamwambitse, fanya haraka!”

We-“Yes Sir!”

Afande mukuru amaze kuvuga gutyo Martin yashatse gusohoka yiruka wa mu police aba aramusingiriye amufata amaguru bikubitana hasi baragundagurana ariko ubusaza bwa Martin buranga buramusahura Umupolisi amurusha imbaraga ararimwambika amugarura aho twari turi,

Martin-“Oya rwose mundeke ntabwo ari ruswa nari ngiye kumuha ahubwo ni ayo nari murimo, ni ukuri kose mureke kumfunga ndatwite nako ndarwaye”

Afande-“Hhhhhh! Iki kigabo ariko ntabwo cyuzuye! Nta soni uratinyuka ugashaka kurwanya Umupolisi uri mukazi? Ndaje ngukarange ahubwo wumirwe, umugabo asaza yanduranya koko?”

Martin-“Afande rwose mumbabarire…..”

Ibyo Martin yavugaga byose byari amatakirangoyi, byari byarangiye Afande mkubwa yari yafashe icyemezo ntakuka, Dovine akibona Martin yambaye ipingu induru yayihaye umunwa noneho si ugusakuza yivayo.

Dovine-“Oya rwose Martin mumurekure ararengana ntabwo yari agiye kumuha ruswa, ayo mafaranga ndabizi yari ayamurimo”

Aliane-“Hhhhhh! Uhore wiyumvire, ibyo wabikuyehe se Mada? Baraje ahubwo namwe babambike amapingu kuko muri abagome babi! Uncle wawe Martin se umugiriye impuhwe? Ihangane niwe wizize nk’uko nawe ugiye kwizira dore aho wahereye wihiga”

Papa Dovine-“Uuuuuh? Ngo Uncle wa Dovine? Ibyo se kandi bivuye hehe? Reka reka uyu mugabo ntawe nzi!”

Dovine-“Papa! Nonese ntabwo wari ubizi ko uyu ari Uncle wanjye kuri Facebook!”

Dorlene-“Hhhhhh! Ni kuri Facebook nyine! Mbega umukobwa w’umutamutwe, koko n’ukuntu uri baby face ukemera uyu musaza ukubyaye hanze aha hari ama Bogali kweli? Ariko nawe byaguteye isoni ni nayo mpamvu wari ugiye kwizingiraho Nelson, basi se iyo ubaga ukifasha ko n’ubundi uri gushonga ushira nk’isabune? Gusa disi mbabajwe n’uwakubyaye usiize urubwa mu bandi babyeyi”

Papa Dovine-“Ariko njyewe hari icyo ntumva, murashaka kumbwira ko uyu mugabo ariwe wantereye umwana inda?”

John-“Muze! Byakire erega niko kuri kutugenza hano! Kandi wihangane kubw’umukobwa wawe ukubereye ikirumbo, nawe Bwana Martin genda urebe icyo abandi bakurushije kandi n’undi munsi ntuzakinishe guhembera ikinyoma kuko cyuma no mu mvura y’itumba, urabona ikosa rimwe icyo ribyaye? Ugiye guhamwa n’ibyaha uruhuri, yababababa!”

Afande-“Uuuuuh? Bite wowe musore tugufashe iki?”

Afande akivuga gutyo twese twarahindukiye tureba inyuma maze ntungurwa no kubona Fiston,

Fiston-“Afande! Nari nje gusinyisha igitabo cy’abaraye muri lodges”

Afande-“Eeeeh! Ok nubwo uyu munsi watinze ariko zana ngusinyire ugende”

Fiston-“Inka yanjye? Yee? Nelson! Ko wambaye ipingu? Eeeeh? Dore na Martin yicaye hasi!”

Martin-“Wakoze ibyo ukora ukagenza se ibindi birakureba?”

Fiston-“Ihangane ndabona wowe n’umugore wawe ahari mwagize ibibazo, uzi ko koko mudaheruka kuza kuduteza imbere? Dore muheruka kuza…..reka ndebe ra?”

Dovine-“Ariko wa musore we wowe uteye uturuka hehe? Nta n’isoni ngo uraza kwivanga mu bibazo utatumiwemo, sohoka se nyine?”

Afande-“Eeeeh! Acha kidogo! Niko sha, ngo uyu mugabo n’uyu mugore we baheruka kuguteza imbere ryari?”

Fiston-“Eeeeh! Afande, ko ari ejo bundi ra? Reba ni nko ku itariki eshanu gutyo”

Fiston akivuga gutyo koko Afande yatangiye gushaka abo ku itariki eshanu tubona arikanze maze ahita asubira inyuma arasinya maze asubiza igitabo Fiston,

Afande-“Urakoze sha! Ngaho igendere!”

Fiston-“Oya ntabwo nasiga umuvandimwe hano mbona yambaye amapingu ahubwo se yakoze iki?”

Gasongo-“Afande! Rwose njye na n’ubu ndahamya ko aba bose bari kuza ari abashinjabinyoma Nelson yashatse nk’uko nanjye yari yampisemo ariko nkabyanga, reka iby’uyu musore tubishyire ku ruhande n’ubundi ntabwo tuzi aho ateye aturuka, ubundi se murahera hehe muvuga ko Martin ariwe wateye inda Dovine? Afande! Mubafunge iryo ni isebanya n’ihohotera”

Afande-“Ariko se wa mugani mwe hari ibimenyetso mufite byerekana uko kuri mufite?”

Aliane-“Afande! Birahari rwose! Uretse n’ibyo uriya musore abiyerekeye mwakire niyi flash disk mwibonere online Games twafashe mu rwego rwo kwambarira uru rugamba, ikoranabuhanga erega ryaje ngo tumenye ubwenge! Uzasigara azaza aryirukankana nka Martin”

Afande-“Uuuuuh? Koko se ibyo uvuga ni ukuri?”

Njyewe-“Afande! Uraza kubyibonera neza ko ukuri ari nk’igiti gishibuka gitoshye kikihanganira izuba ry’igikatu kigashora imizi no ku rutare ariko kigashyirwa kibaye inganzamarumbo maze inyoni zose zikanezezwa no kukigwaho ndetse n’abantu bakishimira kucyugamamo agacucu,

Aba ureba bahamya ukuri ntawe nemereye feza cyangwa ibikoroto ahubwo bamenye ko umwanzi yacanye amaremare bakinga ibiganza ku maso yanjye maze acaho tumureba, none ubu aho yatwirukankaniye natwe ubu ni mbiri mbiri kandi ndabona yafashwe n’umushibuka.”

Afande-“Uuuuh? Niko se sha musore, burya bwose wakomeje kwituriza ufite amagambo avuze byinshi nk’ayo? Reka nze ndebe ibiri kuri iyi flash mumpaye wasanga koko hariho ukuri”

Afande yafunguye computer maze ashyiramo flash disk tuguma gutuza dutegereje ko atangira kureba hashize akanya atangira kwitegereza Martin na Dovine yongera areba mu mashini hashize akanya aba akubise ikivugirizo ariyamira,

Afande-“Yebaba wee! Uzi ko ari bo? Eeeeeh!”

Afande yakomeje kwitegereza byose maze ahindukiza computer Dovine, Gasongo na Martin ndetse n’ababyeyi ba Dovine bayirundiramo bagikubita amaso amafoto ibintu biba ibindi,

Papa Dovine-“Ntibishoboka ibi mbona nibyo cyangwa ndarota?”

Mama Dovine-“Bakobwa bakowe ubu ndabigira nte mwo kabyara mwe wee? Ijuru ko ringuyeho ndakwirwa hehe? Uzi ko ari Dovine wanjye wambaye ubusa n’uyu mugabo?”

Dovine-“Oya Mama ntabwo ari njyewe, ariya mafoto ntabwo ari ayanjye ni ukuri barambeshyera”

Papa Dovine yahise akubita urushyi rwiza Dovine yizengurutsa nka kabiri agiye kwikubita hasi wa mu Polisi aramufata,

Papa Dovine-“Nta soni ugira wa cyo ntazi we? Uratinyuka ukambeshya ukankoza hasi hejuru n’uburaya bwawe? Reka nze nkwereke”

Papa Dovine yagiye kongera kumukirigita mu matwi nako kumukubita Afande arahagoboka,

Afande-“Rekera aho Muze! Ibyaye ikiboze irakirigata have utangiza umwana atwite ni umuziranenge”

Papa Dovine-“Oya reka mwereke! Nako…”

Papa Dovine yahise ahindukirana Gasongo atangira kumujwigiriza atitaye kubipfuko byari bimwuzuyeho,

Papa Dovine-“Nta soni wowe n’iriya ndaya mukamfata mukangira ikigoryi? Reka nkumvishe…”

Gasongo-“Oya wee! Mbabarira Muze! Mbabarira barabeshya ariya mafoto ntabwo ari aye! Ndeka rwose winiga…”

Umusaza yokomeje guta Gasongo uwa kajwiga iyo batamufata kari kabaye avuye kuri Gasongo yadukira Mama Dovine nawe agiye kumukubira John arahitambika,

John-“Muze! Ibyo ukora ntabwo ari byo, Mama w’umwana ntabwo agomba kuzira uburara bwe, ahubwo mufatanye mwakire ibyo mutabasha guhindura”

Dovine-“Gaso! Nta soni kungambanira wa kigoryi we? Aya mafoto na message si wowe wabinyibye? Buretse nkumene urutwe…”

Afande-“Inka yanjye! Musubiranyemo se kandi?”

Dovine nawe yihimuriye kuri Gasongo atangira kumutoneka undi nawe urusaku ruba rwinshi Afande yongera gukiza Dovine yicara hasi arira yigaragura,

Afande-“Dore uko bareba! Nta soni? Ahubwo mwicare hasi mwese ntabwo munshika”

Gasongo-“Boss! Mpereza ayo unsigayemo dore n’umwanya wa Nelson wanyemereye ntawo nkibonye!”

Martin-“Ceceka aho se nyine! Urabona ibi nambaye mu maboko ari zahabu?”

Afande-“Umva wowe w’ibipfuko, ushobora kwicara hasi?”

Gasongo-“Oya weee! Afande Reka mbanze njye kunyara ndumva nkumbwe”

Afande-“Acha ivyo! Ahubwo n’utinda urabanga inda ku kiyiko”

Ako kanya Gasongo yahise aturumbuka agitera ukuguru hanze aranyerera yikubita hasi urukweto ruvamo wa mu Polisi amufata ishati ahaguruka yiruka iratatamuka imusigara mu ntoki ayabangira ingata n’agatuza mu muhanda yambaye urukweto rumwe.

Njyewe-“Yebaba wee! Afande! Mwankuyemo ipingu nkamwirukankaho ntaducike koko?”

Afande-“Reka reka uriya ni bihehe! Ashobora no kwiruka akanagonga isi, ubu se uriya twakwirirwa tumurasa amaguru koko hejuru y’umunwa we?”

Papa Dovine-“Ariko mwari muzi n’ikindi? Ndagiye, Dovine wowe na Nyoko nihagira usunutsa ubuzuru iwanjye ndamuha isomo atazibagirwa”

Ako kanya Papa Dovine yahise asohoka agenda yihuta Mama Dovine nawe atangira kurira cyane,

Mama Dovine-“Mana wee! Ubu se koko mbigize nte? Dovi! Urabona ibintu unkoreye? Uranze uransenyeye koko?”

Dorlene-“Yoooh? Ihangane Mama, umwana wawe yanze kumva no kubona none dore icyo iminsi imweretse”

Mama Dovine-“Ubu se koko ndazibandwa nzerekeza hehe koko? Ubu se nsubire iwacu kubera uyu mukobwa w’ikirara wanze kumvira uwamwibarutse akamugira ku gise akamuhangayikira? Puuuuu! Ndakuvumye uzangare ubure akeso n’umutsima”

Mama Dovine amaze kuvuga gutyo yahise asohoka aragenda Dovine nawe si ukurira amarira ayatura Martin,

Dovine-“Urabona ibyo unkoreye? Urabona urwo unyishe, dore uko areba, ikigabo cy’ikigome gusa”

Martin-“Uuuuuh? Urandirira se ngo bigende gute? Hari umugozi nagushyizemo njyewe?”

Dovine-“Ceceka winsonga Martin! Uri umugabo mubi! Wansanze Online utangira kumbwira ukuntu uri inshuti ya Papa, ndetse ko ariwe waguhaye numero yanjye ngo uzajye ungira inama, burya bwose warambeshyaga wazihawe na Sam?”

Martin-“Uuuuh? Nazihawe na Sam nyine, ubwo se wumvaga umuntu urusha ise w’umwana imbabazi aba adashaka kumurya nyine?”

Dovine-“Ayiwee! Nuko umbwiye koko Martin?”

Martin-“Nuko nkubwiye nyine, erega wabonye imbwa wubaka ikiraro ubagarira yose ngo uri online none nyine muri yose iryeze uraribonye, si akabuto nakubitsemo se? Hhhhhh!”

Dovine-“Mana weee! Ubu se koko mbaye uwande?”

Martin-“None ko wari kuba uwa nyoko akaba akuvumye uragira ngo mbigenze nte? Gusa ikibabaje nuko online nagukuye ari nayo imfungishije, yewe biryoha biryana koko!”

Dovine-“Basi mbabarira umpe yayandi wanyemereye kuzanshingiramo Alimentation njye gutangira ubuzima dore umuryango uranyanze”

Martin-“Hhhhhh! Ngo basi mpa nyo nyo..! Mva imbere nawe ugende uyakorere akuvune nk’uko yamvunaga nkaza kukuruhukiraho, ubutaha uzamenye ubwenge”

Dovine-“Mana weee! Koko ni uko umbwiye?”

Martin-“Nta kenza k’abagore koko? Ubu koko mfunzwe nzira iyi ndaya y’umukobwa? Mana we? Ubu se umugore wanjye nabimenya nzamubwira ngo iki?”

Dovine-“Ayiwee? Martin ufite n’umugore?”

Martin-“Ziba aho se nyine! Urashaka kubimenya se ngo bikumarire iki? Ahubwo nzibeshye numve waje kunteshereza umutwe umugore nzakwereka aho mbera Martin njyewe”

Dovine noneho si ugusuka amarira yivuyeyo, Afande akomeza kumwitegereza maze ahita anyegera menya icyo gukora ntega amaboko afungura amapingu maze ahita avuga,

Afande-“Ihangane musore muto, uzakomeze ubagarire cya giti cy’ukuri wavuze imyato abazagerageza kukirwanya bazajya chini abandi basige inkweto kuri station ya police batahe i Kigali n’amaguru bambaye inda gusa”

Twese-“Hhhhhh!”

Afande-“Ariko ubutaha uzajye ugendana ibyangombwa!”

Njyewe-“Afande rwose bwari ubwa mbere nari mbyibagiwe ariko nanone ubanza ari Akanzu k’Imana kuko sinshidikanya iyo mba mbifite film yari kuba yizingiye hariya kwa muganga”

Afande-“Izi ni imbaraga z’ukuri rwose! Nanjye reka nkubabwize ikinyoma burya ni umushinyaguzi mubi! Urabona ukuntu umugabo wihaye nk’uyu yicaye hasi umukobwa w’icyuki wa mugani w’abasore b’ubu ari kwigaragura hasi uboshye umurwayi w’ibibembe? Bakobwa beza nawe mugabo uhamye mwakoze cyane, mwerekanye ko isi y’ubu isaba gukanura njye nta nubwo nari nzi ko mwabona biriya bimenyetso, congratulations kabisa mubaye muri abanjye mba mbongeye rank ku ntugu zanyu”

Twese-“Hhhhhhh! Murakoze!”

Afande-“Ahasigaye rero mugende mubohotse naho aba bo umutego mutindi wabateye muwa kajwiga, nihagira ingaruka zizakurikira ibi muzanyitabaze nzahababera”

Twese-“Murakoze cyane!”

Tukimara gushimira Afande yahise ahagurutsa Martin amushyira imbere nk’uko naje turasohoka bamwuriza pandagari tureba irakata iragenda irinda irenga maze ndahindukira ndeba inyuma aho Dovine yari yicaye hasi ari kwigaragura duhuje amaso ahaguruka asakuza cyane aducaho yinjira mu muhanda rwa gati yiruka imodoka zitangira gufunga amaferi……………………………………..

 

Ntuzacikwe na episode ya 84

108 Comments

  • Ahwiiii mbega uburyohe. Thx Umuseke mbuze icyo ndenzaho. Gasongo araruhukira munsi yikiraro tu.

  • Woooh, Imana ishimwe. Gasongo arajya hehe? Yewe incuti tugira murikigihe zimeze nka Gasongo.

  • Dovine wambare urugukwiriye apana mini kuburyo rurajya rugenda rukondora hasi nicyondo kikakubona sha washakaga kuvuma uwimana itavumye wa cyomanzi we,gaso ntacyo mvuze wowe uzumirwa!!

  • ukuri we.dovine sibwo bamugonze

  • Ebabawew akamartin karaheze.dovine we impembo iramubereye.nibaze kayawuza kuvuga ko yabaye uwambere uno munsi

  • Mana weeeeeee!!!!!!Mbega Martin! ngo mundeke ndatwite!ngo inda yuyu misore ntimeze nkizindi ndayibonye ndayimenya!!!!abababababa,iminsi y’umujyura ni 40 kabisa.umutego yateze Nelson uranze uramufashe kabisa. Naho Dovine ati Martin ni uncle wo kuri facebook!!!Mbega épisode nziza!!!Ndabona ariko umuvumo wa maman Dovine ugiye kumugeraho vuba.Sibwo akoze accident.félicitations nyinshi kuri Nelison kandi thanks k’Umuseke n’umwanditsi.

    • Ariko uziko nibutse ko bigitangira Dovine yari kajorite! Nta kabuza imodoka iramugonze peeee! Brown se azasubiramo imivumo yavumye Nelson amusaba imbabazi! Nshimishijwe nuko Nelson arusimbutse

  • Dovine wambare urugukwiriye apana mini kuburyo rurajya rugenda rukondora hasi nicyondo kikakubona sha washakaga kuvuma uwimana itavumye wa cyomanzi we,gaso ntacyo mvuze wowe uzumirwa!! Maguru yarubaba yarubaburabirenge aragitambitse da,ese mama ntabwo asaze urukweto rumwe inda out(hanze) uwakunyereka ngo nguhe condoleance rwose uraberewe. Wari witeguye akazi none se ko ubuze intama n’ibyuma, papa dovine nawe nagabanye umujinya kuko ntacyo yahindura kdi madame we ntaruhare abifitemo ahubwo bihangane ndetse na dovine ntibamutererane kuko ntabwenge bumurimo menya ari debire kabisa. Asante sana k’umuseke.com

  • Uwiteka ashimwe kuko atabara abarengana none se Gasongo azahera he asaba imbabazi? dore abuze inshuti akazi amafaranga Yewe ndacyeka na Gaju azamubura kubera Inda nini ya mutanze imbere Dovine we abaye umusazi izo ningaruka z’icyaha .Mbabajwe nuwo mubyeyi ugiye kwincwa nagahinda. umuseke mukomereze aho.

  • Nifuzaga kumenya aho dovine yabereye ikimuga ni hano urupfu rwaramwanze yooo ni amateka koko brown se arajya hehe?

  • Ukuri kuranze gushyize kugaragaye,papa dovine na mama dovine barahasebeye peuh,gusa martin na dovine nibakanirwe urubakwiye nibo babyiteye

    gusa Imana ifashe dovine ataba agonzwe kdi agifite byinshi byo kwiga no kubwiza ukuri brown birimo

  • Ahwiii Imana ishimwe isebeje bariya batindi ariko Gasongo kuba abacitse birambabaje pe ariko ntacyi nawe arasebye,ndi no 1

    • Add me too (0782678402)

  • UKURI KURATSINZE RWOSE ! BIPFUKO SEWE NDAVUGA GASONGO YIRUTSE AGANAHE ? RAHIRA KO NERSON ADASIMBUYE MARTIN ? MURAKOZE !

  • Mbega ibitwenge weeeeeeeee, ngo ibisebo 500???????????? ahwiiii,umva ko bataryoherwa noneho ngejeje kundunduro; gasongo na police yamubonye ko atemye mu mutwe nta mbaraga yamutaho???????????? Imana iguhe umugisha mwanditse????.u’re good enough????

  • Ukuri kugiye ahagaragara.

  • Yemwe yemwe nimubyuke ishyano ryacitse umurizo mbambaroga!!!!! Uncle yambaye ipingu!!!! Gasongo agiye kibuno mpamaguru!!!Dovine iyo nyarwege urayerekeza he???

  • woooow ukuri kurigaragaje

    • number 1

  • Yemwe yemwe nimubyuke ishyano ryacitse umurizo mbambaroga!!!!! Uncle yambaye ipingu!!!! Gasongo agiye kibuno mpamaguru!!!Dovine iyo nyarwege urayerekeza he???????????????????????????

    • ahahahahahaahhahahahhahhhahahhaahhhhhhhhahahah sha urasekeje mana we uvukana na kiki sigusa ati uncle yambaye ipingu hahhahahah iyo nyarwego hahahah salute

  • ukuri guca muziko ntigushye koko.
    gusa Gasongo uzamubabarire niba nawe atigiye ahongaho azangare.

    nabazaga niba hari group ya whatapp yiyi nkuru mgo muze kunshyiramo
    nimero yanjye ni +1 920 277 6194 ushaka no kunsuhuza nawwe ntakibazo muri welcome.

  • Umuseke murakoze cyane, Imana ishimwe ko ukuri kwigaragaje, ariko birababaje kubona Gasongo na Divine nabo badasigaranye na Martin muri prison.

  • Nguko uko Dovina zamugonze tumujyana mu bitaro amaguru aba paralyse. Gasongo asubira mu muhanda

  • wow mbega byizaaaaaaaaaa..mubyuke mubyuke

  • nkaba najye ndayibatanze

    you are welcome nabandi dutange ibitekerezo byacu

  • Kbsaaaa karyoshyee nkakageze kumusozoooo

  • Hahahahahahaha ni ibi byaburaga kuri Gasongo kabisa atangiye kwikorera isi nibwo agiye kumva uburyo iremereye.

  • Ahwiiiiiii!! Imana ishimwr ko ukuri kwigaragaje!! Ndizera ko na Brown inkuru imutahaho akamenya umugome uwo ari we hagati ya Nelson na Gasongo!! Ubuse disi Gasongo wiyambuye ubuvandimwe akiyambika urubwa arabaho ate niyirukanwa mu kazi… yewe ni byinshi umuntu yatekereza bizaba muri episode ikurikira arko igihari ni uko iyi ariyo episode indyoheye muri iyi nkuru yose nikimenyimenyi niyo yonyine nshyizeho comment!! Iyaba indi yahitaga iza aka kanya kuko ndumva ejo ari kera!!

  • Mubyuke musome yaje

  • mbaye uwambere kbs!!!! Nelson congz kbs ese buriya gasongo nimuhura bizagenda bite? mbega gusebaaa!!!! Martin niyumve ipingu uko rimera maze awunnyemo naho dovine we ntacyindi kimukwiye atarugufungwa we na gasongo bitujijisha yewe umutego mutindi wishe nyirawo kbs. thx

  • Number one

  • ndumiwe pe ukuri kurigaragaje ndabona tuyisoje

  • Yiyahure nyine!Mbega koko!Iyaba ibi bintu byabagaho Hari benshi barenganurwa abandi tudakeka bagaseba.Ariko muri byose Imana niyo nkuru Umuseke murakoze

  • wooowwwww, dore ukuri kuratsinze rero izuba riva!! Martin agiye muri gereza!! Gasongo se we aromongana agana he? arasubira i Kigali se? ntibishoboka kuko na Ganza ntiyamwemera aho bigeze!!

    Biragaraga ko Dovine we ari aha yabereye ikimuga akagenda mu kagare kuko ni ho imodoka yamukubitiye nta kabuza!!! Gusa mbabajwe n’umwana atwite pe!! Burya icyaha ni kibi, gitangira ari gato cyikagenda gikura, cyikabyara ikindi,….. mbega ishyano!! Imana ishimwe ubwo Nelson afunguwe!!

    Gusa ubu ndacyibaza amaherezo ya Gasongo sinyabone pe!! arasubira mu cyaro amaherezo ajye kurya ibijumba tu!! Njye ubu ndi kwibaza amaherezo kandi ya Martin kuko ni ukumukatira burundu!!

    ubu hagiye gukurikiraho Karekezi no kugaruza imitungo ya Maman Brown! Brown we nta kabuza arasimbura Gasongo cg bazamurwe mu ntera, Maman Brown asimbure Martin, Nelson asimbure Maman Brown naho Brown asimbure Gasongo bityo azanibonere uko atereta umwe muri ziriya nkumi nziza eshatu!! imitungo y’abo nayo igaruzwe! Jojo se we azemera asubire mu ishuri? Mbabajwe na Gaju uzumva inkuru mbi ya Gasongo imutahaho, ni sihyano pe!!!

  • NUMBER 1

  • Gasongo we urasebye!!! Uri imbwa urabura umurizo. Ubuse urasubira mu cyaro, ayiiiiiii

  • mbeg gasongo araseba imber yishuti ze?mukomez twumu iherez rya dovine.

  • Wow.ukuri kuraganje bambe.Nelson felicitation kdi noneho ubu urabohotse ubaye intwari rwose kdi biraboneye.
    GASONGO we ni rubebe rwose nta mugabo umurimo!!!nkabona yanga kumva Nelson kumbe yari yamugiriye ishyari ry’umwanya arimo?mbega inda nini weeee!!ahubwo ndisabira john ahite yirukana GASONGO asubire mu mizigo imbwa zimurye uwo muhimbiri!!!

  • Yoooo Dovi unteye impuhwe ntarakubyaye disi!ubwo nyine za mpuhwe no gukosora bya Nelson wenda azagufasha naho ubundi urasebye. congz Nelson wacu

  • Imana ishimwe ukuri kugiye ahagaragara. Inkozi z’ibibi ziragaragaye.

  • Ahooooo,umutima usubiye munda ,lmana ishimwe birakemutse ,nelson shaka gasongo kuko yasaze umubabarire kuko mwasangiye akajumba ,atasebye weeeeee,dovine ararutanze ,inkuru igiye gutaha kwa broun

  • Hahahahaha nimuze mutahe ubukwe Dovine yabonye umugabo! Congratulations mubyeyi John!bari beza Darlene na Aliane!Nelson ntugende utanyuze kuri gereza gusuhuza Brouwn kandi hamagara maman umubwire uko bigenze!
    Gasongo duhuriye hirya aha yiruka sinzi aho agarukira!yabaye igisimba uzasanga yishe Sogokuru na Nyogokuru shakisha uburyo naho uhamutanga naho ubundi ntuzabasanga pe!

    • hahahaa iyi comment irampaye kbs muhuriyehe na Gatindi ngo njye kumufata?

  • komaaaa!!! martin jya kuwunnyamo wamugome we! gasongo nagatuza gusa ubu se arakura he ayo kugura agashati nurukweto! arabanza aterure umuzigo. Dovine ikigoryi gusaaaa mbabajwe na mere wawe

  • Ahwiiiiiiiiii! hasigaye Brown! ukuri aza kumenya ate? Gaju se we!,Mana weeee ! kari karyoshye iyo gakomeza!! Martin ati ni mumbabarire rwose ndatwite!!hhhhhhhhhhhh ndasetse gusa ntakindi! Dore aha niho Dovine yacikiye amaguru, inda ikavamo Nelson wagowe akajya kurwaza yarangiza akamugira mushikiwe, niyo mpamvu buriya yamucungaga mukagare! ariko Ndashaka kumva yuko Brown na Nelson biyunze weeee!!!!!! hhhhh amata abyaye amavuta, ariko koko ubukwe bwa Nelson ko numva mbushaka wana!!!!!

    • Ahuiiiii.coment zari zintuye hasi kubera kuzisoma mpagaze kbsa.iyi nkuru ntushobora kuyisoma wicaye pe ..umwe ati inda uyu muhungu atera rwose ndayizi sinayiyoberwa
      .mumbabarire ndatwite ..uncle wo kuri facebook mbega cyakoze mwanyirije neza pe
      tomorrow namatsiko gusa pe
      congs to nelson’s team.Ntawe ugira nkuko undi agize rwose gasongo bamubabarire

  • Congs Nelson. Ukuri kuzahora ari ukuri. No mu mvura y’ ibibazo nk’ ibi kuratsinda. Martin , genda urusome niwowe Warwishigishiye. Divine umenye ko Imana ihoora ihoze. Gasongo rero umenye ko nta mfura mu bagambanyi. Aka kanya koko India igutanze imbere utangira kurya umuvandimwe?! Abasigaye mwese muzahorane ukuri.

  • Wow, mbega Episode nziza we! Martin nagende yumve aho yashakaga gushyira umuziranenge, ababyeyi ba Divine bamenye ukuri. Brown ne na Mama brown barabimenya gute? Gasongo we yamaze kwirukanwa tayari, nkunze iyi team yaje guhamya ukuri pe,kandi bakaba batahanye insinzi, ndabona Nelson yakoze ubukwe na Brenda ashyigikiwe nababyeyi be, Brown ava muri gereza asaba imbabazi Nelson, Mama brown nawe asubizwa imitungo y’iwabo, iyi nkuru iracyandoheye rwose ,nuwo aka nkarangije amarira yaje mumaso.

  • Nimubyuke rero noneho mwumve uburyohe bwa Online Game. Mana weeee iyi hamwe n’iyejo zinsigiye umunezero udasanzwe. Imana ni nziza pe

  • ukuri guca muziko ntigushye koko.
    gusa Gasongo uzamubabarire niba nawe atigiye ahongaho azangare.

  • Imana ishimwe vyose vyamenyekanye!

  • Ahwiiii!!! Nelson ya nigga yanjye iraruhutse. Wangu online game ni game ya danger kbs. Abirirwa bifata ama selfies bambaye ubusa n abakobwa murumvireho ejo niyo azabashirishamo. Thx Umuseke *****(you deserve a five rating)

  • ndabona ari hatari. gusa kagiye kurangira

  • Kwa Kuri Disi Imana Ijya Ishyigikira Nelson Twifatanyije Nawe Mu Birori By’ Ukuri, Naho Dovini Ubanza Saza Cya Gasongo Cyo Cyibunge Nka Roho Yabuze Aho Icumbika, Mwanditsi Courage Pe Turakwemera Kuko Utwereka Neza Ibyo Tubamo Muri Iyi Ya None, Tx

  • wawouuu! nakurikiranaga inkuru nicecekeye arko noneho binyanze munda! mbega byiza ukuri kuratsinda koko bigatuma abo twita ko bakomeye bamera nk’imboga zikubiswe n’umwuka.

  • ibyo nifuzaga birabaye sasa hakurikiyeho inzira yo kubabarira Gasongo naramuka yeneye icyaha akaza agapfukamira abo yabeshye bose agasaba imbabazi Nelson bdakwinginze ntuzakore ikosa ryo kuzimwima uzamurute umwereke uko ubushuti bwubakwa nubwo we yajunze ibuntu akirengangiza umuvandimwe

  • Olalala! Mbega agahinda ababyeyi batahanye,ariko Mana uge ugirira Impuhwe ababyeyi bacu nukuri nkuko bazitugiriye tukiri bATO,Mana wee!

  • mbegango biraba byiza bikananyura umutimaaaa ahwiiii mbega inkuru iryoshye weeeee icyonzicyo iyejo nayo izaba aruburyohe bwigendera umva online nihatari kabisa oncle wokuri Facebook hahahahaha umuseke murabamberepe

  • Mutwibwirire ibya brendah na Nelson hhhhh gusa noneho uburyohe nibwose ubu Nelson najyane nase bajye kwishimira intsinzi naho cya gasongo na dovine bangarane ntacyo bitwaye nubuhemu bwabo

  • Byiza cyane, umwanditsi azirikane ko dukumbuye abasaza, Nelson niho azahurira na mama we,gusa burya amaraso arakomeye cyane, naho se Gaju Arabyitwaramo ate? Isi ntisakaye

  • hahahaha, Gasongo ni rubebe kabisa, ariko ndanenga mo gato nubwo nshima byinshi, none se ko nshimye Nelson arenganuwe, maman Dovine we arenganiye iki? Any way,I recommand to the writters that they should show little professionalism about how police process criminals, here Martin, Dovine and Gasongo are all criminals, gushinja umuntu ibinyoma ndetse no kumugambanira ugamije kumufungisha n’icyaha gihanwa n’amategeko,Aha Dovine, Gasongo na Martin bagombaga gufungwa bose, nukuvuga Martin akurikiranweho gutanga ruswa gusa. Aha afande yagombaga gutanga itegeko ryemerera maman Divine gutaha iwe atekanye ntabwo yagombaga kugira ikibazo kubera uburakari

    • Iteka se uyubewe ko ikigoryi aricyanyina????abagabo niko babaye iteka ikosa ryumukobwa rijya kiri nyina. Abagabo barikunda

  • wawoooo bravo umuseke thx ark shahu barasebye pe yewe ahubw cya gasongo sinzi aho gikwirwa kizageza na ryari kok uhmmm isi ikuguyeho rwose Nelson nimwitahire mujye kuruhuka babamazemo umwuka wanyu wubusa pe dovine we ndumva ashaka kwiyahura da

  • Mbega kuryoherwa weee!!!! Mukomeze twumve uko byagenze kuri Brown na Gasongo.

  • Nizere ko ibimenyetso babibasubije iwabo wa jojo bakazabireba ,

  • Ntabivuga!!!! Ubu hasigaye John na madam we kumenya ko nelson arumwana wabo..
    Brown asabe nelson imbabazi….I wish the next epsod kamz today

  • Mbega byiza we Nelson imana imuciriye icyanzu!!!inshuti nziza ziracyarihooo kdi nzibigwari nka Gasongo zirahariii gasongo araba awande koko? Mumfashe dushime abakobwa bintwari nka aliane na Darlene coup de chapeau kbsa. Unwanditsiii ejo tumare amatsikoooo hakiri kare

  • Hhhhhhhh ibiri hano noneho birarenze pe Imana ihora ihoze koko! mbega kuberwa n’urubwa weee!! Martin ati mumbabarire ndatwite Dovine ati Martin ni uncle wanjye fcbk gusa hama hamwe wumve dore ko urubwa rukubereye ubu c urajya hehe!? mbabajwe n’abakwibarutse ukojeje isoni gusa Imana ikinge akaboko izo modoka zitakugonga ubanza wumve uko life imez naho cya Gasongo cyo ubusazi bwakibera nubundi yasaze kera yakwikura kuri Nelson ayoboka iyubuhemu gusa isi iraje imukarange kuko ubu noneho iburungo byose birahari

    Congratulation kubakobwa bacu beza Aliana& Dorlene sinzi uko nabavuga muri beza kd muri intwari gusa Imana ibahe umugisha mugaragaje icyo inshuti ziberaho

  • Haaaaaaaaaaaaa, mbega uburyohe ese Martin ubundi iyo aha Gasongo amafaranga akaba ariwe bashyizeho iriya nda ko nubundi cyashakaga amafaranga gusa ibi biba bibabayeho, uku niko bise guseba pe. wooow umwanditsi urakoze rwose ahubwo Brown na bandi nibamenye ukuri ubundi na John amenye ko nelson ari umwana we ubundi ibirori byubukwe bwa Aliane na Bruno, Nelson na Brendah nabandi bose tubutahe

  • ayiiiiii ukuri kurashyize kujya ahagaragara Njyewe rero mbabajwe nuko cya Gasongo naragukunze nacyo Nelson congratulation rata gusa please nuramuka wongeye gukundana na Gasongo jye Nzahita nkwanga pe Umva Rekana nuriya mugome yangare

  • Glory to God our Lord, Imana nishimwe cyanee nukuri irigaragaje kandi ikora ibyayo mugihe gikwiye, Nelson Imana yabanye nawe kandi iracyakomeza kubana nawe, uzababarire GASONGO, mubyo yakoze byatewe nishyari ndetse n’inda yamafaranga, MARTIN koko, Aliane Imana izaguha umugisha utagabanyije wowe na Dorlene muzakomeze kuba abanyakuri muri inshuti nziza, JOHN you are a definition of a real man, God is with you. NELSON always remember that: “No weapon formed against me shall prosper”. Imana ishimwe

  • sorry mbabajwe nuko cya Gasongo batagifunze

  • yesuuuuuuuuuuu we uri imana ikomeye ntababashe i found my self clapping hands in the office,imana nirya ruswa kweri mbega guseka,kwishima kurira sha ndemeye mubyukuri iyi episode niyambere peee bakobwa beza numugabo uhamye john mbongeye amapeti kuko muri abacu nukuri gasongo arambabaje nelso uzamuhe imbabazi burya turi abisi kandi isomo yaribonye reka yirukanke nagonga isi aragaruka inkweto imwe nagatuza hanze aragarukira hafi yesu way our nelly congs,brendah ishime mukobwa mwiza urabikwiye brown arabyakira ate,gaju sorry dia ariko umunye ukuri vuba ko ufite umugabo wimbwa mana yangye nangye nanditse story noneho,big up umuseke umwandisi wowe nakyo narenza uwakunyereka gusa ngo……….,

  • hahahahaha mundeke nda twite yewega Martin ihangane naho gasongo puuuu nagende yemwe bana bacu aya namasomo akomeye mwumvise ibyo Martin yavuze?? abwira Dovine mbabazwe nuko Brown atiboneye cg maman brown ngo barebe flim yaberaga aho Umwanditsi kwifurize kuzageraho uzandika igitabo pe kikajya kwisoko maze tuka guteza imbere kabsa

  • Iyiyo ni iyambere Martin agiye kubisikana na Brawon ukuri ntigutsindwa umuseke thanks

  • Wow! ndanyuzwe kabisa . Ukuri kurigaragaje!Gasongo arerekeza he?

  • Nelson ihutire kubwira Brendah na Mama Gaju uko bigenze kugirango Brown amenye byose!!!! Wibuke kandi kubwira John ibya za nzu ashaka kukugurira!!!! Izo ni gahunda zihutirwa

  • ARIKO KO NIMWIBAZE IYO FOTO YA GASONGO, UKO ARESHYA YIRUKA MUMUHANDA URUKWETO RUMWE ANAMBAYE UBUSA !!!!!!!!NDI KUBITEKEREZA BIKANSETSA

  • mbega byiza urwishigishiye ara rusoma kbsa ubuse koko nka gasongo yashyaga yarura iki koko ahaaaaa ni byoroshye pe gusa congz ku mwanditsi.

  • ndumva tugiye nnh gukurkira isomo ryo kubabarira kbs. Mbega igisebo kuri martin, dovine na gasongo. Ibyishimo byinshi kuri nulso,his bella ,john n’inkumi zacu nziza. Ndabona kwiyunga kwa nelson n’abantu benshi. Ndabakunda cyane

  • Agahuru kimbwa karahiye ayiwe uyumugabo utwite biragendagute nagende ayibyarire muri gereza umva wacyohewe isi irakubonye jya igisigaye nukujya gutega abagenzi mbegaaa nine warakamanitse none jya gusarura

  • Wowwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww Mbega inkuru iryoshye weeeeeeeeeeeeeee
    ni iyamberembega rwa Gasongongorurasebaaaaa.dovine yariye isi none imwituye kumumira kaandi yarayiriye buhoro buhoro martin we arasebye nezaneza Nelson jyenda wirebere brendah umubwire inkuru nziza ubundi mujye mumunezero utazashira iteka
    ndizerako na brown azaza amenya ukuri kose mukongera kubaka umuryango uzira ubusebwa gusa gasongo akwiriye guhanwa agasubira mumuryango umukunda kandi umwishimiye wow

  • BURYA BIBIRIYA IBIVUGA NEZA IRAVU ITI” IRARI RIRAVUKA RIGAKURA RIGATWITA HANYUMA RIKABYARA URUPFU” SINGAHO MARTIN NA DOVINE RIBABYARIYE URUPFU,BARI BEZA B’URWANDA NIZERE KO HANO MUKUYEMO AMASOMO MENSHI MWUMVISHE UKUNTU MARTIN YIHAKANYE DOVINE AKANAMUCYURIRA AM– USESEREZA KO ARI INDAYA? KANDI MBERE YARAMUHAGA AMAFRANGA AMWITA CHERIE BURYA KANDI NGO CHERIE ISHIRANA N’AGAHARARO MUYARYA M– USEKA ARIKO INGARUKA IYO ZIJE MURATANGIRA MUKABOGOZA RWOSE MUSIGEHO KWISHORA MUBASAZA BARUTA BA SO IGIHE KIZAGERA MUBONE AYANYU MAZE MUHESHE ISHEMA ABABIBARUTSE AHO KUBAKOZA ISONI NKA DOVINE BRAVO KUM– USEKE MURI ABANYAMWUGA BRAVO KUMWANDITSI WACU URI INSHUTI YACU YAKADASOHOKA KANDI AMASOMO UTANGA AFASHA BENSHI KANDI ARATWUBAKA UKWIYE IGIKOMBE KABISA

  • Niba abakunzi b’Umuseke bafite whatsapp group ndifuza kuyijyamo 0787261445

  • Mbuze icyo mvuga pe!!!ibintu ni uburyohe Gasongo we uragowe nyabu?Divine uri ntakigenda gusa.Martin arasebye.

  • ohhhh mbega byiza.Nelson bravooo,John urumugabo uhamye.mbega Inkumi zitarya ruswa?ngo ibisebo ibihumbi ijana,ngo ibihumbi magana tanu,,ngooo ndatwite,yeweeeee …

  • Uyu minsi Dovine ziramugonga tu, niba ntibeshye niho yakuye kugendera mu kagare.

  • Thanks ku museke n’umwanditsi.Martin ngo nimundeke ndatwite… Iyo mpaba ngo mubaze ngo we,uwayimuteye.Yari guhita nabwo avuga Nelson.Uncle wo kuri facebook…Gasongo ari kuzererana urukweto rumwe nk’ugiye gucirira imbwa…Nubwo iyi nkuru yaturyoheye, uwa mbere iraryohera ni Brendah, itere kwicuza Brown.

  • nange groupe watsap munshyirzmo 07288176780

  • byiza we! dutegereje ibiza koko biri imbere

  • Nanjye munshyire muri groupe whatsap +242 06 528 07 60

  • Mbega byiza,Gasongo arasebye pe naho Nelson dufatanyije kwishima.

  • Gasongo urasebye ahubwo bawugushyiremo uwowashakaga ko Nerson ajyamo.

  • Nange munshyire kuri groups ya watsup niba ihari

  • Nange munshyire kuri groups ya watsup niba ihari0788248585

  • Mwiriwe, ndabona Martin mazamujyna prison centrale hanyuma Brown akamwakira nku mugorwa mushya kubera kubera ubumuntu agira kubera indero afite muri make bakaba incuti , Martin akazamubwira igituma afunze aho niwo Brown azakura ukuri kuri DOVINE! Nelson ni umunyamugisha. Brown azaza abarusha byinshi kuri Martin na Dovine.
    Murakoze

  • Yooo disi dovine naha yakuye kugendera mukagare. Mbega martin uncle wa Nelson na dovine icyaha nikibi pe mwumvise amagambo martin avugiye imbere yabagabo koko” bravo nellson ukuri ntikujya gutsindwa

  • Mana uri Inkuru.Ntawakwiringiye akorwa ni isoni.Nelson komera uri Intwari.John uri Umugabo Mwiza.Bakobwa beza mukomereze aho ndabashima.Dovine Martin na Gasongo sekibi yarabashutse none aberets ububwa bwe,awamukoreye ngo bimuhire.

  • Mana uri Inkuru.Ntawakwiringiye ngo akorwe ni isoni.Nelson komera uri Intwari.John uri Umugabo Mwiza.Bakobwa beza mukomereze aho ndabashima.Dovine Martin na Gasongo sekibi yarabashutse none aberets ububwa bwe,awamukoreye ngo bimuhire.

  • nice episode that I’ve ever seen

  • Iyaba cya Gasongo cyangaraga ku musozi, Abanyarwanda bakabona ko guhemuka ari bibi bakabicikaho, bakamenya ko ubucuti umuntu aguhaye ari igihango n’impano ikomeye ntibajya birirwa babupfusha ubusa.

    Umwanditsi atubabarire Nelson ntaziyunge n’iyi mbwa, icyakora azayisomere, ndetse anayibabarire, ariko ayireke ihure n’ingaruka z’ubugambanyi ngo irashaka umwanya n’amafaranga.

    Njye baramutse basubiranye sinakongera gusoma iyi nkuru. Imbwa gusa ngo ni Gasongo, kandi sha hari abantu benshi bameze nkawe.

  • yayayaya! mbega mbega… Ndagaya maman Dovine pe. Ntabwo yakagombye kuvuma umwana yibyariye. ibyaye ikiboze irakirigata wa mugani wa Afande.

  • yayayaya! mbega mbega… Ndagaya maman Dovine pe. Ntabwo yakagombye kuvuma umwana yibyariye. ibyaye ikiboze irakirigata wa mugani wa Afande. Nanjye munshyire kuri groupe 0785353984

  • yayayaya! mbega mbega… Ndagaya maman Dovine pe. Ntabwo yakagombye kuvuma umwana yibyariye. ibyaye ikiboze irakirigata wa mugani wa Afande.nanjye munshyire kuri groupe ya watsap 0785353984

    • Ariko wibuke nawe yaramusebeje cyane pe!!! Kandi agera naho amwita injiji atuma na papa Dovine abirukana.

  • Nanjye ntimunsige kuri group ya whatsappu kuri 0788692148 kdi njye nsabye ko iyinkuru yazakinwamo firme ikagaragarira buriwese mubakinnyi ntimuzansige

  • Nari nibeshye ni 0788602148

Comments are closed.

en_USEnglish