Digiqole ad

Isaac Iranzi akeneye ubufasha bwawe kugira ngo abone itike yamujyana kuvuzwa mu Buhinde

 Isaac Iranzi akeneye ubufasha bwawe kugira ngo abone itike yamujyana kuvuzwa mu Buhinde

Updated 11/01/2016:  Iyi nkuru yatangajwe hagati mu kwezi k’Ukuboza 2015, Iranzi n’ubu ntarabona ubufasha buhagije bwatuma akorerwa operation ya kabiri ngo akire neza. Icyo yabuze ni amafaranga yo kumusubiza mu Buhinde.

Ndahiro Isaac Iranzi ni umwana w’umuhungu w’imyaka itatu n’amezi ane, yavukanye indwara idasanzwe yitwa Extroph of cloaca. Ibitaro byo mu Rwanda byabonye ntacyo byayikoraho, yahawe Transfer yo kujya mu Buhinde ku nshuro ya mbere, ubu akaba akeneye gusubirayo ku nshuro ya kabiri kugira ngo umuryango we wizere ejo hazaza he.

Ndahiro Isaac Iranzi nubwo yavukanye uburwayi bukomeye arasa n’uwishimye mu maso
Ndahiro Isaac Iranzi nubwo yavukanye uburwayi bukomeye arasa n’uwishimye mu maso

Extroph of cloaca ni indwara idasanzwe umwana avukana, iyi ndwara itera agahinda ababyeyi b’umwana uvukana ibice bimwe byo munda biri hanze, nk’uko uyu Ndahiro Isaac Iranzi yavutse ameze. Iranzi yavutse amara n’impyiko biri hanze, ndetse n’imyanya myibarukiro ye imanyuye mo ibipande bibiri.

Kubera uburemere bw’uburwayi bw’uyu mwana, n’ubushobozi bucye bw’ababyeyibe, ubuvuzi bwose azakorerwa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yarabwishingiye, ariko ababyeyi be bakaba bagomba kwirwanaho ku bindi.

Minisiteri y’ubuzima yemeye kwishyura ubuvuzi bwose uyu mwana azakenera mu bitaro byo mu Buhinde ariko ababyeyi nabo ngo bagashaka amikoro yo kugerayo, ndetse no kwitunga.

Ku nshuro ya mbere ajya mu Buhinde, yahawe inkunga ya Tike y’indege n’uwari Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Aurore; Naho kubaho byo ingo icyo gihe yari atunzwe n’imfashanyo z’abantu batandukanye bamugiriraga impuhwe.

Mbabazi Liliane nyina w’uyu mwana aganira n’UM– USEKE yawutangarije ko yari yahawe gahunda yo gusubira mu Buhinde kongera kumubagisha “operation” nyuma y’umwaka. Ariko ngo umwaka umaze kurengaho amezi atanu (5) kubera kubura amikoro.

By’umwihariko, Mbabazi ashimira Minisiteri y’Ubuzima, Nyampinga Mutesi  Aurore n’abandi bantu bose bamufashije ku nshuro ya mbere; Kandi ngo afite ikizere cyuko Imana izakomeza gufasha umwana we agakira.

Ati “Umwana wange batangiye kumuha garanti (igihe cyo kubaho) ataranavuka, avutse bakamuha iy’amasaha, iy’iminsi ngo namara iki cyumweru kiriya ntazakimara, ariko Imana yakomeje kumurinda.”

Uyu mubyeyi avuga ko abaganga bamubwiye ko umwana atwite afite ikibazo inda imaze kugira amezi 7, bamusabye ko yayikuramo arabyanga kuko yumvaga atakwica umwana umaze amezi 7 amukinira mu nda amanywa n’ijoro, ikindi kandi ngo yumvaga yaba ashyize ku biganza bye icyaha cyo kwica yazahora yicuza nk’umuntu wizera Imana.

Ati “Bambwiye kuyikuramo ndavuga ngo Mana singiye gukora iki cyaha. Basi Mana kuba inda ntacyo intwaye reka nzamubyare basi niwashaka kumwisubiza uzahite umwisubiza maze kumubyara.”

Mbabazi avuga ko kubaga umwana we ku nshuro ya mbere byamugiriye umumaro kuko za nyama zari hanze bazisubije mu nda bakamudoda, bakamushyiraho agahombo anyariramo n’ako yitumiramo, ku buryo ubu ngo Iranzi Isaac asigaye akambakamba, ndetse agahagurukira ku kintu ku buryo mu minsi iri imbere ashobora kugenda. Ariko ngo hakenewe ko yongera kubagwa yo gukosora amagufa yo mu maguru, imyanya myibaruiro, n’amara n’urwungano.

Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi Isaac.
Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi Isaac.

Umubyeyi Mbabazi ubanza ku kwihanganisha mbere yo ku kwereka amafoto ya Iranzi kuko abantu benshi batabasha kuyareba, avuga ko abaganga bajya bamubwira ko umwana we azaba umuhanga cyane, dore ko n’ibizamini byakozwe byasanze mu mutwe we nta kibazo hafite.

Mbabazi ngo yahamagawe n’ibitaro byitwa “Nayahana Health Hospital”mu Buhinde kugira ngo azane umwana bongere bamubage hakiri kare, gusa yabuze amikoro. Ngo biramusaba Amadorari ya Amerika ($) 4 000; Kugeza ubu, Mbabazi n’umugabo we bakaba bafite n’atageze ku 1000 $, kuko bafite amafaranga y’u Rwanda 300.000 gusa.

Ufite umutima wo kumufasha wahamagara kuri nomero za Telefone zigendanwa: 0783790535/0784315300; cyangwa ugakoresha Konti yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda nomero 401-2025348-11.

Mutubabarire ntabwo twashyiraho amafoto agaragaza uburwayi bwa Iranzi Isaac kuko buteye ubwoba, icyakora ukeneye kuyareba yatoherereza E-mail ye kuri [email protected].

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ikifuzo cyange nuko Referendum yahagarara bagafasha iyi family uyunwana nabandi bafite uburwayi bakeneye ubufasha. Kuko nubundi ikizava mumatora turakizi twese .

  • mwiriwe, ariko nkumuntu utanga iki gitekerezo ,koko aba yumvamukareka kigatambuka mwagiye mubireka kuko agereranya ibintu bidahuye

  • ibya matora ni bibazo byu mwana bihuriyehe c?fasha umwana ibyamatora ubireke.

  • Iyi ni indwara idasanzwe, ntikunze kubaho, haba mu Rwanda cg ahandi…ariko nanone umuntu ntiyabura kubwira abadamu batwite kujya bitonda cyane, cyane mu byo barya; ni ngombwa cyane kurya indyo yuzuye (vitamins, proteins, minerals) guhera mu munsi wambere utwite kugera nibura ku myaka 3.

    Hari indwara zijya gusa n’iyi zituruka ku mirire mibi, urugero nk’iyo umwana uvukana ishyira (akantu kameze nk’umurizo w’urukwavu), iterwa no kubura Folic Acid (Vit A) igihe nyina atwite; na none kandi nka 70% bavukanye iyi ndwara ya Isaac, banavukana iyo ndwara yo kugira ishyira.

    Ikindi abagore batwite, bagombye kwirinda rwose ibi biryo byose biba byanyuze mu nganda cg bipfunyitse.

  • so pity

  • Mumbwirire nyina wuyu mwana amapamagare
    Mushakire 50,000 milles nibwo bushobozi mpfite
    Kdi mumpe aya mafoto kuri whatsapp mukorere ubuvugizi
    Mubo dukorana turebe ko haricyo byatanga kdi mukwizera bishobora kugira icyo bitanga
    Naho Nuru wumva ububabare bw’umwana akabuvanga na referendum nawe turebe uko twamuteranyiriza itike yamugeza indera kuko nawe mumutwe ntabwo huzuye
    Murakoze

  • Mireille watanze ibitekerezo byiza ariko folic acid ni vit B9 ntabwo ari A .

  • Murakoze cyane kuriyi nkuru y’impuhwe,gusa abantu bose ntabwo basoma Umuseke,byaba byiza iri tangazo rinyujijwe no mubindi bitangazamakuru,ndetse no munsengero n’imisigiti hamwe no munzego z’uturere n’abikorera…

Comments are closed.

en_USEnglish