Digiqole ad

ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 124 >> 140

 ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 124 >> 140

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum yo kuya tariki 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 124 kugeza kuya 140. Iri tegeko Nshinga ryose hamwe rigizwe n’ingingo zose hamwe 177.

Ingingo ya 124: Ukuvaho kwa Minisitiri w’Intebe n’ishyirwaho ry’indi Guverinoma

Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

Muri icyo gihe, Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Perezida wa Repubulika ashyiraho indi Guverinoma hakurikijwe ibiteganywa n’igika cya mbere, icya 2, icya 4 n’icya 5 by’ingingo ya 115 y’iri Tegeko Nshinga.

Ingingo ya 125: Iyegura ry’abagize Guverinoma

Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura abikoze mu nyandiko.

Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.

Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu (5) nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.

Akiciro ka 3: Imikoranire y’Ubutegetsi Nshingamategeko n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko

Ingingo ya 126: Kumenyesha Guverinoma ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko

Buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko umenyesha Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama z’Inteko Rusange no mu nama za Komisiyo.

Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bashobora kujya mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko iyo babishatse. Bahabwa ijambo buri gihe iyo barisabye.

Iyo bibaye ngombwa bashobora guherekezwa n’impuguke bihitiyemo.

Izo mpuguke zishobora gufata ijambo mu nama za Komisiyo gusa.

Ingingo ya 127: Kugaragariza icyizere ibikorwa bya Guverinoma

Bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Intebe ashobora gusaba abagize Umutwe w’Abadepite kumugaragariza icyizere haba mu kwemeza gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma cyangwa mu gutora umushinga w’itegeko.

Impaka ku kibazo cyo kugaragaza icyizere ntizishobora kugibwa mbere y’iminsi itatu (3) yuzuye uhereye igihe icyo kibazo cyabagereyeho.

Kutagaragariza Minisitiri w’Intebe icyizere bikorwa gusa binyuze mu itora rikozwe mu ibanga kandi ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’Abagize Umutwe w’Abadepite.

Iyo minisitiri w’Intebe bamwimye icyizere, agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24).

Ingingo ya 128: Uburyo Umutwe w’Abadepite ugenzura ibikorwa bya Guverinoma

Uburyo Umutwe w’Abadepite umenya ukanagenzura ibikorwa bya Guverinoma ni ubu bukurikira:

1° kubaza mu magambo;
2° kubaza mu nyandiko;
3° kubaza muri Komisiyo;
4° gushyiraho Komisiyo y’igenzura;
5° kubarizwa mu ruhame rw’Inteko.

Itegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Ingingo ya 129: Gukuraho icyizere Guverinoma, umwe cyangwa benshi mu bayigize

Umutwe w’Abadepite ushobora gukemanga imikorere ya Guverinoma, iy’umwe cyangwa benshi mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.

Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko kandi kigashyirwaho umukono nibura na kimwe cya gatanu (1/5) cy’abagize Umutwe w’Abadepite iyo bireba umwe mu bagize Guverinoma, cyangwa kimwe cya gatatu (1/3) nibura iyo bireba Guverinoma yose.

Icyemezo cyo kuvanaho icyizere ntigishobora gutorwa hadashize nibura amasaha mirongo ine n’umunani (48) kuva itora ry’icyo cyemezo risabwe, cyemezwa gusa kandi n’itora ribereye mu ibanga ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize Umutwe w’Abadepite.

Muri icyo gihe, umutwe w’Abadepite usubika isozwa ry’ibihembwe bisanzwe cyangwa bidasanzwe kugira ngo hakorwe ibiteganywa n’iyi ngingo.

Ingingo ya 130: Iyegura rya Guverinoma cyangwa abayigize bakuweho icyizere

Umwe mu bagize Guverinoma wakuweho icyizere agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwe abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe.

Iyo ari Guverinoma yose yakuweho icyizere, Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma.

Iyo gukurwaho icyizere bidatowe, abashyize umukono ku nyandiko ibisaba ntibemerewe kongera kubisaba muri icyo gihembwe.

Ingingo ya 131: Uburyo Sena igenzura ibikorwa bya Guverinoma

Mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma, abagize Sena bashobora kubaza Minisitiri w’Intebe mu magambo cyangwa mu nyandiko agasubiza ubwe, iyo ari ibibazo byerekeye Guverinoma yose cyangwa Minisiteri nyinshi icyarimwe, cyangwa agasubirizwa n’abagize Guverinoma bireba.

Sena ishobora na none gushyiraho za komisiyo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Itegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Icyakora, Sena ntishobora kubariza mu ruhame abagize Guverinoma cyangwa ngo itangize ibyerekeye kubavanaho icyizere.

Ingingo ya 132: Iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 78 n’iya 79 y’iri Tegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu.

Itora ry’Abadepite rikorwa mu minsi itarenze mirongo icyenda (90) ikurikira iryo seswa.

Perezida wa Repubulika ntashobora gusesa Umutwe w’abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu.

Sena ntishobora guseswa.

Ingingo ya 133: Kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma

Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) nyuma y’uko byemejwe.

Mu gihe cy’ibihembwe by’Inteko, Inteko Ishinga Amategeko igena umwanya uharirwa ibibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko babaza Guverinoma n’ibisubizo.

Guverinoma igomba guha Inteko Ishinga Amategeko ibisobanuro byose isabwe ku bikorwa n’imicungire yabyo.

Ingingo ya 134: Kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko itangiza ry’intambara

Mu gihe Perezida wa Repubulika atangije intambara agomba kubimenyesha Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7). Inteko Ishinga Amategeko ifata icyemezo ku bwiganze busanzwe bw’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ingingo ya 135: Ijambo Perezida wa Repubulika ageza ku Nteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi cyangwa ku Mutwe umwe, yiyiziye ubwe cyangwa ahaye Minisitiri w’Intebe ubutumwa asomera imbere y’Inteko. Nta mpaka zigibwa muri icyo gihe.

Iyo atari igihe cy’ibihembwe, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa umwe mu Mitwe yayo, itumizwa ikanaterana by’umwihariko kubera iyo mpamvu.

Ingingo ya 136: Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo

Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo biteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana bikagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo, bikagaragaza kandi uburenganzira, ubwigenge n’ibyo umuntu yemererwa n’amategeko bihagarikwa ndetse n’igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi cumi n’itanu (15).

Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n’itanu (15) keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

Mu ntambara, iyo ibihe by’amage byatangajwe, itegeko rishobora kugena igihe gisumba igiteganywa mu gika kibanziriza iki.

Ibihe by’amage ntibigomba kurenza igihe cya ngombwa cyo kugira ngo hagaruke ibihe bisanzwe birangwa na demokarasi.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga.

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo kugeza hashize iminsi mirongo itatu (30) bivanyweho, nta gikorwa na kimwe cy’itora gishobora gukorwa.

Ingingo ya 137: Gutangaza ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo

Ibihe by’amage ntibishobora gutangazwa mu gihugu cyose cyangwa mu gice cyacyo, keretse iyo Igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n’amahanga, cyugarijwe cyangwa se iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye.

Ibihe by’imidugararo byemezwa mu gihugu hose cyangwa mu gice cyacyo, iyo Igihugu kiri mu byago cyangwa iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye ariko uburemere bwabyo butageze ku rugero rwatuma hatangazwa ibihe by’amage.

Ingingo ya 138: Inteko Ishinga Amategeko mu bihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite ntushobora guseswa kandi Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ihita ihamagazwa iyo itari mu gihembwe gisanzwe.

Iyo ku itariki yatangarijweho ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite wari warasheshwe cyangwa manda y’abadepite yararangiye, ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko bwerekeye ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bukoreshwa na Sena.

Akiciro ka 4: Izindi nzego za Leta

Ingingo ya 139: Komisiyo z‘Igihugu, Inzego Zihariye, Inama z’Igihugu n’Ibigo bya Leta

Komisiyo z‘Igihugu, Inzego Zihariye n’Inama z’Igihugu zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu ni izi zikurikira:

1° Komisiyo z‘Igihugu:
a) Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu;
b) Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge;
c) Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside;
d) Komisiyo y’Igihugu y’Amatora;
e) Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

2° Inzego Zihariye:
a) Urwego rw’Umuvunyi;
b) Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta;
c) Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo    mu Iterambere ry’Igihugu;
d) Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe;
e) Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

3° Inama z’Igihugu :
a) Inama y’Igihugu y’Abagore;
b) Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
c) Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.

Amategeko yihariye ateganya inshingano, imiterere n’imikorere byazo.

Itegeko rishobora gushyiraho izindi Komisiyo z’Igihugu, izindi Nzego Zihariye n’izindi Nama z’Igihugu igihe bibaye ngombwa. Iryo tegeko rigena kandi inshingano, imiterere n’imikorere byazo.

Itegeko rishobora kandi gukuraho Komisiyo z’Igihugu, Inzego Zihariye cyangwa Inama z’Igihugu igihe bibaye ngombwa.

Itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta.

Akiciro ka 5: Inama y’Igihugu y’umushyikirano na Komite y’abunzi

Ingingo ya 140: Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.

Perezida wa Repubulika atumiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abiyitabira.

Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Iteka rya Perezida wa Repubulika rishobora guteganya ibindi byerekeye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Ejo tuzakomereza ku ngingo ya 141….

UM– USEKE.RW

en_USEnglish