Digiqole ad

“Ubusumbane mu bukungu bwahozeho, ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda,…”Kagame

 “Ubusumbane mu bukungu bwahozeho, ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda,…”Kagame

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko Impinduramatwara ya kane mu Bukungu atariyo izanye ubusumbane mu bukungu ku Isi kuko bwahozeho. Yagarutse kandi kuri Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba utavuga rumwe na Guverinoma yo mu Burundi, n’ibindi.

Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro n'Abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro n’Abanyamakuru.

Mu ihuriro mpuzamahanga ku bukungu kuri Afurika (World Economic Forum on Africa) ryaberaga mu Rwanda  ryasojwe kuri uyu wa gatanu, za Guverinoma, Ibigo by’imari n’iby’ubucuruzi, abikorera, Sosiyete Sivile n’abandi bagarutse ku kwinjira mu Mpinduramatwara ya kane mu bukungu (Fourth Industrial Revolution) n’uburyo ikoranabuhanga ryagira uruhare mu guteza imbere no guhindura ubukungu n’imibereho y’abatuye Isi.

Mu bigabiro binyuranye Abayobozi ba Afurika basabwe kugira igenamigambi ridaheza umuturage n’umwe, gukora cyane kugira ngo badakomeza gusigazwa inyuma n’ibindi bice by’Isi, ingaruka z’ikoranabuhanga Isi ishaka kuyoboza inzego zose z’ubukungu n’imibereho y’abatuye Isi, n’ibindi…

Abantu bagaragaza impungenge ko ikoranabuhanga rizambura abantu imirimo, ndetse rikamakaza ubusumbane hagati y’abatuye Isi, kubera ubusumbane mu bumenyi ku ikoranabuhanga, ibikorwaremezo n’ibindi.

Ubusumbane bwahozeho ni abantu babwishyiriyeho

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame yavuze ko Impinduramatwara mu bukungu zidakwiye gushyirwa mu majwi ngo nizo zizana ibibazo, kuko abantu aribo babyitera.

Ati “Ntabwo tuzajya aho tuvuge ngo technology (ikoranabuhanga) niyo yazanye ubusumbane; Oya, ni abantu… uko bikorwa nibyo bizana ubusumbane, uko biriho bikorwa nibyo bizana ubusumbane,…Abantu nibo babikora, hanyuma muri Politike z’ibihugu, uko ubukungu muri iyo mpinduramatwara bugenda… ba nyirabyo nibo baba bafite ikibazo kurusha uko ari impinduramatwara yadutse izana ubusumbane.”

Perezida yavuze ko impinduramatwara ya kane atariyo igiye kuzana ubusumbane mu bukungu kuko ije isanga buri kw’Isi, ndetse abantu ntibakabaye bitwaza ikoranabuhanga mu gusobanura ibibazo bakabaye barakemuye mbere ariko bakaba batarabikoze.

Ati “…impinduramatwara zindi zaje mbere zari zifite ubusumbane, ni abantu, ni Politike y’ukuntu ibihugu bigenda bitera imbere …uzana abantu ukabashyira mu bikorwa bya buri munsi ku buryo bagira uruhare, bituma ubwo busumbane bugabanuka.”

Perezida ntiyavuze ko impinduramatwara ya kane mu bukungu izabukuraho, ahubwo ko ishobora kongera ku busanzwe.

Ati “Impamvu y’ubusumbane ni ikindi kintu, ni imicungire y’ubukungu, amatego, ibihugu n’uburyo abantu binjizwa kandi bagira uruhare mu mpinduramatwara zinyuranye zigira ingaruka ubukungu bwacu…”

Raporo ya UN ishinja u Rwanda nta gisubizo itanga ku kibazo kiri mu Burundi

Abajijwe kuri Raporo nshya y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba zitavuga rumwe n’u Burundi, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gishya iriya raporo ivuga kuko ari ibirego bimaze iminsi.

Yavuze ko igikenewe atari bene izi raporo ahubwo igikenewe ari uko Abarundi bakumva ko ibibazo bafite ari ibyabo, aho kubitwerera abandi bo hanze y’u Burundi, kuko ngo aribwo byarushaho gufasha mu gukemura ikibazo cyabo no kurangiza ibihuha bigishamikiyeho bikomeje kugenda bitangazwa.

Perezida Kagame yavuze ko abantu niba bashaka gukemura ikibazo kiri mu Burundi batangira kuganira ku bihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda n’ikibazo cyatumye zihunga igihugu cyazo.

Ati “Byari gufasha kuruta kwibaza (imagination) ku nyeshyamba zikorera inaha bitera ikibazo mu Burundi. Abo bantu bandika izo nkuru bakwiye no gushishikarizwa no gutanga umuti ku kibazo kiri mu Burundi aho guta umwanya bahanga ibibazo bitakabaye bibaho.”

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ubwose bishatse kuvuga ko ubusumbane mu bukungu bugiye gukomeza kwimakazwa mu Rwanda?

    • Nyine ! Waruzi ko bizavaho! Ashwi daaa!

    • nanjye numvise aribyo yavuze.Ariko nitumara kuba abazunguzayi 90% by’abaturage ubwo ikzakurikiraho urakizi.

      • Uri Mirenge koko,genda uzunguze amaherezo nawe uzizunguza,

    • Urabyumva na ww nyine. Ntuzi gusoma c? Abakire 15 bazatungaibyakabeshejeho abaturage milioni 5. Ngayo nguko. Bisa nihame noneho. Ariko umunsi aba bakire (akenshi banyereza imisoro) rubanda rushonje rwabahagurukiye, ntizabona uko bisobanura. Dore!

  • Njye simbona icyo umuturage wo hasi yategereza ku myanzuro y’inama zateguwe n’abaherwe b’isi yose! Reba nka Tony Blair! Buriya aba yumva uwamuha nk’ibirombe icumi muri DRC ukamuha icya Nickel iri i Musongati, akubaka amahoteli mu misozi yo mu Rwanda ahasigaye akaharitagura akuramo amabuye yohereza iwabo ari nako imitwe yitwaje intwaro yiyongera mu karere ntacyo byaba bitwaye ubukungu bwe! Abakire si abantu aka wa mugani w’iki gihe pe!

  • Prezida Kagame ni we ujya yivugira ngo iyo umeze neza ukarya ukadamarara ukikijwe n’abashonji, ntacyo ubamarira, bageza aho inzara yabarembya bakakurya. Ubwo rero ntimuhangayike cyane, ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abaturage n’ingaruka zacyo ku mahoro n’umutekano arabizi neza. Azi kandi ko ikibazo cy’Uburundi kitagomba kugera aho Loni ifatira u Rwanda ibihano kandi ntacyo rwishinja, nk’uko byagenze kuri M23. Azakomeza asobanurire ariya mahanga amaherezo azumva aho ukuri guherereye.

  • Rahira ko ibibazo mwateje mu BURUNDI bitazabakurikirana nkuko byagenze kuli M23.Mbese buliya LONI irababeshyera ra? ayi ayinyaaaaa!!!MUZUMIRWA

  • Maria(FRANCE) igumire muri France urye ibiryo by’agasuzuguro sha ngo bazagufasha iyooooooo urambabaje peeeeeee,taha iwanyu reka gutayanjwa ibyo wirukaho byose ni ubusa,ese buriya Imana iguhaye ubutegetsi dore ko itaguha ubuyobozi kuko sibwo ushaka,ikakubwira ko urwaye Cancer wakora iki????????????

  • ariko kuki aritwe bahora bavuga ngo duteza ibibazo mu bihuigu duturanye? kuki batavuga TANZANIA,CONGO,UGANDA?U RWANDA baduhora iki? BURYA ngo NTAKABURIMVANO

    • BIROROSHYE KUBYUMVA; KUBA U RWANDA RWENDA KUBA SUPER-POWER MURI AKA KARERE NABYO RWABIZIRA DA!

      • ngo RWANDA ni SUPERPOWER? ayiiiiweeee!! waba superp[ower utunzw n’imfashanyo zigera kuli 60%

    • NIBA WARI UTABIZI REKA NKUSUBIZE IMPAMVU ARITWE BAHOZA MUKANWA: ISAHANI YARIRIWEHO NIYO IBONWAHO UMWANDA, NTAWIFUZA ITERAMBERE RY’UMUTURANYI KUGIRANGO ATAMURUTA, NTAWANGA KURYA KUGIRA NGO ATANNYA.

  • uvuga u rwanda ajye avuga iby’iwabo atureke .kdi ajye avuga president wabo areke kagame pe.

  • kuvuga kagame nabi twe turaguseka abamuzi ho ubutwari

  • Maria france we igumire iyo ntuzi iriva ntuzi nirizima nawe urihe mubarwanya umudendezo w’abanyarwanda ntituzasubira iyo iyo twavuye gusa hazatwigisha maze twongere twiyubake ubu ndi iyo ubuze icyo unenga inka uravuga ngo dore igicebe cyayo gumya wifatire izo mfashanyo twe utureke tuzi I cyo gukora gusa sinaguhisha ntiduteze guha urwaho umuntu uwariwe wese ushaka kutwinjirira tuzamurwany twivuye inyuma urubyiruko rw’U Rwanda ntabwo tuzatatira igihango turi kumwe na Muzehe wacu ndavuga HE nawe taha ureke gusakuriza irwotamasimbi! !

  • GASUHUKE EMMANUEL MARIA IBERE AHO URI URWANDA NTABWO URUZI IKI NDINTUZI IMANA NKWIBIRE AKABANGA MURWANDA HARI INGAMBA ZOKUGABANYA UBUSUMBANE IKAZE NDARIGUHAYE UZAZE UGYE UVUGA IBYO UZI

  • BERE AHO URI URWANDA NTABWO URUZI IKI NDINTUZI IMANA NKWIBIRE AKABANGA MURWANDA HARI INGAMBA ZOKUGABANYA UBUSUMBANE IKAZE NDARIGUHAYE UZAZE UGYE UVUGA IBYO UZI
    REPLY

  • MARIA IBERE AHO URI URWANDA NTABWO URUZI IKI NDINTUZI IMANA NKWIBIRE AKABANGA MURWANDA HARI INGAMBA ZOKUGABANYA UBUSUMBANE IKAZE NDARIGUHAYE UZAZE UGYE UVUGA IBYO UZI.
    REPLY

  • wowe maria ufite cancer yo mumutwe aho uri nizo mfashanyo zirikukuvugisha amagambo atameshe j

  • nyamara MARIA(FRANCE) arababwira ntimwumva.Umenya mwararenzwe: u RWANDA rutunzwe n’imfashanyo igera kuli 60% KUKI RUTEZA IBIBAZO MU BIHUGU BY’ABATURANYI?

    • Na Magufuli wari waraturamburiye amaboko nasanga ibi muri rapporo arukuri azadutera umugongo.Nta kubana numuntu uteza akavuyo mu karere.

Comments are closed.

en_USEnglish