Digiqole ad

Rwanda: batandatu ku 10 batanze ruswa mu kubona inguzanyo ya Bank

 Rwanda: batandatu ku 10  batanze ruswa mu kubona inguzanyo ya Bank

Abagore bitabira gusaba inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari baracyari bacye ugereranyije n’abagabo (Photo:internet).

Mu gihe Leta ikangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, ndetse abafite imishinga myiza ariko badafite igishoro bagasaba inguzanyo kugira ngo bayishyire mu bikorwa, ubwoba bwa ruswa igaragara mu bashinzwe inguzanyo mu mabanki ngo hari abo ica intege. Ku bantu 10 bafashe Inguzanyo mu mwaka ushize bavuganye n’Umuseke barindwi muri bo batanze ruswa.

Abatanga amakuru kuri ruswa ivugwa mu gutanga inguzanyo mu mabanki ni mabrwa
Abatanga amakuru kuri ruswa ivugwa mu gutanga inguzanyo mu mabanki ni mbarwa

Dutegura iyi nkuru kuri ruswa ivugwa muri Banki zimwe na zimwe mu guha inguzanyo abakiliya bazo, batandatu bahamye ko batanze ruswa, bane bakavuga ko ntayo batanze, umwe muri aba bane akavuga ko yayisabwe ariko ntayitange kandi n’inguzanyo bakayimuha. Aba bose uko ari 10 ibya ruswa ivugwa mu gutanga inguzanyo mu mabanki bari barabyumviseho.

Abavuganye n’Umuseke ntibifuje gutangaza amazina yabo, mu ishyirahamwe rihuza Amabanki mu Rwanda aho Umuseke wagerageje kuvugana nabo kuri iki kibazo batubwiye ko ubishinzwe ari mu biruhuko. Gusa Police yo ivuga ko nta ‘case’ nk’iyi barabona, ariko bashishikariza abantu kujya batanga amakuru ku rwego rushinzwe ibyaha bya ruswa muri Police.

Ibisubizo ku kibazo cyo gusabwa ruswa mu nguzanyo:

Uwa mbere yatubwiye ko nta ruswa yigeze asabwa ubwo yakaga inguzanyo muri Banki bakorana.

Ati “Gusa ikintu ntasobanukiwe ni amafaranga bankase bita umufuragiro ntazi uko agenda. Narabajije barambwira ngo ni ayo kwiga Dosiye, ariko ni menshi kuko banciye ijana (100 000 frw), gusa sinasobanukiwe pe, gusa habamo ruswa byo ndabizi cyane muri iyi minsi.”

Uwa kabiri, ati “Ewana natse credit ya Miliyoni 25 ariko natanzemo imwe! Ntabwo dossier (Dosiye) yapfa kugenda udahaye agent de credit (ushinzwe inguzanyo).”

Abajijwe impamvu atabibwiye inzego zishinzwe kurwanya ruswa cyangwa Police, yavuze ko adashobora kubigaragaza kuko nawe ngo byamugiraho ingaruka, ati “…nta rwego wabibwira, waba witobeye.”

Uwa gatatu, yatubwiye ko ruswa muri ‘credit’ ahenshi iri ikintu kigaragara.

Ati “Kugira ngo affair irangire utanga akantu,…muri Bank*****…nahaye ibihumbi 600 umuntu wabingiriyemo bampa Miliyoni 12. None se iyo ntayatanga nari kuyibona? Cyangwa wenda nari kuyibona ariko nasiragiyeeeeee.”

Uwa kane, ati “Muri ***** banyatse ibihumbi 400 kabisa ni umuntu wadiye akara ko batazayampa ntabikoze. Ni nk’ikiguzi nyine kugira ngo affair yihute.”

Uwa gatanu, ati “Umva nkubwire credit ni danger muri bank nyinshi, njye umuntu wo muri **** we yashakaga ko muha n’ibintu (turyamana) ahubwo, kandi nanabahaye ibihumbi 500, bampa 18 (miliyoni), ni hatari.”

Uwa gatandatu, we atuye mu Karere ka Rwamagana, yafatiye inguzanyo mu Umurenge SACCO. Avuga ko udashobora kubonayo inguzanyo udatanze ‘akantu’. Iyo utayatanze ngo barakomeza bakagusiragiza kugera urushye.

Ati “Noneho hari n’ayo bita ngo ni ay’umushinga, kandi ari wowe uba wawiyigiye, ndetse wagerayo bakaguha urupapuro wuzuza gusa. Ku mafaranga nk’ibihumbi 100, ntibabura nk’ibihumbi 10 cyangwa 15 bagukata.”

Uwa karindwi, we avuga ko yakiye umuvandimwe we inguzanyo inshuro ebyiri muri Banki, ariko ngo ntarakwa ruswa, ababishinzwe baraza bakareba ingwate gusa ubundi bakayimuha.

Gusa, ngo azi umuntu w’inshuti ye ubu urimo kwishyura inguzanyo umugabo we yafashe ahaye ruswa y’ikibanza gérant wo muri Banki, yarangiza akayacikana akajya kwishakira undi mugore muri Uganda.

Uwa munani, ati “Non, nta bwo banyatse ruswa pe, muri ****** bampaye Miliyoni 5, ariko nta muntu wanyatse ruswa. Ndabyumva gusa ariko ntabyambayeho.”

Uwa cyenda, we yatubwiye ko yatanze ruswa y’ibihumbi 500 kugira ngo abone inyuzanyo yashakaga nyuma y’igihe kinini asabwa utuntu twinshi ngo dossier ye yuzure.

Ati “Mr, sinzi ko bari kuzayimpa kabisa, dossier yanjye yahoraga ibura utuntu buri gihe ariko tudafatika, mbona ko nyine ari iyo gahunda. Ni muri *****.”

Uwa cumi, we yafatiye inyuzanyo muri Banki ***** ariko ngo nta ruswa bamwatse. Ati “Kereka cash ntibuka ukuntu bita za bank, bavanye kuri Miliyoni 2 bampaye. Ariko nta ruswa banyatse pe, naba mbabeshyeye.”
Police irashishikariza abantu gutanga bene aya makuru

Amakuru ajyanye na ruswa ivugwa mu gutanga inguzanyo mu mabanki usanga agarukira ahanini hagati y’abakiliya n’imiryango yabo n’inshuti hamwe no mu batanga izo nguzanyo (abarya ruswa) ntabatanga amakuru ku nzego nk’Umuvunyi cyangwa Police zishinzwe kurwanya ruswa.

Superintendent Karasira Jean Claude, ushinzwe kurwanya ruswa mu Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) yatubwiye ko muri rusange nta byaha bakunze kwakira bijyanye na ruswa mu mitangire y’inguzanyo.

Ati “Bisa n’aho rwose nta zihari,…abantu baduhe amakuru, dufite uburyo bwacu dukora iperereza tutagaragaje amazina yabo,twabikurikirana kandi mu buryo bw’ibanga, ku buryo n’uwatanze amakuru tumugirira ibanga. Abo bantu baka rushwa dushobora gukora operation, tugakoresha uburyo bwacu abo bantu baka ruswa tukaba twabafata.”

Polisi isaba abantu bafite amakuru kuri ruswa iyo ariyo yose guhamagara ku murongo utishyurwa 3511, cyangwa kuri 0788311164 bagatanga amakuru kugira ngo iki cyaha gikurikiranwe.

Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu kandi igatera akarengane.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • abo ni ababashije kuvuga!

  • Mu gihe warangije gutanga ruswa biragoye kujya kubibwira Polisi kuko nta “preuve/proof” uba ufite werekana kuko uwo wayihaye ashobora kukwigurutsa.

    Keretse umwemereye ruswa noneho mu gihe cyo kuyimushyikiriza ukarya akara Polisi mu ibanga ikaza ikamukacira umaze kuyamuha kandi nabwo ukaba wanditse nimero zose z’inoti wamuhaye kugira ngo Police irebe niba koko izo noti wamuhaye zifite nimero zihwanye n’izo wari wanditse.

    Uretse ko ashobora no kubwira Polisi ko ayo MAFARANGA wamuhaye ari umwenda wari usanzwe umurimo uri kumwishyura. Abantu hanze aha ntiboroshye ashobora kuguhimbira ibintu bikomeye akaba ari wowe bigaruka ukicuza impamvu wamureze.

  • ABANTU BOSE BAFITE IBIBAZO MU GUTANGA AKANTU (RUSWA) MURI BANKI BAZAZIVEMO MUYIZIRE MURI ZIGAMA CSS IBYO NTA BIBAYO KANDI KUHASABA IDENI NTIBISABA IMINSI UWAGIYEYO SAA MOYA ZA MU GITONDO NYUMA Y’IMINOTA MIRONGO ITATU ABA YAHAVUYE IKIBAZO CYARANGIYE, RERO MUTANDUKANE NA BANKIS Z’ABACIVILS

  • yayayaya ahubwose niba nabo bayibaka banatse inguzanyo ya menshi wagiye mu mirenge SACCO twakamo natageze ku bihumbi ijana ngo urebe bampaye 60 000 ntangamo 10 000 ngo yewe ntayamuhaye ubutaha ntacyo yapiira ahaaaa narumiwe

  • HARI UMUKOZI NUMVISE WO MURI B…, NAWE YASHATSE GUHA RUSWA UMUKOZI WO MU KIGO CY’UBWISHINGIZI NGO AMUHE ASSURANCE Y’IMPIMBANO KU MODOKA YARI IGIYE GUHABWA BANQUE NK’INGWATE. HANZE AHA, HARI ABARYI!

  • Umuntu wese nuko afashwa iyo Polisi irashuka abantu iyo usaba inguzanyo wandika akazi ukora abo ba Afande bicaye hejuru yagaseke iyo bashatse baragafungura bagakoramo none se umuntu ukeneye miliyoni @20 cumuca ruswa ya1 milion baba bamuciye make ahubwo aba bantu bo muli banki baragahoraho ngo Free Service he ? Mu Rwanda uzabaze ntibaho iyi polisi iradushuka we iyo ukwezi gushize arahembwa yarangiza ngo muhe amakuru bazajye bajya kuyishakira ayo makuru kuko niyo babahembera

  • Mbibarize nshuti, ese uwagendana fone iri gufata amajwi hagira unyaka ruswa ayo majwi ye akaba ari ikimenyetso byo guha police ese ubwo byakwemerwa?

  • Ibyo byose ni amagambo, nta kurwanya ruswa guhari kuko abagombye kuyirwanya ni bo bayirya. ruswa iraribwa kuva hejuru kugeza hasi. police ni yo ya mbere mu kurya ruswa nkuko na za reports zibigaragaza. none ubwo baba bavuga iki?

  • Jye mbona ruswa mu Rwanda n’idahagurukirwa izasiga kino gihugu cyacu mu kaga. Kuko iri systematic ahantu hose. Kandi hari ababigize nk’agakino ndetse mpamya ko iyi ruswa itabaho iterambere tugezemo tuba turikubye kabiri; kuko abantu bamaze kucakira agafaranga gatubutse bahita bakajyana mumabanki yo hanze kandi bakajyenda bayashyi muma dollar ngaho nawe mbwira icyo gihombo…. Gusa iyo baba biba bakayabitsa mu Rwanda nta kibazo kinini twajyaga kugira kuko aba akiri mu gihugu ariko kuyajyana hanze ni icyaha gikomeye ndetse jye nashyira mu rwgego rwo kugambanira igihugu. Nkuko mubindi bihugu bimeze bashyireho umubare ntarengwa w’amadovize umuntu ashobora gusohokana mugihugu naho ubundi karabaye u Rwanda rwacu rurasahurwa. Ikibazo nuko n’abakabikoze nabo birira akantu bakajyana iyo iyo biga kw’ikiriza abaturage bibindi bihugu…

  • Birababaje cyane. Kuki ubuyobozi bushyira ingufu mu guhakana ruswa kuruta kurandura impamvu ziyitera?

    Byonyine uhereye Ku bayobozi Nakuru: imitungo baba bafite iruta kure amafaranga Leta ibaha.

    Guhakana ruswa rero kandi ica ibintu ntacyo bimaze. Icyo turusha ibindi bihugu ni ubusumbane. Hari abemerewe kurya ruswa n’abatabyemerewe.

    Kwirarira no kubeshya abanyarwanda turabishoboye.

Comments are closed.

en_USEnglish