Digiqole ad

Abanyarwanda barajijutse uziyamamaza ababeshya bazabimwerekera mu itora -Mutabazi (RGB)

 Abanyarwanda barajijutse uziyamamaza ababeshya bazabimwerekera mu itora -Mutabazi (RGB)

Umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Théodore Mutabazi.

Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bihitiremo Perezida bashaka ko azabayobora mu myaka irindwi y’inzibacyuho iri imbere, ndetse n’igihe cyo kwiyamamaza kizayabanziriza, Théodore Mutabazi umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ngo asanga Abanyarwanda bakuze muri Politike ku buryo bazahitamo neza ufite icyo azabageza bitari ukubabeshya.

Umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Théodore Mutabazi.
Umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Théodore Mutabazi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’UM– USEKE, Théodore Mutabazi yagarutse ku buryo amashyaka n’abanyapolitike bakwiye kwitwara mbere no mu gihe cy’amatora.

Ati “Hari itegeko rijyanye n’amatora, Komisiyo y’igihugu y’amatora “NEC” niyo itanga imirongo ngenderwaho,…Ariko muri rusange nka Guverinoma icyo tuba dusaba ni uko nta shyaka cyangwa umutwe wa Politike utangira kwiyamamaza hanze ya gahunda yatanzwe na NEC, ubwo baba bishe itegeko kandi bashobora kubihanirwa.

Itegeko rijyanye n’amatora ritangwa na NEC, rigena aho mwiyamamariza, igihe mugomba kwiyamamariza, amasaha, abo mugomba kumenyesha n’ibindi byose biri muri iryo tegeko rigenga amatora kandi rigomba gukurikizwa nk’uko ryatowe, urirenzeho aba yikururiye ibibazo byo kuvanwa muri iyo nzira.”

Mutabazi akavuga ko mu gihe cyo kwiyamamaza, icyo abanyapolitke basabwa ari ukuvuga imigabo n’imigambi yabo, nta gushotorana, nta gusesereza, nta kuzana ibintu by’amacakubiri kuko Itegeko Nshinga rivuga ko imiyoborere y’iki gihugu ishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ibitekerezo ufite muby’ubukungu, ubuzima rusange,…bitandukanye n’iby’abandi urabyamamaza kugira ngo uzagire abo uzareshya bakagutora, ariko ibintu bitandukanya abantu birabujijwe.”

Uyu muyobozi ushinzwe amashyaka kandi yihanangirije amashyaka kutazahirahira afata amafaranga y’imiryango itari iya Leta (NGO) kuko bibujijwe.

Ati “Abayoboke bawe nibo batunga ishyaka ryawe cyangwa umutwe wa Politike, ntabwo ari amafaranga ava ku bantu ku giti cyabo cyangwa kuri za NGO, kandi ibyo barabizi biri mu itegeko ngenga ryo mu 2013, ari naryo rigena imyitwarire y’Umunyapolitike n’ishyaka mbere, nyuma no mu gihe cy’amatora, kandi rimaze igihe rikurikizwa bararizi.”

Umuseke: Ubu hatangiye gahunda n’ubukangurambaga bwo gukusanya imisanzu ngo izafasha umukandida kwiyamamaza, byo mwabivugaho iki?

Mutabazi: Kwiyamamaza ntabwo biratangira, kandi campaign igenda isaruza, irasaruza kugira ngo bigende gute? Umukino wa Pollitike ni umukino w’ibitekerezo ntabwo ari amafaranga ukura mu baturage, ufite ibitekerezo, ufite imigabo n’imigambi ugomba kugeza kubantu, bayemera ubwo bizagaragarira mu bwihugiko bagutoye cg batagutoye.

Ibintu byo gutangira igikorwa mu gihe bitagenewe uri ishyaka, uri umutwe wa Politike ni ibyo kwirindwa kuko binyuranije n’itegeko.

Murebe mu itegeko rigenga amatora uko abantu bagomba kwifata, bataravuga ngo Candidature ziratanzwe kandi ziremewe muziyamamaza kuva umunsi uyu kugera uyu munsi ntabwo watangira gukora, uba unyuranije n’itegeko

Ibintu byose biba byanditse,…hari ingengabihe iteganyijwe, igihe unyuranije n’itegeko uba wikururiye ibibazo.

Umuseke: Mu kwiyamamaza abavuga imigambi ihanitse rimwe na rimwe abantu batekereza ko idashoboka byo biremewe?

Mutabazi: Abaturage nibo basifuzi muri urwo rubuga, niba ubeshya bazakunyomoza, kukunyomoza ni ukutagutora kuko uzaba wabijeje ibintu udashoboye, umuntu agomba kuvuga icyo azakora, imvugo ibe inyiro ku Munyapolitike, Umunyapolitike agomba gutandukana n’ikinyoma.

Umuseke: Nk’urwego runareberera abaturage, Abanyarwanda basesengura bate ibyo Abanyapolitike baba bababwira cyane cyane mu gihe cyo kwiyamamaza, aho usanga baba bafite imvugo zidasanzwe zo kureshya abaturage?

Mutabazi: Politike ntabwo ari ikintu kibi, ni ukuntu abantu bayoborwa, ibyo bijyana n’ubukure muri Politike (political maturity), kandi abanyarwanda bamaze igihe bafite uburere mboneragihugu (civic education), kumenya uri nde? Hehe mu Rwanda? Ni iki wifuriza igihugu cyawe? Ibyo abaturage barabizi.

Ese hari umuntu wakwigishwa Umuganda, Mutuelle, Ubudehe,…gahunda zose ni gahunda zishamikiye kubaturage, rero icyo twifuriza umuturage ni ugushishoza akareba igifitiye inyungu Abanyarwanda, akareba ikiganisha ku mutekano w’u Rwanda n’uwe urimo, ikiganisha ku muzamura imibereho ye nk’umunyarwanda, nakomeza n’ibindi, nawe uri umunyarwanda icyo ubona kikunogeye nk’umunyarwanda ariko kinogeye n’abaturarwanda bose, icyo nicyo umuntu yashishikariza abaturage kandi barakizi, dufite abaturage bafite ubwenge no gushishoza, rero ikiza barakizi, ikibi barakizi, ikiba gisigaye ni ukubigaragaza, n’ubabeshya baramuzi, baramubona, n’ubakorera ikiza baramubona.

Abanyarwanda bafite amahugurwa ahagije kuko dufite n’icyerekezo cy’igihugu, intumbere y’igihugu,…abantu bazi icyo bakeneye mu bidukikije, mu ngufu, n’ibindi, ni ugukomeza kubisubiramo no gufatanya nabo kugira ngo batere imbere, naho ibindi bibarangaza nabo barabibona, ni ukutabiha agaciro,…abaturage b’Abanyarwanda barajijutse bazi ikibi n’ikiza kandi ntawatoranya ikibi abona ikiza.

Théodore Mutabazi mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize.
Théodore Mutabazi mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize.

Umuseke: Nk’urwego rushinzwe amashyaka muri RGB, ubu amashyaka yose yemewe mu Rwanda afite ibyangombwa byuzuye ku buryo bashatse gutanga Umukandida nta nzitizi z’ibyangombwa yahura nabyo?

Mutabazi: Amashyaka n’imitwe ya Politike dufite ubu yose afite ibyangombwa, arakora, hashobora kuba habuze kamwe cyangwa akandi ubwo turabiganira tutarindiriye amatora kuko twebwe dukora imbere, mu gihe na nyuma y’amatora, igenzura rihoraho mu gihe cyagenwe n’amategeko.

Icyo twabizeza ni uko abo twanditse baremewe, ibyaba bisigiye biri administrative (bishingiye ku miyoborere).

Umuseke: Dukunze kumva Abanyapolitike bavuga ko kwandikisha ishyaka bigoye by’umwihariko iritavuga rumwe na Guverinoma, ubu nta mashyaka mashya ahari ari gusaba gutangira?

Mutabazi: Ntacyo mfite ku meza yanjye, abantu bashobora kuba babifite mu mitwe, ariko nta application dufite hano……Uretse ko nta n’umuntu wavuga ko byamugoye ubwo aba adashaka gukina Politike kuko itegeko riteganya byose.

Umuseke: Nyuma ya Green party nta rindi shyaka rirabisaba?

Mutabazi: Ntaryo, ntaryo.

 

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • mureke abanyarwanda bazatore nta gahato

  • Nibyo koko abanyarwanda barajijutse kandi bazi ubwenge Kuburyo ntawajyira ico ababeshya, niyo bemeye kubeshywa babikora babizi. Erega buriya niyo uje ukababeshya baba babibona bakituriza bakakwikiriza, bagakora ibyo ushaka ariko nawe ubiziko bakubeshye, Ukababeshyako ko ubakunda nabo bakakubeshyako urukundo rwabamaze ko bashize, ukabahishako ubanga nabo bakaguhishako babizi. Naho kubyerekeye amatora bose biteguye gutora neza cyane nkuko bisanzwe bikorwa kuko bazi ubwenge

    • @Rutabagisha ubivuze neza, bakundaga ingoma ya cyami bivuye inyuma, bucyeye bakunda Kayibanda karahava, bakunda habyarimana baramubyinira ivumbi rirabica, ubu bikundira intore izirushintambwe.Abanyarwanda koko turangwa nurukundo rudashira..Amen.

      • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh@@@@@

        Abavuyeho Tubahaye induru, abagiyeho tubahaye impundu, Banyarwanda, karahanyuze!

  • Umunyarwanda iyo agiye gutora ashyira ku munzani ibintu bitatu: Ikibi adashaka, icyiza yifuza, no kutivana n’aho yari ari. Akenshi atora option ya gatatu.

    • iyo option ya 3 ayihitamo kubera ko nyine arabizi ko nta mbabazi na nke yagirirwa n’uwo ashaka kuvana ku mugati

  • Uwo tugomba gutora turamuzi rwose. Amajwi yacu niyo yamugejeje mu Rugwiro, kandi niyo azahamugumisha kugeza muri 2034.

    • Ntamajwi yawe yamugejeje mu rugwiro wijyubeshya, yahagejejwe nimbunda.

  • Murakoze kutwibutsa umurongo tugomba gukurikiza. Ahubwo ndumva byatinze ngo tumwitorere kahave!Utazatora neza ubwo azaba afite impamvu ze bwite. Arega kami ka muntu numutima weeeee!

Comments are closed.

en_USEnglish