Digiqole ad

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane wacurujwe

 Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane wacurujwe

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Raporo y’umunsi itangwa n’ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza, 2015 nta mugabane n’umwe wacurujwe.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Kuba nta mugabane wacurujwe ku isoko ry’u Rwanda rikishakisha birashoboka ndetse bimaze kuba akenshi, kubera ko Abanyarwanda benshi batarumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ari isoko nk’andi, gusa ryo rikagira akarusho ko iyo uguze imigabane uba ushobora no kuyizigamira.

Kuko nta mugabane wacurujwe, imigabane y’ibigo byose biri ku isoko ry’imari n’imigabane yagumye ku giciro yari iriho kuwa mbere.

Umugabane wa BK ntiwahindutse ugereranyije nahashize ikaba iri ku Frw 280 naho uwa Bralirwa ntiwahindutse ikaba iri ku mafaranga 174 naho CTL yafungiye ku mafaranga 98. Imigabane ya EQTY ihagaze ku mafaranga 334 naho iya NMG iheruka gucuruzwa ku Frw 1,200. Naho uwa USL ku mafaranga 104 ndetse na KCB iri ku mafaranga 330.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abantu barikeneye namwe ngo imigabane?

Comments are closed.

en_USEnglish