Digiqole ad

Nakoze indirimbo ihenze kugira ngo mpeshe agaciro umwuga nkora – Paccy

 Nakoze indirimbo ihenze kugira ngo mpeshe agaciro umwuga nkora – Paccy

Paccy uherutse gushyira hanze indirimbo yamutwaye Amadolari ya Amerika hafi ibihumbi umunani ( $ 8,000), avuga ko yayishoyemo amafaranga menshi kugira ngo aheshe agaciro umwuga we nk’uko Perezida wa Repubulika abikangurira abanyarwanda bose.

Odda Paccy arashaka kuzamura urwego rw'umuzikiwe.
Odda Paccy arashaka kuzamura urwego rw’umuzikiwe.

Indimbo Oda Paccy yise “Niba ari wowe” yakorewe amajwi mu Rwanda, ariko amashusho yayo afatirwa mu mujyi uzwi cyane ku Isi ‘Dubai’ mu gihugu cya ‘United  Arab Emirates’, yuzuye imutwaye hafi amadolari ya Amerika ibihumbi umunani, uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda arakabakaba hafi Miliyoni esheshatu.

Paccy ufatwa nk’umukobwa wa mbere mu Rwanda wamenyekanishije injyana ya Hip Hop mu bari n’abategarugori, avuga ko yishimiye umusaruro w’indirimbo ye ya mbere akoreye hanze y’u Rwanda.

Ati “2016 nyitangiranye ibikorwa bikomeye, indirimbo nziza,…Ni igikorwa cya mbere nkoreye hanze y’u Rwanda, ndanakishimiye cyane kuko havuyemo umusaruro mwiza, ni ishema kuri ngewe no ku bakunzi b’umuziki wa njye ‘Indangamirwa’ n’Abanyarwanda muri rusange.”

Arongera agira ati “Nk’uko abakobwa twahawe ijambo, n’amahirwe dufite tuba tugomba kuyakoresha tukerekana ibyo dushoboye. Kandi nk’uko Perezida ahora adukangurira kwihangira imirimo, umuntu aba agomba gukora uko ashoboye kugira ngo umurimo akora awuheshe agaciro, kuko burya iyo wubashye akazi kawe uko byagenda kose kakuzanira inyungu.”

Oda Paccy avuga ko yakoze iriya ndirimbo atagamije inyungu y’amafaranga y’ako kanya, ahubwo ngo yayikoze mu rwego rwo gushaka kwagura ibikorwa bye, dore ko ngo nubwo agifite byinshi byo gukora hano mu Rwanda, ngo anifuza kuvana umuziki we ku rwego uriho ubu.

Ati “Ndacyakeneye no gukura, byaba byiza cyane nk’umuhanzi w’umunyarwanda menyekanye hanze y’u Rwanda, twese ni inzozi tuba dufite kandi buryanta muntu utemerewe kugira inzozi no kwifuza,…ntawamenya igihe ibintu bikundira ukabona ikintu kirabaye utagitekerezaga.”

Paccy akaba yizeza abakunzi be ko muri uyu mwaka wa 2016 arimo kubategurira umuzingo (album) mushya, kandi ngo akazakomeza ibikorwa n’indirimbo biri ku rwego rwo hejuru nk’urwo yatangiranye umwaka.

Umuhango wo kuyishyira hanze iyi ndirimbo Niba ari wowe (kuyireba kanda HANO) witabiriwe n’abahanzi banyuranye:

Miss Sandra Teta niwe wari umusangiza w'amagambo.
Miss Sandra Teta niwe wari umusangiza w’amagambo.
Butera Knowless yari yaje gushyigikira umukobwa mugenzi we.
Butera Knowless yari yaje gushyigikira umukobwa mugenzi we.
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Karangwa Mike nawe yari ahari.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Karangwa Mike nawe yari ahari.
Muyoboke Alex uzwi mu bikorwa bya muzika binyuranye.
Muyoboke Alex uzwi mu bikorwa bya muzika binyuranye.
Umubyeyi wa Paccy nawe yari yaje gushyigikira umukobwa we.
Umubyeyi wa Paccy nawe yari yaje gushyigikira umukobwa we.
Jody Phibi na Mani Martin baje gushyigikira Paccy.
Jody Phibi na Mani Martin baje gushyigikira Paccy.
Abakunzi ba Paccy 'Indangamirwa' bamuhaye impano bamushimira uburyo akomeje gutera imbere.
Abakunzi ba Paccy ‘Indangamirwa’ bamuhaye impano bamushimira uburyo akomeje gutera imbere.
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin nawe yari ahabaye.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin nawe yari ahabaye.
Umuhanzi Mani Martin uherutse nawe gushyira hanze amashusho meza, aganira n'umunyamakuru akaba n'umuDj David Bayingana.
Umuhanzi Mani Martin uherutse nawe gushyira hanze amashusho meza, aganira n’umunyamakuru akaba n’umuDj David Bayingana.
Umuraperi Danny Nanone yaje gushyigikira Paccy bakunze gufatanya muri byinshi.
Umuraperi Danny Nanone yaje gushyigikira Paccy bakunze gufatanya muri byinshi.
DJ Theo umaze kumenyekana mu bikorwa binyuranye biteza imbere abahanzi.
DJ Theo umaze kumenyekana mu bikorwa binyuranye biteza imbere abahanzi.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yari yagiye gutembera areke kutubeshya ngo indirimbo yamutwaye ayo yose ,kuko ako karirimbo ni kabi pe ,yaratembeye naho nta ndirimbo yakoze kbs

  • Hhhhh! Indirimbo yamutwaye $8000!!!!
    Ibi ni ukwukirigita ngo useke. Niba ari nabyo waba utabara pe! Kwihesha agaciro si ugusesagura. Dukwiye no kumenya icyo aricyo kwihesha agaciro.

  • Knowless ndabona yarahagaritse MUKOROGO komerezaho rwose kwitukuza sibyiza

  • c impossible 8000 usd ni meshi cyaneee aratubeshyaa ko mbona nta kintu gihenze kirimo buretse imodoka yifotorejeho gusa???

Comments are closed.

en_USEnglish