Digiqole ad

ICTR yagabanyirije igihano Nyiramasuhuko n’umuhungu we bakatirwa imyaka 47

 ICTR yagabanyirije igihano Nyiramasuhuko n’umuhungu we bakatirwa imyaka 47

Paulina Nyiramasuhuko mu iburanisha kuri uyu wa mbere

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukuboza, Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagabanyirije igihano uwahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Pauline Nyiramasuhuko, umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali, Elie Ndayambaje wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muganza bari bakatiwe igifungo cya burundu rubahanisha igifungo cy’imyaka 47.

Paulina Nyiramasuhuko mu iburanisha kuri uyu wa mbere
Paulina Nyiramasuhuko mu iburanisha kuri uyu wa mbere

“Urukiko kandi rwategetse ko Joseph Kanyabashi na Sylvain Nsabimana nabo barebwaga n’uru rubanza bahita barekurwa, nyuma y’uko nabo imyaka yabo igabanyitse urukiko rugasanga barasoje imyaka yabo y’igifungo.”

Urugereko rw’ubujurire rwasomye Pauline Nyiramasuhuko w’imyaka 69, na bagenzi be rwari rugizwe n’umucamanza Fausto Pocar, Carmel Agius, Liu Daqun, Khalida Rachid Khan na Bakhtiyar Tuzmukhamedov.

Pauline Nyiramasuhuko yabaye Minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’umugore muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yo mu 1994. Naho umuhungu we Ntahobali, akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akanayobora Hotel Ihuliro mu Mujyi wa Butare.

Nsabimana we yagizwe Perefe wa Butare tariki 17 Mata 1994, umwanya yavuyeho tariki 17 Kamena muri uwo mwaka, asimburwa na Nteziryayo.

Kanyabushi we yabaye Burugumesitiri wa Komine Ngoma, naho Ndayambaje akaba yarabaye Burugumesitiri wa Muganza kuva tariki 18 Kamena 1994, kugera avuye mu Rwanda tariki 7 Nyakanga 1994.

Kanyabashi na Ndayambaje bafatiwe mu Bubiligi tariki 28 Kamena 1995, baza koherereza ICTR tariki 08 Ugushyingo 1996. Nyiramasuhuko na Nsabimana bo bafatiwe muri Kenya tariki 18 Nyakanga 1997, naho Ntahobali we yafashwe tariki 24 Nyakanga 1997, Nyiramasuhuko, Nsabimana, na Ntahobali bohererejwe ICTR umunsi buri umwe yafatiweho. Nteziryayo we yafatiwe muri Burkina Faso tariki 26 Werurwe 1998, aza kohererezwa urukiko tariki 21 Gicurasi 1998.

Tariki 24 Kamena 2011, Nyiramasuhuko, Ntahobali, Nsabimana, Kanyabashi, na Ndayambaje bahamijwe icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha.

Urukiko kandi rwahamije Nyiramasuhuko icy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside; ruhamya kandi Nteziryayo, Kanyabashi, na Ndayambaje icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Rugendeye kuri ibyo byaha ruhanisha Nyiramasuhuko, Ntahobali, na Ndayambaje igifungo cya burundu, Nsabimana akatirwa igifungo cy’imyaka 25, Nteziryayo 30, naho Kanyabashi ahabwa imyaka 35.

Nyiramasuhuko wari wakenyeye, muri Jenoside ngo yambaraga imyambaro ya gisiriakre kuri za bariyeri
Nyiramasuhuko wari wakenyeye, muri Jenoside ngo yambaraga imyambaro ya gisiriakre kuri za bariyeri nk’uko byatangajwe mu buhamya bumushinja

Ababuranaga bose uko ari 6, mu rw’ubujurire baburanye bavuga ko ari abere, bagasaba urugereko rw’ubujurire gusaba ko barekurwa. Ku rundi ruhande ariko, Ubushinjacyaha nabwo bugasaba ko urugereko rw’ubujurire rutagira icyo ruhindura ku bihano bari bakatiwe mbere.

Mu gusoma imyanzuro kuri uru rubanza mu rugereko rw’ubujurire, umucamanza yabahanaguyeho icyaha cy’iyicarubozo bari bahamijwe n’urugereko rw’ibanze, kuko ngo nta bimenyetso bigaragaza ko abaregwa bakoze icyo cyaha ku bantu runaka kubera icyo baricyo.

Urukiko rwongeye guhamya Pauline Nyiramasuhuko icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside; Urw’ubujurire kandi rwamuhamije icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica abatutsi bari bahungiye ku Biro bya Perefegitura ya Butare, ndetse n’icyo kuyobora umutwe w’Interahamwe zafashe abatutsi ku ngufu ku Biro bya Perefegitura ya Butare.

Umuhungu wa Nyiramasuhuko, Arsène Shalom Ntahobali we yahamwe n’icyaha cyo kwica umukobwa yari yabanje gufata ku ngufu kuri Hotel Ihuliro muri Mata 1994; icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica Léopold Ruvurajabo nawe wiciwe kuri Hoteli Ihuliro tariki 21 Mata 1994, icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica abatutsi ku kigo “Institut de recherche scientifique et technique (IRST)” tariki 21 Mata 1994, no kwica abatutsi bari bahungiye ku biro bya Perefegitura ya Butare mu kwezi kwa Gicurasi 1994. Ntahobali kandi yahamijwe icyaha cyo guhagarikira/gushyigikira iyicwa ry’abatutsi bari baraotewe mu kigo “École évangéliste du Rwanda” hagati ya Gicurasi Kamena 1994. Mu bindi byaha yahamijwe n’urw’ubujurire, harimo icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, ibya byo kurebera no gutegeka ko abatutsi bicwa cyangwa bafatwa ku ngufu.

Urukiko ariko rwahanaguyeho Ntahobali ibyaha 4, birimo icyo kwica abatutsi benshi, icyo gufasha no guhagarikira iyicwa rya Rwamukwaya n’umuryango we, gufata ku ngufu umugore n’icyo gutanga itegeko ryo gufata ku ngufu abagore 6 ku biro bya Perefegitura ya Butare.

Urukiko rwongeye gushimangira icyaha cyo gufasha no guhagarikira iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye ku biro bya Perefegitura ya Butare.

Nteziryayo we yahamijwe icyaha cyo cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, dore ko ngo mu nama zo muri Kamena 1994, zabereye muri Komine Muyaga na Kibayi yashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi, ndetse no ku itariki 22 Kamena 1994, ku umunsi Ndayambaje yarahiriyeho kuyobora Komine Muganza.

Urukiko kandi nta gushidikanya, rwahamije Kanyabashi icyaha cyo gushshikariza abantu gukora Jenoside, ahamagarira abantu kwica abatutsi; Ariko kandi urukiko rumuhanaguraho icyaha cyashingiye ku kuba yari umuyobozi mu gihe Abapolisi ba Komine Ngoma bicaga abatutsi ku musozi wa Kabakobwa tariki 22 Mata, ndetse no ku bwicanyi bwakorewe ku kigo nderabuzima cya Matyazo muri Mata 1994, bukozwe n’abasirikare.

Urukiko kandi rwahamije Ndayambaje icyaha cyo gushishikariza abantu gukora icyaha cya Jenoside, bikubiye mu mbwirwaruhame yavuze tariki 22 Kamena 1994, ubwo yarahiriraga kuyobora Komine Muganza.

Urukiko kandi rwamuhamije icyaha cyo gufasha no guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugombwa ku itariki 20 na 21 Mata 1994; n’ubwo ku musozi wa Kabuye tariki 23 na 24 Mata 1994. Ku munsi yarahiriyeho kandi, yayoboye igitero cyahitanye abagore n’abakobwa bari barajyanjye ku Biro bya Segiteri Mugombwa tariki 22 Kamena 1994.

Urukiko ariko rwamuhanaguyeho ibyo gushishikariza abantu gukora icyaha cya Jenoside, ubushinjacyaha bwavuze ko yakore ku Kiliziya cya Mugombwa tariki 20-21 Mata 1994; rumuhanaguraho kandi iby’ubushinjacyaha bwavuze ko yafashije kandi agahagarikira iyicwa ry’abatutsi ku musozi wa Kabuye ku itariki 22 Mata 1994 (ibyo ku itariki 23 na 24 byo yabihamijwe), ndetse n’iyicwa ry’umwana w’umukobwa witwa Nambaje.

Urw’ubujurire kandi rwatesheje agaciro ubujurire bw’ubushinjacyaha ku kuba urw’ibanze rutarahamije Kanyabashi icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora icyaha cya Jenoside mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage tariki 19 Mata 1994, mu irahira Nsabimana wari wabaye Perefe wa Butare.

Urukiko rugendeye ku bimenyetso rwabonye, by’umwihariko kuba abajuriye baragaragaje ko uburengenzira bagomba bwo kuburanishwa ku gihe butarubahirijwe rwakuriyeho igifungo cya burundu Nyiramasuhuko, Ntahobali, na Ndayambaje rubakatira igifungo cy’imyaka 47 buri umwe.

Ndetse ngo rugendeye ku makosa yakozwe n’urw’ibanze mu gufatira ibihano Nsabimana, Nteziryayo, na Kanyabashi, aba nabo bagabanyirijwe ibihano, Nsabimana ahabwa igifungo cy’imyaka 18, Nteziryayo 25, na 20 kuri Kanyabashi.

Urukiko rukurikije igihe bamaze bafunze, urugereko rw’ubujurire rwasabye ko Nsabimana na Kanyabashi bahita barekurwa.

Urugereko rw’ubujurire narwo rusoje imirimo ruburanishije imanza 45, zarebaga abantu 61.

Uru rugereko rwakunze kwikomwa n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, barushinja kugabanyiriza ibihano cyangwa guhanaguraho ibyaha nkana abakatiwe n’urugereko rw’ibanze rwa ICTR.

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2001, rufite amateka ko arirwo rubanza rurerure kandi rwahenze cyane ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga.

Uru nirwo rubanza rusoje imirimo y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania, rukaba rumaze imyaka 21 rushyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Pauline Nyiramasuhuko kandi yabaye umugore wa mbere wakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ko mutavuzw n.abandi batatu bahise barekura se.urwo rukiko ntacyo rwari rumaze kabishywe rufunze.bage babaha ibiganiro turebe ko bicuza

  • Zamugira imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish