Digiqole ad

Bwa mbere hagiye kuba CECAFA y’abagore n’abato

 Bwa mbere hagiye kuba CECAFA y’abagore n’abato

Uganda niyo iheruka gutwara CECAFA y’ibihugu.

Inama yabaye tariki 4 Mutarama 2016, muri Sudani yahuje abayobozi ba CECAFA yemeje ibihugu bizakira imikino ya CECAFA y’amakipe y’ibihugu “Senior Challenge Cup 2016”, “CECAFA Kagame Cup”, ndetse bwa mbere mu mateka ya CECAFA hanashyirwaho imikino izahuza amakipe y’ibihuhu y’abagore, n’ay’abakiri bato.

Uganda niyo iheruka gutwara CECAFA y'ibihugu.
Uganda niyo iheruka gutwara CECAFA y’ibihugu.

Inama y’inteko rusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba ‘CECAFA’ yateraniye mu Mujyi wa Khartoum ho muri Sudani yemeje ko CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu izaba mukwezi kw’Ukuboza 2016, ikabera muri Sudani; Mu gihe CECAFA Kagame Cup (ari naryo ryonyine rihuza amakipe atari ay’ibihugu/club) yo izaba muri Nyakanga 2016, ikabera mu kirwa cya Zanzibar.

Uyu mwaka ni wo ugiye kubamo amarushanwa menshi ategurwa na CECAFA, dore ko ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko hazaba CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, ndetse na CECAFA mu rwego rw’abagore yose ikazabera muri Uganda. Igihugu cy’u Burundi kiri mu bibazo bya Politike muri iki gihe cyo kizakira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 20.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa CECAFA Dr Mutasim Gafar ukomoka muri Sudani, aya marushanwa yose azaba aterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Saudi Arabia, kuko bafitanye amasezerano y’ubufatanye.

Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye yatangaje ko uyu mwaka bagiye gushyira ingufu mu kuzamura umupira w’amaguru mu bakiri bato, ndetse no mu bagore, ari nayo mpamvu ngo bashyizeho amarushanwa y’amakipe y’ibihugu muri ibyo byiciro.

Musonye yavuze ko kandi bihaye ingamba ko mu myaka 5 iri imbere hari ikizaba kimaze gukorwa mu guteza imbere imikino mu bana, n’abagore, ndetse n’iterambere mu bya Tekinike.

CECAFA Kagame Cup iheruka yabereye muri Tanzania, itwarwa na AZAM FC itsinze Gor Mahia FC yo muri Kenya. Mu gihe CECAFA y’ibihugu yo yabereye muri Ethiopia, ikegukanwa na Uganda itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.

AZAM FC niyo yatwaye CECAFA Kagame Cup iheruka.
AZAM FC niyo yatwaye CECAFA Kagame Cup iheruka.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nonese CECAFA yabakiribato bazagera mugihugu cyose batoranya abana? dore ko aba coach bazi ko i Kigali honyine nibo bazi gukina. turashaka ko noneho muzaza ni Rusizi natwe turabizi. thanks

Comments are closed.

en_USEnglish