Digiqole ad

Kirehe: Impunzi z’Abarundi ntizishimiye Serivise z’ibitaro by’Akarere

 Kirehe: Impunzi z’Abarundi ntizishimiye Serivise z’ibitaro by’Akarere

Iyi nkambi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 50.

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, Intara y’iburasirazuba ngo zibangamiwe bikomeye n’uburyo zakirwa ku bitaro by’Akarere iyo zoherejwe kwivurizayo mu gihe uburwayi bunaniranye kuvurirwa ku kigo nderabuzima kiri mu nkambi, mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe bwo buhakana ibi bivugwa n’izi mpunzi.

Iyi nkambi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 50
Iyi nkambi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 50

Izi mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zabwiye UM– USEKE ko zibangamiwe bikomeye n’uburyo zakirwa ku bitaro bya Kirehe, ngo hari itandukaniro rinini hagati yabo n’abarwayi b’abenegihugu (Abanyarwanda) bahahurira.

Kimwe mu bibangamiye izi mpunzi, ngo ni ukuba batemererwa guha abamurwayi babo icyo kurya bashaka, kandi ngo baba bashaka kwita ku barwayi babo babaha ibyo kurya byiza bitandukanye n’ibyo barya mu nkambi mu buzima busanzwe.

Uwitwa Uwizeyimana Clementine avuga ko n’ubwo bazi ko ari impunzi, kutakirwa kimwe n’Abanyarwanda ngo ntibibashimisha.

Uwitwa Niyonteze Gabriel yagize ati “Ntabwo twitabwaho bikwiye iyo tugiye Kirehe (ku bitaro) kuko baratubwira ngo nta murwaza dushaka; Ese umuntu yarwara ku bitaro atagira umurwaza? Hari utuntu umurwayi aba ashaka kandi aba agomba kuduhabwa n’umurwaza.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr. NGAMIJE Patient yamaganiye kure ibivugwa n’izi mpunzi z’Abarundi, we akavuga ko impunzi n’Abanyarwanda bagana ibitaro ayobora bose bakirwa neza kimwe.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntibishoboka. Ntabwo ushobora kubatandukanya n’Abanyarwanda kuko baza kimwe n’abandi, ahubwo urareba ni impunzi kandi impunzi ziba zimeze nk’imfubyi niyo wamufata neza ntanyurwa byoroshye, ntabwo rwose tubaha Serivise itandukanye niyo duha Abanyarwanda.”

Kubyerekeranye no kwanga ko abarwayi bagemurirwa, Dr NGAMIJE yagize ati “Sinibaza ko bishoboka. Ahubwo iyaba twabonaga ababasha kubibazanira (ibiribwa) kuko ibyo tubaha ubwabyo hari igihe bitaba bihagije cyane cyane ko rimwe na rimwe babisangira n’abarwaza babo.”

Tumubajije niba ibi bitaro ubusanzwe byemera abarwaza, yavuze ko babemera ariko nanone hakaba hari indwara ngo umurwayi aba atari ngombwa ko akenera umurwaza.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe kandi buratangaza ko hari igihe usanga abarwayi bo muri izi mpunzi z’abarundi baziye rimwe ari nka cumin a batanu bikaba ngombwa ko babanza abarembye kurusha abandi hatirengagijwe n’abanyarwanda baba baje kwivuza, ibitaro bikagerageza uburyo bose bakirwa kimwe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish