Digiqole ad

Lil G aritegura gukorera ibitaramo Uganda na Kenya

 Lil G aritegura gukorera ibitaramo Uganda na Kenya

Umuraperi Lil G ufite utangiranye umwaka intego nyinshi.

Umuraperi Lil G ngo arateganya kwegera abakunzi be bari mu bihugu bya Uganda na Kenya akorera ibitaramo muri ibyo bihugu kugira ngo arusheho kubaka izina rye mu karere.

Umuraperi Lil G ufite utangiranye umwaka intego nyinshi.
Umuraperi Lil G ufite utangiranye umwaka intego nyinshi.

Umuraperi ukiri muto Lil G avuga yadutangarije ko muri uyu mwaka wa 2016, ateganya gukuba kabiri ibikorwa yakoze mu mwaka ushize wa 2015, wasoje anashyize hanze umuzingo (album) we wa kabiri yise “Ese ujya unkumbura”.

Lil G yavuze ko ibikorwa bye muri uyu mwaka bizibanda cyane ku gukorana indirimbo n’abahanzi bazwi bo muri Uganda, Kenya n’ahandi, izo ndirimbo zikaba ngo zizaba ziririmbye mu Giswahili n’izindi ndimi zihuza abantu benshi.

Ati “…Na none ngerageza kugenda niyegereza abafana banjye bari za Kenya, Uganda,…nkorerayo ibitaramo, ndirimbayo izo ndirimbo nzaba nakoze n’abanzi bahongaho. Bikazatuma ndushaho kuzamura izina ryanjye n’iry’inzu yanjye itunganya muzika ‘Round Music studio’ yanjye.”

Lil G avuga ko ubwo yigaga muri Uganda mu 2010, ngo yagerageje gukorerayo ibitaramo ariko bitari byinshi mu mwaka umwe yamazeyo. Kuva icyo gihe kugeza ubu, ngo yakomeje kujya akora indirimbo zikagerayo ariko ntakorere yo ibitaramo.

Ati “Ubu rero nibyo nshaka gushyiramo imbaraga. Abanyarwanda bahaze ibintu bimwe, uraririmbye indirimbo irakunzwe, bakubonye mu gitaramo wenda mu kabari runaka ariko babandi bo hakurya ibuganda, indirimbo zawe barazikunda ariko ntibaheruka kukubona ubataramira, witegereza ko baguhamara, ako niko gashya nzanye muri 2016.”

Uyu muhungu urangije amashuri yisumbuye vuba, ngo afite n’intego zo kwagura ibikorwa by’inzu ye itunganya muzika, ubu ikorerwamo na Producer Junior Multi-system uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Harya azaririmba ibiki?

  • Uzajyane na Sendeli kabisa!!!!!!!!

  • Ni byiza cyane! akomereze aho Lil g bless you

Comments are closed.

en_USEnglish