Digiqole ad

Kudategura abagabo bagiye kurushinga biri mu bisenya ingo z’ubu

 Kudategura abagabo bagiye kurushinga biri mu bisenya ingo z’ubu

Mu biganiro ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda mu bihe turimo cyateguwe n’umuryango w’Aba’Jesuites’ mu Rwanda, hagaragajwe ko ipfundo ry’ibibazo byugarije ingo nyinshi zishingwa ubu ari ukuba abajya kubaka imiryango cyane cyane abagabo badategurwa kandi aribo batware b’ingo. Nyamara bashiki babo bo ngo hari uburyo babanza gutegurwamo.

Nolla Kananura wo mu muryango ‘CVX’ mu Rwanda wagaragaje impungenge ku kuba abagabo badategurwa mbere yo kubaka ingo.
Laure Kananura wo mu muryango ‘CVX’ mu Rwanda wagaragaje impungenge ku kuba abagabo badategurwa mbere yo kubaka ingo.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe birimo gutandukana kw’imiryango, abana badahabwa uburere bukwiye, abana bata imiryango kubera ibibazo biyirimo, ubukwe busigaye bwarabaye nk’ubucuruzi, n’ibindi binyuranye.

Umwe mu bitabiriye ibi biganiro witwa Laure Kananura wo mu muryango ‘CVX (Communauté de Vie Chrétienne)’ mu Rwanda yavuze ko muri iki gihe ababyeyi batorohewe no kurera bagendeye ku burere bahawe n’ababyeyi.

Ati “Iyi si (isi) igezweho turimo irimo ibintu byinshi cyane bitatworoheye kubigenga, dukeneye imfashanyigisho, dukeneye ubufasha,…hari inzego nyinshi ziriho dushobora kubyigiramo ariko birasaba ko hajyaho methodologie  ijyanye n’igihe, n’inyigisho duhererwa muri izo nzego zikwiye guhinduka zikajyana n’igihe tugezemo.”

Laure Kananura kandi avuga ko mu gutegura ingo zigiye gushingwa hakirimo ikibazo kuko usanga hategurwa abagore n’abakobwa gusa, abagabo ari nabo bayobozi b’ingo bakaba nta nyigisho zikwiye bahabwa mbere yo gushinga ingo.

Ati “Twebwe nk’abagore….ariko simvuze ko twarangije kwiga… ariko dufite amahirwe menshi yo kugira inzego twigiramo, dusigaye dufite ibintu byaje byiza cyane nshima bamwe bita ‘kitchen party’ cyangwa ‘bride shower’…n’amatorero menshi afite ukuntu ahuza abana b’abakobwa, abagore bakaganira.”

Kananura we ngo abona abagabo bafite ibyago kuko badafite ahantu henshi baganirira mbere yo kubaka no mugihe bamaze kubaka urugo, kandi aribo bakuru b’ingo.

Ati “Ese buriya inshingano zikomeye bahawe n’Imana, kuko biri muri Bibiliya, na Leta y’u Rwanda ikaba yemera ko aribo bakuru b’umuryango,  buriya sibo bakeneye ubufasha kurusha?”


MIGEPROF ibivugaho iki?

Henriette Umulisa, Umunyamabanga wa uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yemera ko koko hari imbogamizi, agasaba ko habaho ubufatanye hagati y’amadini na Leta kugira ngo inyigisho zihabwa abantu bagiye kurushinga zigire ireme, kuko abenshi bishishwa ubukwe bwegereje bafite ibindi batekereza.

Kubwe, ngo abantu batangira gutegurirwa kuzubaka imiryango ihamye bakiri bato, bihereye mu miryango, mu madini no muri gahunda za Leta.

Umulisa akavuga ko byose bikwiye guhera mu muryango, abubatse bakabonera umwanya uhagije umuryango, by’umwihariko abafite abana.

Henriette Umulisa, Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MIGEPROF.
Henriette Umulisa, Umunyamabanga wa uhoraho muri MIGEPROF.

Kubyerekeranye no gutegura abagabo bagiye kubaka ingo, Umulisa yagize ati “Ibyo gushyiraho urugaga cyangwa inama ihuza abagabo ni ikintu umuntu yatekereza, …Ibyo gutegura abagore ni ibintu dukura mu muco wacu, burya n’abahungu bari bafite uko bategurirwa mu itorero,…Ubu itorero ririmo riragaruka.

Abagabo namwe mwagombye kubigiramo uruhare aho kugira ngo abagabo bahurire mu kabari gusa, ahubwo mukavuga muti turahurira he ngo tuvuge ibintu byubaka ingo zacu?”

Ibi biganiro ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda byabaye mu mpera z’icyumweru gishize byari byateguwe n’umuryango w’Aba’Jesuites’ mu Rwanda ufatanyije n’imiryango inyuranye ya Kiliziya Gatolika, byitabiriwe n’abayoboke b’amadini anyuranye mu Rwanda.

Musenyeri Antoine Kambanda, ushinzwe umuryango muri Kiliziya Gatolika yatanze ikiganiro.
Musenyeri Antoine Kambanda, ushinzwe umuryango muri Kiliziya Gatolika yatanze ikiganiro.
Abantu banyuranye bari bitabiriye ibi biganiro byigaga ku mbogamizi zugarije umuryango nyarwanda.
Ni ibiganiro byarimo ubutumwa bukomeye kandi bw’ubwenge ku kubaka umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo bigendanye n’aho isi igeze uyu munsi

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ikibazo cy’ubu ni uko Itorero rya kera ryigishaga abahungu ibijyanye n’umuco n’ubuzima bw’abanyarwanda b’abagabo naho Itorero ry’ubu RUCAGU abereye urumuri rikaba rishishikajwe ahanini no gucengeza Politiki mu rubyiruko.

    Nibagarure Itorero rya kera nyaryo rishingiye ku muzi nyarwanda no ku muco gakondo, bareke kubeshya urubyiruko barushora mu bikorwa bya Politiki.

  • Iriya mvugo ngo abagabo ntibategurwa mbere yo kurushinga kandi bashiki babo barategurwa wasanga ataribyo, kuko niba bategurwa bategurirwa he? bategurwa nande? nibaza ko mwiterambere ibintu byahinduye isura, kuko byakorwaga nabakuru bagize umuryango (family), abubu bafite imyumvire ko bize, bazubwenge bwabo dore ko numukuru guhana cg kwigisha umwana umurusha amashuli nubumenyi nikibazo.

    Abana babaye intangondwa, ikindi nuko nubujyanama bahabwa nabwo sishyashya kuko usanga umukobwa akenshi babwirwa ko umugabo mwiza ari ufite amikoro / umukire / umukungu, bityo bikazatera ibibazo murushako pe.

    Imiryango yajyaga ifatira ibyemezo amago yabashakanye, ubu feri yambere nurukiko/ amategeko agahabana cyane nama bwiriza yatangwaga na bagize family.

    Emmanuel / 0788872754

  • ubundi se musenyeri ashingwa umuryango gute? afite se ubuhe bunararibonye bw umuryango? ibyo asoma mubitabo gusa yumva byamarira iki abantu? umuntu udafite urugo se nagira inama gute abazifite.

    • Abagiriwe ubuntu bwo kumva inama ze byaradufashije!!!wajya ubanza ugatekereza kubyo ugiye kwandika ntibiyorwe n’amarangamutima!!!

    • muganga ko avura umurwayi bimusaba kuba arwaye iyo ndwara ( muganga ntagombera kuba yararwaye indwara avura kugirango avure umurwayi di).

  • Uriya muntu witwa Kananura wavuze ko abagore bategurwa naho abagabo ntibibeho sinzi ko yakoze ubushakashatsi ngo abe yakwemeza ko ibibazo biri mu miryango, harimo gucana inyuma, gutandukana n’ibindi, bituruka ku bagabo gusa!

    Nta kurengera abagabo, ntekereza ko niba abagore bategurwa koko byaba bikorwa nabi kuri benshi kuko abagore bari aha hanze nabo si shyashya. Hakwiye rero kujyaho gahunda itegura urubyiruko muri rusange mbere y’igihe kuko barindiriye ko bagiye kurushinga akenshi amazi aba yararenze inkombe hasigaye kwihanganirana gusa (n’ubwo nabyo ari ngombwa cyane) ariko amahitamo yararangiye kera.

    Naho uwavuze ko itorero ry’ubu ryigisha politiki gusa akaba yumva atari byo aribeshya cyane. None se kwigisha urubyiruko gukunda igihugu cyabo rukaba rwanakitangira, kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda (harimo n’iyo kubaha no guha agaciro umuryango, etc) wabinganya iki? Cyeretse niba yumva ababigishaga urwango no guca amajosi aribo bari bari mu nzira nziza! Ubundi se bitwaye iki ko abantu bigishwa politiki ko n’ubundi baba bazahura nayo? Wenda abantu bareba uko muri gahunda y’itorero hanakwibandwaho imibanire mu muryango n’inshingano z’abashakanye hagati yabo no ku bana babyara ariko ntawagaya itororo kuko hari byinshi ryafashije.

  • Juru, wowe ufite ikibazo gikomeye. urabona ko aba bagabo ari abahanga cyane. iki kibazo berekanye ntabwo abandi bagitekerezaga. nyamara najye nshyize mu inyurabwenge mbonye ari ikibazo kbs. Abana b’imfubye z’intambara na Genocide yakorewe abatutsi 1994 ni benshi , ubu bageze mu myaka yo kurushinga. Aba bantu bari reze ntabwo bazi uko umuiryango ubaho, none murabona societe yacu idafite ikibazo mu minsi iri imbere. mumuenye kandi ko mbere y’uko igihugu kigira ubumwe, ubumwe butangirira mu muryango. igihugu kikaba ensemble ya byose. bitagenze bityo by by.

  • ndumva kuri kiriya kibazo cyo kudategura abagabo kubanenga itorero ndabona rirengana kuko ubusanzwe hari roles cg inshingano ryihaye, sindasoma ngo ndebe ko munshingano z’itorero nizo zo gutegura abagabo mukurushinga zirimo, niba zirimo itorero ryanengwa, niba zitarimo ntabwo ryanengwa ahubwo wenda ryagirwa inama yo gushyiramo iyo nshingano. njye niko mbyumva rwose. Mukomeze mukusanye ibitekerezo.

  • Ariko mwaokabyara mwe,ngo bigishe abagabo uko bubakingo?ahubwo nibashyire imbara ga mukwigisha bashikibacu kuko usanga ntarukundo bafite namba,aho ukundana numukobwa ,umuvanye murika minuza ukamugira umufasha,ukamurihira akarangiza,yaragusanganye umutungo wishakiye,ukemera gusezerananawe ivanga mutungo,akaza yariteje urushinge rwimyaka itanu,akagushakaho impamvu wavuga ngo reta irahari izabatandukanya ,agashyirwa aruko ibagabanije umutungo ataruhiye,ugasanga gushaka kwabakobwa bamwe bara bigize business,ahubwo mukebure abaribacu ,abagabo kubagushaneza biroroha murakoze.

  • Murahomera iyonkeje ! Mu ntangiriro murabanza mukamera nk’abihaye intego yo kutumva ikibazo icyo aricyo, mugahita mukurikizaho umwanzuro uhubukiweho, ubundi mukirukira mu itangazamakuru !

    Abo bafurere n’abapadiri se ni bangahe badafite abana umurundo ? Ni bangahe bafite abagore bateye ibda barangiza bakabohereza kuba muri Italy bagatungwa n’amaturo dutanga baboherereza ?! Abo batera amada se ntibaba ari abagore bafite ingo cg abakobwa bendaga kubaka….Aba se nibo umuntu yategerezaho igisubizo cya societe-nyarwanda irimo isenyuka ku muvuduko iriho ?!

    Nimugerageze, ariko se ni kangahe twumva mu binyamakuru ngo abanyeshyule 100 bo mu karere aka naka baratwite, ngo abayeshule 100 muri UNR bakuyemo inda, ngo mu mahoteli y’ihuye hamanitsemo amafoto y’abanyeshule-ndaya, ngo Kigali yuzuyemo abapfubuzi, ngo amalodges,….Ibi byose se bikorwa n’abandi batari abanyarwanda…!

  • Murakoze kuzana iyi topic. Rwose ni ukuri mu burezi harimo icyuho. Ababyeyi bararera ariko ntibafite ubushobozi bungana. Ikindi usanga ababyeyi baruhijwe cyane no kugaburira,kuvuza no gushyira abana mu mashuri, uburere bukahazaharira. Amashuri amenshi yibanda ku bumenyi (Intelligence) ariko uburere(education) ni make abufatira umwanya, agerageza ni ay’abihayimana.Leta mbona ntacyo ibifashaho cyane.

    Hari amashuriyisumbuye yigenga akorerwamo uburaya bw’abana kuko abayayobora ni abacuruzi kurusha uko ari abarezi.Iriya Migepof mbona hari inshingano zayo idakora.Nitubaze ibyo twifuza cyangwwa ivanweho tumenye ko idahari.

    Ku bibasiye abapadiri n’abasenyeri nta kuri mufite. N’iyo waba warabonye umwe cga babiri bateshutse ntugomba kubashyira mu gatebo kamwe!Ubu se nibo batanya ingo zirirwa zisenyuka? Abapasiteri se bakorera ibya mfura mbi izo baragiye ko utabavuze?Ntibaba bubatse se? Rero ibi si byo bya ngombwa ahubwo dushake umuti nyawo inzego zose zibifatanyemo: Ababyeyi,amadini,leta. Turwanye ikibi, dufatanye kugorora ababikeneye bose dushiritse ubute. Niko kwubaka Igihugu ku buryo burambye mbona.

    Ntiwagwira ibihagararo nta burere ngo uvuge ngo hari amahoro, nicyo cyateye jenoside gushoboka.Itorero uko rikorwa uyu munsi nibyo rikeneye kuvugururwa,hari bamwe numvise barwana intambara itari ngombwa babirwanya, nyamara jye ndabona kurinoza ntacyo bitwaye. Ko reform zihoraho muri Leta kuki urwo rwego rwo bitarugeraho. Bipfa kuza byubaka.Abagabo reo bazira byinshi, bihagararaho ntibapfa kugisha inama ku myubakire y’ingo ngo batisuzuguza, umugore nawe iyo ari umunyamutima agapfira ibanga, bigahera ho abatihanganye ntibarusyaho kabiri barasenya.

  • Hummmm! iyi si yacu dutuyeho irimo ibinatugoye byinshi! Muri ibyo harimo ikimeze nk’ihangana ry’umugore n’umugabo! Iyo umugore yihandagaza akemeza ko umusore adategurirwa kuzaba myugariro yirengagiza ko n’umukobwa nawe ntaho ataniye na musaza we uwo?!

    Inyigisho zihariye zihabwa abakobwa zibategurira kuzaba ba mutima w’urugo zitangirwa he?! Aba banyadini bacu nabo baransetsa! Birengagiza ko bamwe muribo basenye ingo z’abandi nyinshi basambanya abagore b’abandi cyangwa bagatera inda abo bakobwa bavuga ko bahabwa inyigisho zibategurira gushinga ingo…!

    Abo bagabo basambana basambana na bagenzi babo? Cg basambana na babandi nyine mutubwira bahuguriwe kubaka ingo neza (abakobwa)?! inama nk’izi mujye muzitumiramo n’abameze nka njye mba challenginge nibwo muzabona uko mufata imyanzuro izira kubogama!

    • Ndagukunze, utekereza neza !

  • Yewe ibibazo biriho pe, kandi ndemeranya na MIJEPROF KO HARI IKIBAZO CTYARI GIKWIYE GUKEMURWA NU MURYANGO NAYO UBWAYO ITIKUYEMWO.
    Abana bakuriye mu buhunzi,anabyeyi babo baguye mu bihugu bitandukanye, abisanze ari bonyene nta mu byeyi nta muryango kubera genocide kuva 1994 ubu bafite 22 imyaka yo gutekereza kurushinga.Ariko ikibazo gikuru nuko kuri aba ba jeune haza ba bandi BIBESHA KWIHANGIRA IMIRIMO. za universite ZABAYE IBIGO BYU BURAYA:”reba inkuru aho abayobozi bishimira ko kondom isigaye ikoreshwa 75%(izo bashyira mu byumba zikoreshwa zose izisigaye arizabifata ngo kuko nabo bahari”

    Amashule yarafite akamaro kanini mu mirere, ariko hari uwavuze hejuru ko ahubwo ariyo yongereza ubusambanyi, kandi nibyo? MIJIPROF se ayo mashule ntiyabona ibyo se ntibibona?Ikibazo cya leta idahemba abanyeshule bakigishwa namafaranga bakoreye weekend uburaya muri Uganda hari utakizi?gutanga kondom ku mashule aho gushaka umuti winda nubusambanyi(ariko kandi abakobwa mu rabarenganya bagiye nta mafaranga basanze abandi babayeho gutyo ntaco babuze barindiri ka gafashanyo barakabuze ubwose wumva bazabaho gute ubwo abahungu barabarangira abakliya hamyuma nabo baronse 5000 akaguha 1000 ukirirwa)MIJIPROF ifatiye aha yagabanya ubusambanyi, mwibuke ko mu rwanda 60%ba universite ariho baba batangiye kwigenga bagiye kure ya famille yabo(ababyeyi numuryango mu gali). iyo umwana atigishijwe ukuntu yitwara, urukundo rwa mbere rwarundi yari gukunda umugore we cg umugabo we, arukunze uwumufashije utubazo atagakwiye guhura natwo, murumva urwo rukondo igihe ruzamara, ariko imvune yarwo yo imara ubuzima bwumuntu bwose.Mijiprof ifashije mu mashule kwigisha ubwo buzima bwo kuva mu rugo, byafasha benshi.

    MIJIPROF IKURE URUJIJO RYU BURINGANIRE IREKE GUKOPORORA IBYO MU BAZUNGU(SWEDEN, AHO MU MASHULE YINCUKE BAKUYEHO IBYO BYOSE BIRANGA UMUKOBWA CG UMUHUNGU NGO NIBYO BIZANA IVANGURA)
    Ikwiye kwigisha abanyarwanda amahirwe angana ku mukobwa nu muhungu kuva ku bana bato, kwigisha kudahohotera nabyo kuva mu bwana( umuhungu nu mukobwa ba bonanye ari bakuru niba bakundanye bikanga aho kurwana ngo umugabo yumve yakubita umugore nkuwukubita umwana we cg umujura)barebe icyo bapfa ko ataricyo cyabahuje.

    Si numvikana nabavuga ko ingo zisenyuka kuko abahungu batigishwa, nibyo kubona abahungu batigishwa ni ikibazo
    ariko mfatiye ku bibazo byuburara navuze hejuru bisigaye bitera ubu rara cyane no mu bize, INGO ZIZABURA G– USENYUKA GUTE?Mbe izo ngo muvuga, ko nabonye muri kigali benshi mu bakobwa bafite hejuru ya yimyaka 20 bafite incuti kandi bajya kuraraho uko bishakiye…numukura kuri iyo ncuti ye kuko yo NTIBA IZAMUBERA UMUGABO”NI KA SECOURS GUSA, MBEGA KWIFASHA BYABA AMAHIRWE BAKARUSHINGA) CG uyu mukobwa/umuhungu abonye uwo barushingana ahita asezerera wa wundi udafite umugambi(mbega ni abasambanya gusa)ni wumve uko iyo Fiansaille iza mera, urugo bazubaka uko ruzaba kuko umuhungu nta tinyuka kuvuga ko yari murukundo nuwundi mu kobwa/muhungu ariko nti bibuza ko aguma agereranya umuasha nu wakera cg icyo yabuze mu wakera agishyakira mu mushya kdi umuntu wese imana yamuremye ukwe:IKI NICYO MBONA GISENYE INGO MU RWANDA IBINDI byuririraho.

    Nimwigisha abahungu n’abakobwa kubana aruko babaye bakuru, abari mu matorero bakabaza itorero,abari muri famille bakabaza famille, ntibarongore uwo bahuriye mu tubare no mu bibazo ibi nibi kuko uba urongoye/urongowe nakabare cg ni bibazo aho gushingirwa numurwango cg itorero kdi amadini nayo yarakwiye gufata umwanya aka babaza aho babonaniye, ukwo babayeho imbere yo ku bonana bishobotse bakabigira ibanga ariko umwe wese bakamufasha bakurikije icyo ashaka kuzageraho mu buzima cne cne ngo bazarushingi neza, naho ubundi nibaza bakabahezagira gusa bya bibozo bubakiyeho nibyo bizarusenya.

    MIJEPROF IKWIYE NO GUHANGANA NI BYOREZO BYASHENYE INGO MU BINDI BIHUGU ARIKO BYIRIRWA BIRA MAMAZWA NGO BWAGEZE I RWANDA(NA BAYITA RWIYEMEJE MIRIRO/ABIHANGIRA IMIRIMO)

  • ibyo byose byerekana ko nta ba kristo bakijijwe dufite mu Rwanda.kuko birababaje kubona 90 % ari abakristu none ikibazo cyurubyiruko mu busambanyi cyabaye ingorabahizi.ingo hafi ya zose zifite ibibazo.bisobanura ko tubeshya ngo turi abakristo.kuko tubaye bo nyabo ntihakagombye kuba ikibazo mu muryango nyarwanda.

  • Ndabashimiye mwese mwatanze ibitekerezo. Nanjye ndi umu mama ariko icyo nabonye cyo nongeyeho nibyo mbona mu ngo, nsanga abagabo bakwiye kugirwa inama cyangwa nabo bakagira aho bahurira bakisubiramo bakagiranira inama.Kuko iyo uri umutware ugakora ibidahwitse????? Abagore natwe ntituri shyashya ariko mu byukuri nasanze mu rugo iyo mukibana mwese muba muri beza. Hanyuma umugabo agatangira akakubabaza, akiyuburura nk’inzoka hanyuma umugore nawe akagira reaction kuri bya bindi umugabo yamukoreye bikarangira nawe abaye mubi gutyo. Gusa twisubireho kuko bituma abana bacu babirenganiramo kandi ari abatagatifu

  • Imitekerereze yose ihera muguca urubanza rw’uruhande rumwe ntakamaro ifite. Yaba umugabo yaba umugore barerwa n’umuryango barimo ariwo umuryango nyarwanda aha iwacu. Kandi koko nukuri umugore niwe ugorwa mbere y’umugabo kuko ariko imiryango yabayeho yubatse si mu Rwanda gusa ni kw’isi hose nabyo kandi ntibyapfuye kwikora byagiye bijyana n’isano umuntu afitanye n’ubukungu muri rusange.

    Mureke kwirenganya cyangwa ngo mubibonemo ishyano ryaguye. Ingaruka nibyo si nziza ariko aho kwitana bamwana niba koko tujijutse ni twicare ku muryango apana ibyaje kuwusenya bigashaka kuwigarurira nyuma ubugoryi bukaba ubwabagize umuryango, ndashaka kuvuga idini uhereye kuri gatorika mfura yayandi idafite icyo yaje kurirusha. Hakorwa iki? nicyo njye nawe dukwiye gutekerezaho. Ubundi abasesenguzi bafite ubumenyi ureke anyamadini bigize abamotsi b’Imana bashaka kenshi no kubayo bigira ibitangaza ngo yabasize amavuta. Hehe? Bayizi he? Ko ahubwo urwabo Imana izabibereka kandi bose barabizi.

    Basa nyine nuwo mugabo wihagararaho kandi bazi neza ko byabacikanye! Umuriro utazima urabategereje. Kubeshya no kwibeshya uzi icyo urimo ukora byose ni kimwe. Ndashaka ko abiga sociology za anthropology nibimeze nkabyo bafasha gutanga ibitekerezo n’umurongo wubaka umuryango wacu. Abandi ni nkabapfumu gusa.

    • Muraho nshuti? Ikibazo kirigaragaza kandi birababaje. Hari generations zitari nke zangiritsemo benshi, hakenewe imbaraga zo kubafasha icyo bagombye kuba barafashijwe ku gihe, ariko se bizakorwa na nde? ryari? mu buhe buryo? Ikindi ni uko byihutirwa gutoza abana guhera bakiri bato ngo abahungu bitoze kuba abagabo bahamye, n’abakobwa bitoze kuba ba Nyampinga ari nabo bavamo ba mutima w’urugo. Mu mashuri iyo gahunda yashyirwamo guhera muri maternelle kugera muri secondaire.

  • Ngaho nagerageze inam ahawe

  • Ndabasuhuje, gusa nge icyo navuga kuribi nuko igihe abantu batubatse urugo rurimo Imana ntacyo bageraho kuko shitani yanga umuryango ahora ashaka icyawusenya iyo rero abonye urwaho arawuse, yaba umugabo yaba umugore ntawagira ukwihangana adafashijwe n’Imana kdi muriyisi tuzarenda tuyivamo tugisabwa kwihangana ntitwabibasha rero tudafashijwe nuwihanganye mbere ariwe YEZU KRISTO.

Comments are closed.

en_USEnglish