Digiqole ad

Karongi: Mayor Ndayisaba mu kuvugurura ubuhinzi agamije gukura mu bukene abarenga 70,000

 Karongi: Mayor Ndayisaba mu kuvugurura ubuhinzi agamije gukura mu bukene abarenga 70,000

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François ngo agiye kuvugurura urwego rw’ubuhinzi ku buryo yiteguye guhangana n’ubukene bukabije buri ku kigero cyo hejuru muri aka Karere, ndetse byagenda neza bukaranduka burundu, 21,3% by’Abanyakarongi bafite ubukene bukabije.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François.

Aka Karere gakunze kwitirirwa icyahoze ari Kibuye gatuwe n’abaturage basaga 331,000, ni agace k’amahirwe menshi kubera imishinga minini, imito n’iciriritse irimo iy’ubuhinzi bw’ikawa, icyayi n’urutoki, uburobyi mu Kivu, ubukerarugendo, inganda n’ibindi, ariko karacyari mu Turere dufite abakene benshi mu Rwanda.

Ibarura ryagaragaje ko Abanyakarongi bakennye cyane bavuye kuri 39,8% muri 2011, bagera kuri 21,3% muri 2015.

Inzira imwe yo kugabanya ubu bukene ngo ni ukuvugurura ubuhinzi no kongera imishinga n’ishoramari bizaha imirimo Abanyakarongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François yabwiye UM– USEKE ko hari imbaraga zikomeye zirimo nka gahunda y’ubudege, izo kunganira abahinzi bahabwa ifumbire kugira ngo bongere umusaruro n’izindi zakoreshwe kugira ngo Abanyakarongi bakennye cyane bagabanyuke ariko ngo ntibihagije.

Ati “Nkurikije intumbero dufite yo kurushaho kujya inama n’abaturage no kubashishikariza gukora cyane ndizera ko bizakemuka.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuba bafite uruganda rw’icyayi rwa Gisovu rufite icyayi cya mbere ku Isi, hakaba hari urundi ruganda rwuzuye Rugabano, ndetse n’urwuzuye Gasenyi ngo hari icyo bigiye guhindura ku buhinzi ndetse n’imibereho y’bazituriye.

Ati “Urumva ko inganda nizihagera ari eshatu abaturage bacu bazabona akazi ndetse n’abahinzi tubashishikarize guhinga icyayi dore ko n’igiciro cy’icyayi kiyongereye, ibyo bizagenda bigabanya ubukene.”

Ibi ariko ngo ntibihagije ku buryo byakura mu bukene bariya baturage basaga ibihumbi 70 bari mu bukene bukabije.

Mayor Ndayisaba François avuga ko Akarere ayoboye gafite ikindi gice gikora ku mugezi wa Nyabarongo kigira ubutaka bushaririye cyane ku buryo bisaba izindi ngamba zo kuzahura ubukungu bwacyo, aha avuga ko hari gahunda yo kwegereza abahatuye Ishwagara kugira ngo ubuhinzi bw’abahatuye nabwo burusheho gutera imbere.

Kugeza ubu, ngo Toni ibihumbi bine (4 000T) z’Ishwagara Akarere kahawe imaze gukoreshwa kuri Ha 923, bwo mu Mirenge 9 kuri 13 ifite ubusharire bw’ubutaka bukabije kandi ngo byatangiye gufasha abahinzi.

Muri rusange ariko, ngo bagiye kurushaho gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) kugira ngo abaturage babone imbuto z’indobanure, bahinge ndetse babone ifumbire ku buryo umusaruro wabo uziyongera ubuhinzi bukarushaho guteza imbere ababukora n’igihugu muri rusange.

Kuzamura umusaruro gusa ngo ntibihagije, Mayor Ndayisaba ngo ku bufatanye na “Feeder-road/ RTDA” hari imihanda by’umwihariko ijya mu bice by’icyaro bagiye gukora, kugira ngo umusaruro w’abaturage ujye ugera ku isoko vuba kandi neza utabapfiriye ubusa. Iyi mihanda kandi izoroshye ubuhahirane, ingendo n’urujya n’uruza rw’abatuye mu bice by’icyaro cya Karongi.

Ati “Hatangijwe n’ubworozi bw’amafi muri Kareremba, ibyo byose biratanga ikizere ko mu myaka iri imbere ubukene buzaba bwacitse burundu.”

Mu rwego rwo kongera imirimo no kuzamura ubukungu kandi ngo bagiye kurushaho gukangurira abashoramari gushora imari mu bice nyaburanga by’aka Karere birimo ibyegereye Ikiyaga cya Kivu, no ku gice cyegereye ishyamba rya Nyungwe.

Mayor Ndayisaba François avuga ko nyuma yo gutorwa, we na Komite Nyobozi ngo bafashe gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage, ndetse no kumanuka bakegera abaturage ku rwego rw’Imidugudu kugira ngo bumve ibibazo by’abaturage kandi bajye inama zatuma iterambere ryihuta.

Gusa, uyu muyobozi asaba Abanyakarongi guhindura imyumvire bagashishikarira umurimo, bakava mu makimbirane n’amatiku aterwa n’amateka babayemo, kuko ngo aribyo byakunze kubadindiza mu iterambere.

Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarimo muri aka Karere ka Karongi; Umuyobozi wako Ndayisaba Francois yamugaragarije bagifite imbogamizi nyinshi zirimo uriya mubare w’Abanyakarongi (21,3%) bakennye bikabije.

Asaba kubera ikibazo cy’ubushobozi bw’Akarere bafashwa kuwagura ibikorwaremezo birimo imihanda, n’imiyobora y’amazi n’amashanyarazi. Ngo bakeneye byibura umuhanda wa kaburimbo w’Ibilometero 15, ndetse no gufashwa kuzamura imibare y’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zikava kuri 15,6%, dore ko bafite n’Umurenge wa Mutuntu utaragerwamo n’amashanyarazi na busa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage mayor . Nana nawe rwose ariko nibarize kuvana abantu mu bukene birashoboka ? Muri capitalisme nkiyacu ko mbona bidashobika ngewe .iyi systeme isi ibamo yakozwe nabi cyaneeeee umukire akoresha amayeri akarya ibyabantu benshi uko yishakiye muziko na za leta nta bubasha bwo guhindura ibi zifite? Ntago bizashiboka pee

Comments are closed.

en_USEnglish