Digiqole ad

U Rwanda rwakuriyeho amafrw ya Visa abakomoka mu bihugu bizakina CHAN

 U Rwanda rwakuriyeho amafrw ya Visa abakomoka mu bihugu bizakina CHAN

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Guverinoma yakuyeho mu gihe gito amafaranga ya Visa ku bakomoka mu bihugu bizakina irushanwa rya CHAN.

Uyu mwanzuro ngo uri mu rwego rwo kurushaho korohereza abifuza kuzaza kureba irushanwa rya CHAN 2016 u Rwanda ruzakira kuva ku itariki 16 Mutarama.

Ange Sebutege ushinzwe itumanaho mu Rwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yatubwiye ko ubu abenegihugu b’ibihugu 15 bizaza gukina CHAN nibagera ku mipaka no ku kibuga cy’indege bazasaba Visa nk’uko bisanzwe, ariko bwo batazishyuzwa amafaranga yayo.

Sebutege avuga ko CHAN nirangira uku koroherezwa nabyo bizahita bivaho, Visa zigakomeza gusabwa no kwishyura nk’uko bisanzwe.

Ati “Birareba abenegihugu bose baturuka muri biriya bihugu,…abenshi barimo kuza baraza baje muri CHAN,…Ntabwo ari Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rukuraho Visa, ni Guverinoma, twe turi urwe rushinzwe gushyira mu bikorwa.”

Amatsinda CHAN u Rwanda rugiye kwakira.
Amatsinda CHAN u Rwanda rugiye kwakira.

 

Muri iki gihe u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya CHAN, rwiteze abafana, abakinnyi, abatoza n’abayobozi benshi bazaturuka mu bihugu 15 bizaza guhatana.

Akenshi Visa yo kuza mu Rwanda yishyurwa amadolari ya Amerika 30, ubu asaga ibihumbi 22 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe, Abanyafurika bose baje cyangwa banyuze mu Rwanda bakira Visa ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka iri ku nkiko z’u Rwanda zose; Abo muri EAC bo binjirira ku ndangamuntu.

Abanya-cameroon n’Abanyekongo Kinshasa bo bamaze kugera mu Rwanda, ndetse n’abo mu bindi bihugu bitezwe mu cyumweru gitaha.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • kwinjira bishyuza angahe? ko ntatwe dufite amashyushyu yo kureba uko ikipe y’ igihugu cyacu izitwara duteze gufana kandi tugatanga amahirwe yo kuzegukana chan 2016

    • kwinjira ni ukuva ku 10000 kugera kuri 500 ubwo ugahitamo ahakunogeye

  • urwanda rwakoze neza rukuraho ibibazo byama visa biba mubihugu ukasanga nki ikipe yigihugu bayinanize kwingira,bravo rwanda for the brotherly love.

  • Nibaze bakopere ku Rwanda,umuganda wa maze kugera TZ. Un pays pilote en afrique. Ni zere komon pays DRC bari bu havane byinshi birimo Ubumwe n’Ubwiyunge .Cameroon,Uganda bahakure isuku ,bamenye ko kwangiza ibidukikije birimo smash ambassadeurs big ira ingaruka ………

  • BRAVA!!!!

  • ESE biriya byo gukuraho fees za visa biri Mu nyungu z’abazaza kwitabira Chan cyangwa Wenda ni ya mareshyamugeni u Rwanda rukoresheje kugira ngo bazaze ari benshi tugire umusaruro tubabyazamo Mu gihe bazamara Mu Rwanda?

  • umva nawera? nonese urumva tudafite aba yobozi bareba kure nibaze ari beshi nibwo haboneka ninyungu nyishi kumpande zombi ntubyumvase? bunguke kutishyura visa no kwifanira amakipe natwe twungukire mukubakira. ahubwo uwabitekereje numugabo peee!!!

Comments are closed.

en_USEnglish