Digiqole ad

U Rwanda ni urwa mbere ku Isi rwateje imbere imibereho y’abaturage

 U Rwanda ni urwa mbere ku Isi rwateje imbere imibereho y’abaturage

Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Raporo y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rita ku iterambere “Human Development Index” y’uyu mwaka wa 2015 yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo mu 1994, ubu nicyo gihugu cya mbere cyateje imbere imibereho, akazi n’iterambere rusange mu bumenyi.

Iyi raporo yamuritswe ku mugaragaro yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, ivuga ko muri rusange mu myaka 25 ishize, abatuye isi bateye imbere mu buryo bunyuranye.

Iyi raporo ivuga ko ubu mu batuye isi basaga Miliyari 7,3, abagera kuri Miliyari 3,2 bafite imirimo, abandi bakaba bakora imirimo itabishyura, ubukorerabushake n’ibindi.

Abafite imirimo nubwo batabayeho kimwe, muri rusange ngo imibereho yabo igenda ihinduka uko imyaka ishira indi igataha.

Iyi raporo ya UNDP ishingira ku bushakashatsi bukorwa mu bihugu 142, harebwa uko abakozi binjiza, igihe cyo kubaho n’uburezi, bitanga isura y’uko igihugu runaka gihagaze.

U Rwanda nubwo rwahuye na Jenoside yakorewe abatutsi yasize ishenye inzego zose z’igihugu mu 1994, igenzura rishingiye ku makuru yakusanyijwe rigaragaza ko aricyo gihugu kirimo gutera imbere cyane.

Raporo ivuga ko imyaka y’ikizere cyo kubaho y’Abanyarwanda yiyongereyeho imyaka 32, ugereranyije no mu 1990, mu gihe n’abagana ishuri n’amashuri biga nabyo ngo byikubye kabiri.

China, Mozambique, Iran na Singapore nibyo bihugu bikurikira u Rwanda bifite imibare yazamutse cyane, nubwo ibyo bihugu byombi bikiri hasi cyane ugereranyije n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Iyi raporo ikavuga ko muri rusange, ibihugu 142 byose byagaragaje amakuru yasabwaga ngo byose byateye imbere, uretse Swaziland ikomeje gusenywa cyane n’icyorezo cya SIDA.

Src: The Economist
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Nibyo kabisa ndemeranya namwe 100%,kwa habyara abantu barwaraga amavunja, ubu siko biri, higaga mbarwa, uzaze urebe abarangije kaminuza ubu, nta bus zabagaho, uzaze urebe Kigali ubu, nta telephone, nta internet, ariko ubu ni munange, nta kaburimbo ubu zirahari, byinshi cyane. Uwapfuye yarihuse.

    • Wowe Ngamije ufite imyaka ingahe? Ese iyo mihanda uwubatse Kigali Gitarama Kigali Butare Kigali Cyangungu niyindi, yari kunanirwa kubaka Km ziva mu mujyi zijya kibagabaga? Come on!!!! Ese ibikorwaremezo byangombwa mu gihugu ndavuga Ikibuga k’indege,Stade, ntitugicungira kubya Habyarimana nyuma yimyaka irenga 20 bite? Uti abantu barwaraga amavunja, ko twari dufite Kinyaùmateka idakorera leta wigeze wumva aho abayobozi bakora gahunda yo kujya guhandura abaturage imvunja? Nyamara harahagazwe.

  • Urwanda ruba rwikirigita.

  • Muge kubeshya abahinde niryari rwateje abaturage imbere!!!!!!

  • Igisigaye ni ukutubwira ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyagiye ku kwezi.

  • Ariko nkamwe mwagiye mugabanya ubuhezanguni?Ibi nabyo se mugiye kubyita itekinika?Nonese iyi report n’u Rwanda rwayikoreye?SVP “Les faits sont tetus”Ndumva buri wese yagashishikajwe no kumenya uruhare rwe mu gukomeza iyi ntambwe kuruta guhakana ibyo tutazi.

  • Ese umuntu ukubitirwa ninzego zubuyobozi kubera mitiweli agapfa ubu umuryango we iyusomye iyi nkuru utegereza iki?

  • Abanyarwanda twateye imbere, utabibona nuwigiza nkana.. Mbiswa ra!!

Comments are closed.

en_USEnglish