Digiqole ad

Mahama: Ambasaderi w’Ububiligi Pauwels asaba u Rwanda kurushaho gufasha impunzi z’Abarundi

 Mahama: Ambasaderi w’Ububiligi Pauwels asaba u Rwanda kurushaho gufasha impunzi z’Abarundi

Amb Arnourt Pauwels arasaba ibihugu kwita ku mpunzi z’Abarundi.

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels n’intumwa z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) basuye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama,mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, Ambasaderi akaba yavuze ko urufunguzo rw’ibibazo byinshi impunzi zigaragaza biganjyemo iby’imibereho n’ubuvuzi rufitwe na Leta z’ibihugu zahungiyemo.

Amb Arnourt Pauwels arasaba ibihugu kwita ku mpunzi z'Abarundi.
Amb Arnourt Pauwels arasaba ibihugu kwita ku mpunzi z’Abarundi.

Intumwa za PAM, na Ambasaderi Pauwels beretswe bimwe mubikorwa bateramo inkunga mu nkambi ya Mahama bifasha izi mpunzi z’Abarundi gukomeza kubaho.

Leta y’Ububiligi iri mu batera inkunga nyinshi impunzi z’abarundi, kuko nyuma y’aho bahagaritse inkunga bahaga Leta y’u Burundi, ayo inkunga yose yahize yerekezwa mu gufasha impunzi z’Abarundi aho zahungiye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Izi mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama nubwo ubu zifite umutekano uhagije, zivuga ko zugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’ubuvuzi n’imibereho muri rusange.

Umwe muri bo witwa Muhawenimana Julienne agira ati ”Hano dufite ibibazo byinshi birimo uburwayi bwa Malaria, typhoid, n’ibindi bibazo birimo kutabona ibiribwa bihagije kuko ubu nkange kuva ejo si ndarya.”

Mugenzi we witwa Niyonkuru Fide we ati ”Ibazo dufite ni byinshi cyane, inzara ni nyinshi hano harya abana n’abakuze cyane, ikindi ibiribwa baduha baravuga ngo baduha ibiro 10 ariko nta gipimo, twakwezwa n’iki ko aribyo koko baduha?”

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels nyuma yo gusura izi mpunzi yavuze ko igihugu cye kigiye gbukora ibishoboka byose ngo gifashe izi mpunzi aho ziri mu bihugu bitandukanye, gusa agasaba Leta z’ibihugu bahungiyemo birimo n’u Rwanda kubigiramo uruhare runini.

Yagize ati “Kugira ubumuntu bwo gufasha impunzi ni kimwe, no kubahaza ni ikindi, ndatekereza ko umubare w’impunzi z’Abarundi hirya no hino urenga ibihumbi 200, mu by’ukuri aba bantu ni benshi, muri iki gihugu honyine hari abarenga ibihumbi 50, kandi buri wese niko akeneye ubufasha. Gusa, kubijyane n’igisubizo nyacyo ku bibazo bafite birareba Politiki ya buri gihugu izi mpunzi zirimo.”

Umubare w’impunzi z’Abarundi zinjira muri iyi nkambi uragenda wiyongera umunsi ku wundi, muri iyi minsi ya vuba nibura abagera kuri 300 binjira mu nkambi buri cyumweru.

Abashyitsi batandukanye bari baherekeje Ambasaderi w'u Bubirigi mu Rwanda
Abashyitsi batandukanye bari baherekeje Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda.
Ambasaderi yasuye zimwe mu nkunga igihugu cye gitanga asobanurirwa uko zikoreshwa.
Ambasaderi yasuye zimwe mu nkunga igihugu cye gitanga asobanurirwa uko zikoreshwa.
Bimwe mubibazo izi mpunzi zifite harimo n'iki nkwi zidahagije kuri buri muntu
Bimwe mubibazo izi mpunzi zifite harimo n’iki nkwi zidahagije kuri buri muntu.
Inkambi ya Mahama uyirebeye ahitaruye.
Inkambi ya Mahama uyirebeye ahitaruye.

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW

en_USEnglish